Innocent Seninga yagizwe umutoza mushya wa Isonga FC
Kuri uyu wa 26 Nzeri 2014 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Isonga FC bwashyizeho umutoza mukuru mushya w’iyi kipe ikinisha ahanini abakinnyi bakiri bato batarimo abanyamahanga. Uwo ni Innocent Seninga wari umutoza wungirije muri iyi kipe.
Uyu mutoza yahawe amasezerano y’umwaka umwe, ahabwa inshingano zo kugumisha Isonga FC mu kiciro cya mbere ndetse no kwigisha abana b’Isonga FC gutera umupira mwiza bakazatanga umusaruro mu ikipe y’igihugu.
Senginga yabwiye Umuseke ko we icyo yasabye abayobozi ba Isonga FC ari ukumuba hafi kugira ngo abashekugera ku nshingano bamutumye.
Seninga Innocent yahoze yungirije Yves Rwasamanzi muri iyi kipe, yaherukaga kumanuka mu kiciro cya kabiri umwaka washize ikongera ikazamuka.
Yves Rwasamanzi ubu we nta kipe afitekuko yari yahawe gutoza nk’uwungirije mu ikipe yigihugu y’abatarengeje imyaka 17 ariko ubu iyi kipe ikaba yarasheshwe ngo habanze hategurwe abazaba bayigize mu 2016.
Innocent Seninga yize ibya Sport muri KIE yinjira mu butoza nyuma abona amahugurwa muri Kaminuza ya Leipzeg mu Budage aho yakurikiranye “postgraduate football course” yakoze ku bufatanye bw’inzego z’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Budage.
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Woow, Abayobozi barebye kure pe. Seninga ndamuzi ni mature. Aratuje kandi He is an organised guy!! I am sure he will do all his best to consolidate this team. Congz
Innocent bazina ndakwemera pe abayobozi bazikureba kure
Comments are closed.