“Iyo utibutse ibibi birasubira” H.E Paul Kagame
Kwibuka ku nshuro ya 17 jenocide yakorewe abatutsi
Kuri uyu wa kane tariki ya 7 mata, nibwo u Rwanda rwibutse kandi rwunamira abatutsi basaga miliyoni bazize Jenocide yabakorewe mu 1994, akaba ari ku nshuro ya 17 Jenocide mu Rwanda yibutswe.
Ubwo hatangiraga imihango yo Kwibuka ku nshuro ya 17 genoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yunamiye ndetse ashyira indabo ku mva z’inzirakarengane zisaga ibihumbi 260,000 zishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi ndetse acana urumuri rw’Icyizere cy’ejo hazaza.
Nyuma imihango yo kunamira abatutsi bazize genocide yakomereje kuri stade amahoro I remera ahari hateraniye imbaga y’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zari zaje gufata abanyarwanda mu mugongo , mu bitabiriye uyu muhango twavuga nk’uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa Bernard Kouchiner, ambasaderi w’ ubufaransa, minisitiri w’ubuzima w’uburundi , abahagarariye ishyaka CNDD-FDD ryo mu Burundi, ndetse n’uwaje ahagarariye umuryango w’iburasirazuba.
Abenshi mu bafashe amagambo, bagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti, kwibuka genoside yakorewe abatutsi: dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro. Umuyobozi w’umujyi wakigari Fidele Ndayisaba, yashimiye leta intambwe itera ishyigikira ibikorwa byo kwibuka anasaba anyarwanda bose kugira icyunamo gituje.
Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagize ati : “Iyo utibuka nawe uriyibagirwa, iyo utibuka ibibi birasubira, tukibuka twiha agaciro cyane cyane kwiha agaciro igihe twakabujijwe cyangwa se igihe twakibujije twebwe abanyarwanda, kubera ko twemereye abandi bakakatwima tukabyemera.”
Kuri iyi nshuro ya 17 hibukwa jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, insanganyamatsiko yagiraga iti “Dushyigikire ukuri, twihesha agaciro”
Sabiti Eddy
Umuseke.com