Digiqole ad

Intambara ya Navio na Atlas Da Afrikan

Kampala – Kuwa Gatanu ushize mu masaha ya saa cyenda za mugitondo ahitwa Club Rouge I Bugande nibwo J.B ubarizwa mu itsinda rya Hip-Hop, Klear Kut, yakubise Atlas Da Afrikan ubwo Navio yerekanaga amashusho y’indirimbo ye “Keep moving” Aheruka gusohora ari kumwe na Benon.

Nkuko tubikesha urubuga musicuganda.com, imirwano yaje nyuma y’aho J.B akubitiye Atlas bigatwara umwanya munini abari aho babakiza dore ko Jah, Atlas Da Afrikan, Navio ndetse na J.B aribo batumvikanaga. Uyu musore, Atlas, ngo akaba yarakubiswe bitewe n’indirimbo, Illuminated yari yakoze atukamo Navio.

Nkuko ibinyamakuru by’I Bugande byakomeje kubitangaza, ngo nyuma y’iyo ndirimbo J.B yaburiye Atlas kuva iwabo wenyine yerekeza mu birori bya Navio. Uyu musore akigera kuri scene batangiye guterana amagambo, Navio amusiga wenyine. Mu magambo uyu musore yavugaga ngo yasakuzaga cyane ko hari umuntu uri buze kuraswa.

Amakuru aturuka i Bugande, avuga ko Navio na Atlas batavuga rumwe kuva aho bombi bahuriye ku njyana imwe ya Hip-Hop ndetse bakaba banabarizwa mu kigo Talent Afrika (record label: Talent Africa), gikorana n’abahanzi.

Musicuganda.com rukomeza ruvuga ko byari ibirori byari byiteguwe bidasanzwe dore ko ngo guhera mu ma saa cyenda z’amanywa bamwe mu bantu bakomeye bari batangiye kuzura urubyiniro. Mu ma saa saba ubwo itsinda Klear Kut rigizwe na Navio, J.B na Myth nibwo ibirori nyirizina byatangiye abantu buzuye.

Abahanzi bakomeye I Bugande barimo Bobi Wine, Vampos, Michael Ross, Itsinda Swanz Ave rya Benon, Atlas, Sheeba, Talent Afrika ni bamwe mu bari bitabiriye ibirori bya Navio byarangiye mu rukerera.

Nyuma y’ibi, amakuru aturuka I Bugande avuga ko Navio ngo yaba ahugiye mu gukora indirimbo yazaza isubiza iya Atlas.

Claude Kabengera
Umuseke.com

 

en_USEnglish