Digiqole ad

Inteko Ishinga Amategeko yemeje Ingengo y’Imari ya 2013/14

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2013/14 ingana na  Miliyari 1,653.3 z’amafaranga y’u Rwanda bivuze ko yiyongereyeho Miliyari 103 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranije n’Ingengo y’Imari ivuguruye y’umwaka wa 2012/13.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete

Inteko rusange y’Abadepite 64 bose batoye uyu mushinga w’itegeko ahanini bashyigikira ko Miliyari 802.7 z’amafaranga y’u Rwanda zingana na 48.5% by’ingengo y’imari yose zizakoreshwa mu mishinga y’iterambere mu gihe angana na Miliyari 735.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 44.5 ku ijana azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko iyi ngengo y’imari itanga ikizere ko mu myaka micye iri mbere u Rwanda rushobora kwihaza mu ngengo y’imari kuko muri uyu mwaka wa 2013/14, amafaranga azinjira ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 994.9 bihwanye na 60.2 ku ijana naho azinjira aturuka mu mahanga angana na Miliyari 658.6 bihwanye na 39.8 ku ijana.

Imisoro niyo izinjiza amafaranga menshi mu kigega cya Leta, gusa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko muri rusange ingengo y’imari ya 2013/14 ntacyo izahindura ku buryo bw’amategeko agenga isoreshwa mu Rwanda usibye ko hari ingamba zashyizweho muri uyu mwaka n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro (RRA) zigamije kunoza serivisi z’ubwakirizi bw’imisoro n’amahoro ahanini hakazakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwakira imisoro.

Mu rwego rwo kwagura imisoro kandi Abadepite banasabye ko amafaranga yakirirwa mu nzego zibanze nk’iyo basaba ibyangombwa bitandukanye uhereye ku rwego rw’Akagari  nayo yajya yakirwa n’abakozi ba RRA kuko aribo bafite ubunararibonye.

N’ubwo ikizere ari cyose ku bukungu bw’u Rwanda ariko twabibutsa ko Banki y’isi iherutse kugaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzamanuka, ndetse hakaba hari n’impungenge ko ihungabana ry’ubukungu mu bihugu bikoresha ifaranga rya Euro bishobora kugabanya umusaruro ukomoka ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga, inkunga z’amahanga, amafaranga ava mu Banyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda.

Gusa kuri iki kibazo Minisitiri Gatete yagize ati “Hakenewe amafaranga menshi kugira ngo intego twihaye mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zishobore kugerwaho. birasaba kurushaho kongera umusaruro uturuka kubyo twohereza mu mahanga ndetse no kongera amafaranga ava imbere mu gihugu kugira ngo haboneke amafaranga akenewe mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Kuba Inteko Ishinga Amategeko yemeje uyu mushinga w’itegeko ry’ingego y’imari, hasigaye ko Perezida wa Repubulika arishyiraho umukono hanyuma rigasohoka mu Igazeti ya Leta ku buryo ritangira kubahirizwa tariki ya 01 Nyakanga 2013 aho umwaka w’Ingego y’Imari itangirira mu Karere k’Umuryango w’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Izuba-rirashe

UM– USEKE

0 Comment

  • ni byiza kwiga ingengo y.imari neza.abadepite bagasobanuza badatinya bityo ntibibe nk.ibyabaye abakozi leta ibongeza umushara,mu gitondo ikohereza bameya gutanga umushara w.ukwezi ngo bafasha leta.

Comments are closed.

en_USEnglish