Digiqole ad

Intanga-ngore yahuye n’intanga-ngabo bibikwa imyaka 18 none yabyawe ivamo umwana muzima

Umunya-Isirahelikazi w’imyaka 41 yibarutse umwana, ku munsi w’ejo tariki ya 16 Ugushyingo, nyuma yo kubika intanga ngore ariko yabanje guhura n’intanga ngabo imyaka 18.

Umwana akaba yaravutse nyuma yo guteramo uwo mugore iyo ntanga yari yaribikiye hifashishijwe ubumenyi bw’abaganga nk’uko byatangajwe ku munsi w’ejo n’Ikinyamakuru cyo muri Isiraheli gisohoka buri munsi Yediot Achronot.  Uyu mugore ngo akaba yari yabitse izindi ntanga ngore nyinshi mu 1993, ashaka kuzirinda kwangirika dore ko yari yariburiye urubyaro.

Byaje kurangira, uyu mugore aretse uburyo yivuzaga  nyuma aza gutwita ku buryo byamutangaje cyane. Yaje kubyara ku buryo busanzwe abana b’abakobwa 2, ubu bakaba bafite imyaka 16 na 14.

Nyuma yo kubona ahagaritse imbyaro kandi yari agishaka kubyara  ni bwo yagize igitekerezo cyo gukora ibishoboka byose ngo abone akana harimo no gukoresha za ntanga yari yarabitse.

Nyuma yo kubyara, uyu mugore yagize ati «Nari nkifite intanga nabitse ahantu bityo nkomeza kwibwira ngo ngerageze bwa nyuma. None ku myaka 40 igitangaza kirabaye !».

Source: Umuganga.com

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • kabisa birarenze bya antoine

Comments are closed.

en_USEnglish