Digiqole ad

Insengero 10 nini ku isi.

Ujya usenga, ukajya mu nsengero no muri kiliziya, ziba zifite ubunini butandukanye bitewe n’abantu bayisengeramo cyangwa agaciro idini runaka rihabwa mu gace runaka. Mbese waba uzi insengero 10 za mbere ku isi mu bunini? Tugiye kubagezaho insengero cyangwa kiriziya nini kuruta izindi ku isi.

10. Sanctuary of Our Lady of Liche

Iyi kiliziya iherereye muri Polonye ikaba yaritiriwe Bikiramariya. Ikaba iri ku mwanya wa karindwi k’umugabane w’uburayi mu bunini ikaba iya cumi ku isi yose. Iyi kiliziya yubatswe guhera mu 1994 kugeza 2004, bivuzeko ari imyaka icumi. Ifite uburebure bwa metero 120,n’ubugari bwa metero 77. Iyi kiliziya yubatswe mu rwego rwo guha icyubahiro Bikiramariya, mu kuyitaka kwayo kugaragaza ububabare bwa bikiramariya. Ikanitwa ububabare bw’umwamikazi wa Polonye.


 

Sanctuary of Our Lady of Liche
Sanctuary of Our Lady of Liche

 

 

9. Basilica of Our Lady of Peace, Ivory Coast

Iyi ni Bazirika ibarizwa mu mugi wa Yamoussoukro, muri côte d’ivoire, ikaba ari iy’abagatorika ikaba yarashyizwe k’umwanya wa mbere na, Guinness World Records, aricyo cya gitabo bandikamo abantu bakoze ibidasanzwe ndetse n’ibintu bidakuze kugaragara, nka kiliziya ya mbere ku isi yose. Iri k’ubuso bungana na metero kare 30,000, ikaba ibasha kwakira abasenga bagera ku 18,000. Iyi Bazirika yubatswe hagati y’ 1985 n’ 1989, maze ihabwa umugisha na Papa Yohani Pawulo II ihita inatahwa mu 1990.

Basilica of Our Lady of Peace
Basilica of Our Lady of Peace


 

8. Basilica of the Sacred Heart,

Iyi Bazirika yitiriwe umutima mutagatifu nayo ni iy’abagatorika b’I Roma ikaba ibarizwa mu Bubiligi ni nayo paruwasi y’I Brussel. Umwami w’Ububirigi Leopold II yashyize ibuye ry’ifatizo aho yagombaga kw’ubakwa mu 1905 mu gihe hizihizwaga inshuro ya 75 y’ubwigenge bw’Ububirigi. Iyi Bazirika yatangiye kw’ubakwa mu 1969, ikaba ifite uburebure bwa metero 1645 n’ubugari bwa metero 10780.

Basilica of the Sacred Heart Belgium
Basilica of the Sacred Heart Belgium


 

7. Milan Cathedral, Italy

Catederali y’I Milan iherereye mu Butariyani Rimwe na rimwe bavugako ari nayo nini ku isi. Yatangiwe kubakwa mu 1386 yuzura mu 1965, ikaba yaramaze ibinyejana bigera kuri bitandatu yubakwa. Ifite uburebure bwa metero 157 n’ubugali bwa metero 92. Yakira abasenga bagera ku 40,000. Ikaba ari iya mbere mu bunini mu nyubako zikoresha uburyo bwitwa Gothique.

Milan Cathedral
Milan Cathedral


 

6. Church of the Most Holy Trinity, Portugal

Iyi kiliziya yitiriwe ubutatu butagatifu ni iyakane mu bunini muri kiliziya z’abagatorika ikaba iya gatandatu muri kiriziya zose z’abakristu ikabarizwa mu gihugu cya Portugal. Yubatswe hagati y’2004 n’ 2007, ihabwa umugisha ku ya 12, Ukwakira 2007. Yitiriwe ubutatu butagatifu kuko yubatswe n’impano zatanzwe n’abakristu bari mu ngendo ntagatifu. Ifite uburebure bwa metero 95 n’ubugari bwa metero 115, yakira abasenga 9,000.

