Insengero zikwiye kujya zigenera ishimwe abahanzi bazibarizwamo – Patient Bizimana
Patient Bizimana, umwe mu bahanzi bagezweho bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), asanga umuhanzi ubarizwa mu rusengero ruba rukwiye kujya rumugenera ishimwe.
Patient Bizimana ari mu myiteguro y’igitaramo azakora kuri Pasika, ku itariki ya 16 Mata 2017, kizabera muri Radisson Blu, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bafite indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Apollinaire Habonimana na Mario Shako wo muri Kenya.
Patient Bizimana avuga ko nubwo insengero nyinshi zitari zagira ubwo bushobozi bwo kuba zashyiraho imishahara ku bahanzi babo, ishimwe ryo rikenewe kubera akazi k’uwo muhanzi.
Ku bijyanye n’abahanzi bamenyekana baririmba indirimbo z’ivugabutuma, kuramya no guhimbaza Imana bakaza kubivamo bajya mu kuririmba injyana isanzwe, Bizimana asanga biterwa no kuba hari ibyo akurikiye, atabibona agafata umwanzuro wo kwigendera.
Ati “Insengero zagakwiye gutekereza ku kibazo cyo kuba hari icyo bajya bagenera abahanzi bo mu nsengero zabo. Kuko hari imbaraga basabwa kandi banafite akamaro kanini ku ba kristo”
Ntabwo ari Patient Bizimana gusa ubona ko abo bahanzi bakagenewe ishimwe ritakwitwa umushahara ariko rifite icyo ribafasha mu mibereho.
Mu minsi ishize na Theo Bosebabireba yabwiye Umuseke ko abahanzi bakora ‘gospel’ hari icyo bakwiye guhabwa n’insengero basengeramo, kuko bakeneye kubaho kandi babeshejweho n’umwuga bakora.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Cyane rwose…Frw 2,500,000 ku kwezi
Comments are closed.