Digiqole ad

Inkomere za Grenade yaraye itewe zatashye zose

Amakuru aturuka ku bitaro bya CHUK I Kigali, aravuga ko abantu bagera ku icumi baraye bakomerekejwe na Grenade yatewe ku muhanda w’ahitwa kwa mutwe mu murenge wa Kimisagara bose bamaze gutaha kuko ibikomere byabo byoroheje.

Grenade yatwe mu masaa mbili n’igice z’ijoro ikaba nta muntu n’umwe yahitanye, bitewe n’uko uwayiteye yaba ngo yikangaga abashinzwe umutekano bari ku muhanda bacunga umutekano, ibi ngo byatumye ayitera ku ipine y’inyuma y’imodoka bityo ikomeretsa byoroheje abantu bagera mu munani bari muri iyo modoka yavaga I Nyamirambo yerekeza Nyabugogo, n’abandi babiri bari hafi yayo.

Amakuru yatangajwe n’umushoferi wari utwaye iyo Taxi yo mu bwoko bwa Hiace, n’uko iyo inzego z’umutekano zitaba hafi uyu mugizi wa nabi utaramenyekana yajyaga kuba yayiteye muri Taxi imbere kuko yayiteye inyuma yayo bitewe n’uko ingabo zicunga umutekano zari hafi aho. Umuvugizi wa Police we akaba yatangaje ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane neza uwateye iyo grenade. Gusa abantu bagera muri 3 bakaba bahise batabwa muri yombi bakekwaho iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Umuseke.com

 

1 Comment

  • abo bantu bakurikiranywe kandi bahanwe inzirakarengane zikomeje kubigwamo kandi ari innoccent !

Comments are closed.

en_USEnglish