Church of the Most Holy Trinity, Portugal
Church of the Most Holy Trinity, Portugal


 

5. Liverpool Cathedral, United Kingdom

Iyi Catederali ibarizwa mu mugi wa Liverpool, mu gihugu cy’Ubwongereza.Iri k’umwanya wa 5 ku isi. Iyi kiliziya iri k’ubuso bungana na metero kale 9600 ikaba yubakishijwe amabuye, umusenyi n’ibyuma gusa. Inzogera y’iyi kiliziya niyo nini kandi iri ahantu harehare ku isi yose, ipima toni 31, ikaba yitwa inzogera ya Bartlett aribyo(Bartlett Bells).

Liverpool Cathedral,
Liverpool Cathedral,


 

4. Cathedral of Saint John the Divine, United States

Iyi Katederali yitiriwe mutagatifu Yohani wo mu ijuru ibarizwa muri Diocsezi y’umugi wa New York muri leta zunze ubumwe z’amerika. Iyi katederali niyo ya mbere mu bunini muz’abangilikani, ikaba iyakane mu z’abakristu zose ku isi. Ifite uburebure bwa metero 183.2 n’ubugali bwa metero 70.7. Iyi kiriziya yangijwe n’umuriro mu 2001, nyuma y’uko ikongotse batangiye kuyisana kugeza na n’ubu ikaba itaruzura ikaba ariyo mpamvu bayita mutagatifu Yohani utuzura.( St. John the Unfinished.)

Cathedral of Saint John the Divine
Cathedral of Saint John the Divine

 

3. Cathedral of Seville, Spain

Iyi Katederali izwi na none ku izina rya katederali ya Mutagatifu Mariya w’I Sede ikaba iri mu gihugu cya Espanye. Yatangiye kubakwa mu 1402 ikomeza kugeza mu kinyajana cya 16. Yubatse k’ubuso bungana na metero kale 11,520.

Cathedral of Seville
Cathedral of Seville

2. Basilica of the National Shrine of Our Lady of Aparecida, Brazil

Iyi Bazirika yubatswe mu 1955, mu gihugu cya Bresil ikaba ikoze nk’umusaraba wo mu bugereki, ibyo bikaba ari uburyo abagereki bubakAga kiliziya za bo. Ifite uburebure bwa metero 173 n’ubugali bwa metero 168 ikakira abantu 45000.

Basilica of the National Shrine of Our Lady of Aparecida, Brazil
Basilica of the National Shrine of Our Lady of Aparecida, Brazil

  1. 1. St. Peter’s Basilica, Vatican City

Iyi niyo kiliziya nini ku isi muzisengerwamo n’abakristu. Ikaba ibarizwa I Roma mu Butaliyani, I Vatican, Ifite uburebure bwa metero 730 n’ubugari bwa metero 150. Kuberako igizwe n’ibice byinshi, igice cyakira abakristu kigafatwa nka kiliziya, ni cyo kinini mu makiliziya yose ku isi kuko gishobora kwakira abantu bangana n’ibihumbi 60000. Yubatswe guhera mu 1506 yuzura mu 1626. Mu bubatsi batanze ishusho yayo harimo uwitwa Michelangelo cyangwa Michel Ange, akaba ariwe nawewari uyoboye ikipe y’abo bubatsi.

St peters basilica vatican city, Vatican
St peters basilica vatican city, Vatican

Janvier MUNYAMPUNDU
Umuseke.com

 

 

4 Comments

  • the wonderful places to rest well. God has made a stone where people must rest well

  • Sha Janvier ubutaha uzadushakire n’imisigiti minini kwisi. harabantu twagiye impaka ndende.
    Courage

  • Birashimishije cyane, bituma umuntu amenya n’aho yakorera urugendo nyobokamana iyo hari amakur afite. Imana ibahe umugisha.
    IKINDI NI UKO MURI CATHOLIC CHURCH NTAYINDI IZONGERA KUBAKWA IRUTA IYI YA MBERE MUTWERETSE KUKO BITEMEWE.

  • murakoze kubwaya makuru ariko binteye no kwibaza impamvu iriya kirizia yubatswe mugihe kingana ni myaka 579,niba hari impamvu runaka yaba yarabiteye mwadufasha kubidusobanurira. murakoze mugire umugisha w’Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish