Digiqole ad

Ingorane kubiga mu mashuri abanza

Nyanza: Ingorane ku bigira mu mashuri yasenywe n’imvura.

Imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga imaze iminsi isenya bimwe mu byumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’amashuri abanza mu karere ka Nyanza, ababyeyi barerera muri aya mashuri baratangaza ko batewe impungenge n’umutekano w’abana babyigiramo.

Mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa iyi mvura yasambuye ibyumba byigirwamo ku ishuri ribanza rya Rwesero ndetse no ku ishuri ribanza rya Gahanda. Ibi kandi byabaye no ku kigo cy’ishuri cya Busasamana byose biherereye muri aka karere ka Nyanza. Imvura nk’iyi kandi ikaba yari iherutse gusambura igisenge cya bimwe mu byumba byigirwamo kuri Groupe Scolaire Rwabicuma ari nako isenya amazu ikangiza n’imyaka y’abaturage mu mirima.

Baba ababyeyi barerera muri aya mashuri ndetse na bamwe mu banyeshuri bahiga baganiriye n’umuseke.com bavuga ko batewe impungenge no kuba imvura nk’iyi ikomeje kugwa byazateza impanuka zishobora no guhitana abanyeshuri.

Adiel Bwanamudogo w’imyaka 78 atuye nko muri metero 40 uvuye ku ishuri rya Groupe scolaire Rwabicuma, ryubatswe mu rwego rw’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9. Yagize ati: “Nk’ubu ni uko igisenge cyagurutse abana batize naho ubundi cyari kubagwira.” Naho Uwimana Valeria, umubyeyi w’umwana wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scolaire Rwabicuma, ati: Rwose duhorana ubwoba kuko nk’ishuri umwana wanjye yigamo bagiye gukora ikizamini basanga umuyaga waraye utwaye igisenge. Kandi ubwo muri uwo mugoroba igisenge kiguruka harimo abana baje gusubira mu masomo, wenda ni uko ntawagize icyo aba naho ubundi duhorana impungenge.”

Kuri iki kibazo ndetse n’impungenge aba baturage bagaragaza Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko nta shuri na rimwe ryubatswe mu rwego rw’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ryigeze rihura n’iki kibazo. Uyu muyobozi kandi avuga ko ibyumba by’amashuri bisenyuka ari ibyubatswe cyera bikaba byari bishaje.

Murenzi yagize ati “Kuvuga ko ariya mashuri yubatswe ku buryo bwa huti huti si byo kuko yubatswe mu gihe kigera ku mezi atandatu kandi twakoresheje ibikoresho bigezweho. Naho ibyumba byubatswe kera na rukarakara nibyo bigenda bisenyuka kandi muri uyu mwaka tuzashaka ubushobozi bivugururwe.”

Mu gihe ibiza birimo imvura n’umuyaga byakomeza kwibasira akarere ka Nyanza, abagatuye batangaza ko byagira ingaruka mbi ku musaruro w’ibikorwa byabo by’ubuhinzi bamwe muri bo bavuga ko ariwo murimo ubatunze bityo n’inzara ikaba yaziramo mu gihe leta yaba itagize ubundi bufasha ibagenera.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

en_USEnglish