Digiqole ad

Ingufu zashyizwe mu mavubi ni imfabusa

IMYAKA 6 ISHIZE: Hashizwe ingufu nyinshi mu MAVUBI

“Nyamara izi ngufu zose ni impfabusa iyo witegereje umusaruro w’aya makipe aduhagararira.”

Nyuma yo gusezererwa kw’AMAVUBI y’abatarengeje imyaka 20 na Congo Brazavilles, ndetse n’ayaraye asezerewe y’abatarengeje imyaka 23 na Zambia isomo rikuru ntahanye nk’umunyarwanda ukunda uyu mukino, ni ukwibaza kuri politiki y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihugu cyacu.

Iyo witegereje inzira y’Amavubi makuru mu myaka itandatu kugeza ubu, wibaza igihe u Rwanda ruzongera kugaragara mu bihangange bya ruhago, nko mu mwaka wa 2004 ubwo rwabashaga kwerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’afurika i Tunis ruri kumwe n’umutoza Ratomir Djukovic na Ntagwabira Jean Marie.

Ibyishimo abanyarwanda badaheruka! Bamwe batayongera kubona niba ntagihindutse.

Haribyo maze kubona bikanshobera!

Ikipe nkuru ndetse n’iyabatarengeje imyaka 23 zagombye kuba zitanga ikizere ndetse zigaragaza ko ari umusingi wiryo tera mbere; cyane ko bamwe mu basore tubona uyu munsi muri ariya makipe bateguwe mu myaka itanu ishize, ubwo umutoza Roger Palmagren (2005-2006) yatangizaga igikorwa cyo gukurikirana abakinnyi bakiri bato yifashishije abatoza hirya no hino mu Rwanda bakurikiranaga abana kuva ku myaka 11 (wumvise abitwa ba KATIBITO i Huye, ba VIGOUREUX i Rubavu ndetse na KALISA i Kigali n’abandi benshi).

Umusaruro we waragaragaraga, cyane ko nyuma yo kujyana muri Suèd agakipe gato k’abana batarengeje 15 kari karimo ba Haruna, Mijyi n’abandi benshi tubona ubu, hari bamwe mu bashakishijwe n’amakipe yo hanze gusa ntibyagerwaho kubera impamvu zitandukanye.

Ariko abakinnyi nka KAREKEZI Olivier bo babashije gukina muri icyo gihugu ku bw’uwo mutoza. Umutoza Tomislav Obradovic (2008-2009) watoje ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ndetse nyuma agahabwa iyabatarengeje 23 nawe ahanini yitabaje aba bakinnyi, anavumbukana abandi nka Tumaine Ntamuhanga, abongerera ingufu abaha n’umukino ufite ireme.

Umutoza Michael Wies (2007-2010) nawe yagize uruhare rugaragara, aho yegeranyije abakinnyi batari bake nawe ahereye kuri aba. Akarusho ke ni abatoza batandukanye ku gihe ke bahaboneye ubumenyi nka bitwa ba Mashami Vincent (kuva 2009 ku geza ubu abaruzwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka17) n’abandi bakiri bato tubona hirya no hino.

Hari n’abatoza b’abanyarwanda bitanze ngo aba basore babashe gutera imbere: abatoza nka Yves Rwasamanzi, Kayiranga Baptiste, Nshimiyimana Abdou, nyakwigendera Ishimwe Claude, Raoul Shungu, Mashami Vincent na bagenzi be 5 bari bahagarariye FERWAFA mu ntara z’u RWANDA, ndetse n’abandi bitanze uko bashoboye mu nzira zitandukanye.

 

Nyamara izi ngufu zose ni impfabusa iyo witegereje umusaruro w’aya makipe aduhagararira. Igitangaje muri uru rugendo, ni ukuntu benshi muri aba bagabo twavuze bagiye bahambirizwa kubera impamvu zidasobanutse kandi mu buryo butaberanye n’akazi keza bakoreye igihugu cyacu. Birushaho ku ntera impungenge iyo ndebye imyitwarire y’amakipe yacu (clubs) asohokera u Rwanda ntarenge umutaru, amenshi yitwa ko ashingiye kuri abo basore amateka y’imyaka 6 yagize intakoreka, n’uburyo nayo ubwayo akemura ibibazo by’abatoza.

