Digiqole ad

Intego twari twihaye twazigezeho by’agateganyo – Denis Gacinya uyobora Rayon

 Intego twari twihaye twazigezeho by’agateganyo – Denis Gacinya uyobora Rayon

Denis Gacinya uyobora Rayon Sports. Photo/Roben Ngabo/Umuseke

*Rayon ngo ishobora gutwara igikombe
*Ibibazo biri mu bafana bayo ubu ngo ni ibishingiye ku mikoro
*Ku isi yose ngo abayobozi b’amakipe afite abafana benshi bahora ku gitutu
*Inzozi ze ngo ni ukubaka Rayon Sports idakomera uyu munsi ngo ejo igwe

Denis Gacinya ayobora Rayon Sports kuva mu kwezi kwa munani 2015, afite manda y’imyaka ibiri. Gacinya ikipe ayoboye ubu yasoje igice cya mbere cya shampionat (phase aller) ari iya mbere, avuga ko bishoboka ko iyi kipe yanatwara igikombe, gusa akagaruka ku bibazo by’ikipe ngo bishingiye ku mikoro.

Denis Gacinya uyobora Rayon Sports
Denis Gacinya uyobora Rayon Sports. Photo/Roben Ngabo/Umuseke

Denis Gacinya avuga ko yishimiye kuba Rayon Sports irangije ‘phase aller’ iri ku mwanya wa mbere bitanga ikizere ko n’igikombe bashobora kugitwara.

Ati “Nubwo tutararangiza shampionat ariko intego twihaye ubu tuzigezeho by’agateganyo. Ni intambwe idusaba gukomeza kwitwararika kugira ngo na phase retour tuzayisoze turi aba mbere.”

Gacinya avuga ko muri rusange Rayon Sports ititwaye nabi muri phase aller kuko yatsinzwe umukino umwe igatsinda icyenda ikanganya imikino itanu. Uyu ngo ni umusaruro utari mubi kuko ngo n’abakinnyi ba Rayon bataramenyerana neza.

Gacinya ati “Abakinnyi ibyo batweretse byatweretse ko nibamara kumenyerana bazagera kuri byinshi.”

Ku mutoza mushya Masudi Juma Gacinya yabwiye Umuseke ko bazicara nk’ikipe babona bakwiye kumugumana bitewe n’umusaruro atangaza bazamugumana.

 

Ikibazo cy’abafana gihari ngo gishingiye ku mikoro

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bamaze iminsi mu bikorwa byo kwerekana akababaro bafite aho bavuga ko ikipe iyobowe nabi, ko umutungo wayo uribwa n’abayobozi ntugere ku bakinnyi wagenewe.

Aba bafana bageze aho bagenda bashishikariza bagenzi babo kuza kuri stade aho Rayon yakiniye ariko ntibinjire ahubwo bagakusanyiriza hanze amafaranga bari kugura ticket bakaza kuyihera abakinnyi ubwabo, ngo nibwo buryo bwiza babona bwo gushyikira ikipe yabo. Ibintu byafashwe nko kugumuka.

Denis Gacinya kuri iki kibazo avuga ko ikipe ifite abafana benshi nka Rayon ngo ibibazo nk’ibi bitabura.

Ati “Ariko byose aho biba bizingiye ni ku mikoro adahagije, hagiye hagaragaramo no kutumva ibintu kimwe inama twakoze twiyemeje gutahiriza umugozi umwe kandi burya iyo Rayon Sports itsinda umwuka mubi ntawo wapfa kumvamo.

Ahantu henshi kw’isi ama kipe afite abafana benshi abayobozi bayo usanga buri munsi baba bashyizweho igitutu n’abafana, ariko icya ngombwa ni uko tudakwiye kwitana ba mwana ahubwo twese twatahiriza umugozi umwe.”

Uyu mugabo ngo ikintu kimubabaza ngo  uko buri wese wiyita umuRayon aba ashaka ko Rayon Sports iyoborwa uko we abyifuza kandi hari komite yatorewe kuyobora ikipe mu buryo yumvikanyeho n’abafana.

Gacinya ngo inzozi ze ni ukubaka Rayon Sports idakomera uyu munsi ngo ejo ibe yaguye, ngo mu myaka ibiri ya manda ye azishimira kubona Rayon Sports itwara ibikombe.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW 

4 Comments

  • uyu mugabo ni Rusahuzi uteye ubwoba, Rayon ntitamwirukana ntacyo izaba ikemuye. Muzabaze abatoza iyo bagiye kugenda ibyo bamuvugaho. None se nabo ni abafana. ngo Rayon muri aba mbere? none se mwiyibagije ko andi makipe afite ibirarane?

  • None se ko mwatweretse abakunzi ba Mukura cyane kurusha aba rayon sport? Abraham na Olivier ni Mukura si rayon sport.

  • Thanks Jean Paul kuba watugereyeyo. Gacinya rero agomba kuvuga ibintu ariko akabishyira no mu bikorwa, ntabwo wasaba umusaruro umuntu utahembwe. Rwose bakore iyo bwabaga ba stabiliser equipe naho ubundi Rayon ifite abakinnyi beza kandi bafite umupira mwinshi ku kirenge. Tugomba guhangana nariya ma teams ya Leta.

  • Reka rwose uyu we ashaka kurya rayon ubanza atanayikunda

Comments are closed.

en_USEnglish