Digiqole ad

Kamonyi: Nyakatsi ni amateka

Intara y’amajyepfo iracyahanganye na Nyakatsi.

Intara y’amajyepfo ntiyashoboye kugera ku ntego yihaye yo kuba yarangije kubakira abasenyewe nyakatsi muri gahunda yo gusezerera nyakatsi. Mu nama mpuzabikorwa yahuje kuri uyu wa kabiri inzego zitandukanye zikorera muri iyi intara hagaragajwe ko mu mazu 11882 yari ateganijwe kuba yarangiye bitarenze tariki 31 Werurwe, agera ku 6665 ariyo yuzuye.

Photo: Nyakatsi (Photo internet)

Mu turere Umunani tugize intara y’amagepfo, akarere ka Kamonyi niko konyine katakiragwamo nyakatsi, n’abasenyewe batishoboye baka barubakiwe bose. Umuyobozi w’aka karere RUTSINGA Jacques, avuga ko bumwe mu buryo bakoresheje ari ugukorana n’abakomoka muri aka karere ka Kamonyi bagera ku 1200, aho buri wese yatangaga 20.000 kandi n’abayobozi bakagaragaza uruhare batanga amafaranga nyuma hakabaho gukurikirana ibikorwa.

Muri iyi nama isakaro ryagarutsweho nk’imwe mu nzitizi zadindije igikorwa cyo gusezerera nyakatsi, bitewe n’uko usanga amabati ahenze. Uretse akarere ka Kamonyi kasoje mu gusezerera Nyakatsi, akarere ka Muhanga mu mazu 256 kubatse 154, Ruhango yubaka 128 kuri 318 yagombaga kubaka. Mu mazu 1343 akarere ka Nyanza kagombaga kubaka kubatse gusa 431, Huye yubaka 912 ku 1819, Gisagara yubaka 2413 kuri 3273 yagombaga kubaka, Nyamagabe yagombaga kubaka agera 2502 imaze kubaka 1668 naho Nyaruguru ku mazu 2008 yarangije agera kuri 590 yonyine.

Mu gushaka ubushobozi bwo gusezerera nyakatsi burundu, abari bitabiriye iyi nama mpuzabikorwa bakusanyije ku ntangiriro amafaranga arenga18.000.000, bamwe bemera kuzubakira imiryango 74 naho abandi bemera kuzabumba amategura.

Thomas NGENZI
Umuseke.com

en_USEnglish