Shampiyona ubwayo iri ku rwego rwo hasi ku buryo ifite uruhare runini mu gusubiza abakinnyi n’amakipe inyuma. Aya makipe tubona mu mikino itandukanye ya mashampiyona atandukanye, usanga nta gahunda y’imicungire irebana n’imihigo yayo ku buryo bose ari ba ”mbona bucya”! Nta bumenyi, nta n’ubushobozi mu bayobozi batandukanye muri aya makipe, ndetse nkaba mpamya ko ari imbarutso yo kutagira ahotwerekeza muri ruhago yacu.

Ntitwishuke ko ikizere gihari!

Nyuma yo gukatisha itiki yo kwerekaza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, benshi basobanukiwe ko bishoboka kuzamukira ku gitekerezo cyo gutangiza ibigo by’umupira ariko biteguye neza bigenewe abana bagikura. Ni akazi gasaba ibya mirenge ndetse n’abahanga bo kubikurikirana ngo bidata umurongo. Ariko kandi ntibihagije; kuko niba aba bakinnyi bakiri bato baramutse basanze shampiyona igitanga iyi sura, bazapfa urwa bakuru babo! Ndetse niba amakipe ativuguruye ngo agire ibikorwa bifite intego, akoreshe abayobozi n’abatoza bafite ubumenyi n’ubushobozi mu byo bakora, turacyagosorera mu rucaca!

By’umwihariko MINISPOC na FERWAFA bikwiye gushyira ahagaragara gahunda yo kubaka urubuga ruhamye rwashyigikira iterambere ry’uyu mukino n’abawitabira.

Hakibandwaho gushyira ingufu mu kubaka ubushobozi ndetse no kugena ingamba zifatika zo guteza imbere shampiyona zacu, amakipe yacu, abatoza ndetse n’urwego rw’ubusifuzi ariko by’umwihariko kugaragaza inyungu zumvikana kandi zishoboka ku bashoramari batandukanye ngo bemere guhahira muri uyu mukino. Ibyakozwe niba ari nta musaruro biduha uyu munsi ni uko atari ibyo kwiringira. Hakenwe rero inyigo nshya irasa ku ngingo kandi ifitiye inyungu abanyarwanda.

 

MBABANE Thierry Francis

 

6 Comments

  • amavubi amaze kwangisha abanyarwanda umupira
    kuburyo umuntu atanakivuza kujya kuri stade neza neza dukeneye ko bazamura babana ba 17 nibo bagarura isura njya

  • ibyobyo pe byari bikwiye ko ferwafa na Minispoc byicara bigashyiraho umurongo mushya kugirango bariya bana bo muri under 17 bazagaruke byibura hari aho basanga ruhago imaze kugera, gusa nti byoroshye ariko bagerageza.

  • amavubi bazayasnye batangire bundi bushya,bareke kongera ibiremo ku mwenda washaje nk’uko nyakubahwa perezida wa repubulika ajya abivuga!!!

  • ariko ubundi iriya kipe y’abanyamahanga gusa ni gute itatsindwa!!!!!tubanze tumenye ko n’abana babanyarwanda bazi gukina umupira maze tubashoremo energie maze ubundi murebe ko badatsinda!!!!nibanatsindwa kandi tuzanabihanganira kuko ntako ntako batazaba bagize kuko bakunda!

  • yegoko mu rwanda nta kipe ihari y’igihugu!!ayo mafaranga mushora muri bariya banyamahanga muyashyire muri bariya bana ba U17 kuko batweretse ko bashoboye!!!!bravo les gars!

  • njye mbona ikibazo atari abanyamahanga, nonese iyo bari mu kibuga banga gutsinda?,bakina btabishaka se?,ko mbuyu yitwaye neza mu mukino ushize, nu munyarwanda se? ikipe yose nta kigenda, yaba na ba nyrda barimo byose ni kimwe, u23 yuzuye abanyarwda gusa, nonese byayigendekeye gute?, uwaduha abanyamahanga bazi kuwukina, ngo urebe, naho bariya na ma dechets yo muri kongomwizanira, abahanga bakina iwabo

Comments are closed.

en_USEnglish