Ingorane z’umusaruro mu materasi
Nyanza: Ingorane z’ umusaruro ku bahinzi b’amaterasi. Nyuma y’uko haciwe amaterasi mu amasambu y’abaturage bo mu kagari ka Gatagara ho mu murenge wa Mukingo uherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, aba baturage baratangaza ko bikomeje kubagora gushobora kubyaza aya materasi umusaruro mu gihe ibyo basabwa birimo ifumbire n’imbuto z’indobanure bihenze kuri bamwe muri bo bavuga ko basanzwe ari abakene. Ibi bikaba bituma bahitamo kureka guhinga ubutaka bw’aya materasi bavuga ko ku muntu udafite ubushobozi bwo kubona imbuto n’ifumbire mvaruganda ngo ashobore kumenyereza ubutaka bushya bw’aya materasi byagorana kuzagira umusaruro ayakuramo.
Ku buso bunini bw’ubutaka bugize amasambu y’aba baturage mu kagari ka Gatagara hagaragara amaterasi y’indinganire biboneka ko nta bikorwa by’ubuhinzi bibukorerwaho. Abatuye umudugudu Kinuguto wo muri aka kagari bavuga ko kuba ubutaka bw’aya materasi budahingwa biterwa n’uko nyuma yo kuyakora bahuye n’ikibazo cy’uko bayahingagamo ariko imyaka yamara kumera ikanga kuva ku butaka bitewe n’ubutaka bushya buba butamenyereye guhingwa. Aha bakaba basabwa kugura ifumbire mvaruganda n’imbuto bavuga ko kuri bamwe bitaborohera mu gihe n’ubusanzwe kubera ubukene no gushobora kwibeshaho bitaborohera.
Mukabatsinda Cesaria atuye aha i Gatagara, inzu ye izengurutswe n’amaterasi akaba anavuga ko mu isambu ye yose ariko bimeze. Ahagaragara ko hahinze ni ku buso bungana n’intambwe nk’icumi gusa hafi y’inzu ye. Avugako kuba ariho yahisemo guhinga honyine byatewe n’uko ariho yashoboye kubonera agafumbire, ahasigaye hose akaba adafite ubushobozi bwo kubona ifumbire isabwa ngo ashobore kumenyereza ubutaka bityo azashobore kuhakura umusaruro wamufasha kugera ku musaruro nk’uko yabigenzaga. Agira ati “Rwose amaterasi twumvaga ari meza kandi ni na meza ariko nta musaruro turi gukuramo. Keretse ku bifite bashobora kubona agafumbire. Twagerageje gusaba ubuyobozi ngo badufashe. Ntacyo wasarura utabonye agafumbire, njyewe nta nka ngira muri uru rugo…Wenda se bakaduha n’agatungo.”
Nyamara ariko kandi aba baturage bavuga ko ubuyobozi bubabwira ko udashoboye guhinga isambu ye uko bisabwa azayitakaza igahabwa abandi babifitiye ubushobozi, bo bakaba basanga ubuyobozi bwari bukwiye kubatera inkunga bakabyaza umusaruro aya materasi aho kwihutira gushyira mu bikorwa iki cyemezo.
Gahungu Jules ashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Mukingo. Avuga ko abaturage bahawe ubufasha bw’ibanze nyuma yo gukora amaterasi mu masambu yabo hanyuma banagenerwa amafumbire buri wese ku buso bw’isambu ye. Agira ati “Mbere yo gukora amaterasi muri aka kagari inyigo yari yagaragaje ko abaturage barenga 95 ku ijana boroye inka n’andi matungo kuburyo ntawavuga ko yabura ifumbire yo gukoresha mu bikorwa by’ubuhinzi. Ariya materasi yakozwe mu bikorwa by’imishinga igamije gutera inkunga ibikorwa bigamije iterambere ry’icyaro kubufatanye n’akarere ka Nyanza gusa mu rwego rw’umurenge ntabundi bushobozi dufite bwo gufasha aba baturage kikora akarere n’indi mishinga bazakomeza gukorana nabo.
Aba baturage baragaragaza ingorane zo kudashobora kubona uburyo bwo kubyaza umusaruro amaterasi ngo bashobore kwibeshaho mu gihe n’ubusanzwe byabasabye kuraza imirima yabo igihe kingana n’umwaka ubu bakaba basaba ubuyobozi kubunganira kuri bamwe bavuga ko batifashije .
Johnson Kanamugire
umuseke.com