Digiqole ad

Ingeso tutihannye zigira ingaruka

Yosuwa 11:22 Nta muntu n’umwe wo mu banaki wasigaye mu gihugu cy’ Abisirayeri keretse i Gaza, i Gati, na Ashidodi niho hasigaye bamwe.

1.Ubundi gukizwa ni ukumaramaza, ugakizwa ugamije kutagira icyo usiga kuko ingeso yose ya kamere yaba iyo wita  nto utayihanye yazakugiraho ingaruka mbi utayiretse.

-Kandi ingeso zirabyarana, irari riratwita rikabyara icyaha, icyaha kikazabyara urupfu. Twige gukizwa ari ntacyo dusize kuko dukwiye kuba abakristo mu bintu byose kuzageza gupfa.

-1 Samweli 15 havuga inkuru y’ukuntu Imana yatumye Sawuli kurimbura abamareki agezeyo ntiyabikora nkuko Imana yamutumye ahubwo yirobanurira inyamibwa:  intama, inka,abasore beza, abakobwa, ibyigiciro ndetse n’ umwami waho aramuzana. Imana ibwira  Samweli ko Sauli atumviye; abibajije Sawuli aramubwira ngo ibyo byose nibyo abantu bazanye ngo batambire Uwiteka ibitambo. Aramubaza ati Uwiteka akunda ibitambo kuruta umwumviye? Abantu benshi baba bafite ibisobanuro by’ ingeso zabo bati “jye niko meze”, ariko wareba ugasanga ameze uguhabanye na Biblia afite ingeso za kamere zitarapfa.

2.Iyo ukiranirwa uba uri kubiba imbuto uzasarura kera igushaririye; niba Imana itararetse Sauli wowe wanze kurimbura  kamere bizagenda bite? Niba Yesu atararetse abacururiza mu rusengero ubwo ku munsi w’ amateka azihanganira ingeso zasigaye mu mitima yacu tutarihana? Hari imbabazi ni ubuntu uramutse wihannye!

Ijambo twasomye ryatweretse amoko Yosuwa yasigaje atarimbuye ayo moko agereranywa na zangeso za kamere.

-i Gaza havutse Delila kandi muzi ko yagushije Samusoni: niba i gaza ho muri wowe utaraharimbuye irari rihaba hazavukamo ubusambanyi bukomeye.Namwe murareba iki gihe hari ubusambanyi burenze igipimo kugeza ubwo abahuje ibitsina basambana kumugaragaro( birababaje); iki ni icyaha cyakururiye sodomu kurimbuka!

-i Gati havutse Goliyati: muzi uko yazengereje Abisirayeri ariko iyo Yosuwa aza kurimbura ab’i Gati, izo ngaruka zose ntizari kubaho bivuze ngo ingeso zawe mbi zizagira  ingaruka  ku bana bawe no ku buzukuru n’utazirimbura. Abashidodi nabo muzi uko bahemukiye Abisirayeli, dukizwe dufite intego yo kurimbura kamere kuko uri mu butware bwa kamere atabasha kunezeza Imana Abaroma 8:8.

3. Rimbura kamere yawe! Ushobora kumbaza uti ko nabigerageje bikanga?Wenda ntiwazirimburira rimwe kuko duhora dukizwa ariko wige kurwana n’ ingeso kugeza itsinzwe ntibe ikigutegeka. Paulo yatangiye bimugoye ariko yaje kugera ubwo avuga ati si jye ukiriho ahubwo ni Kristo uriho muri jye kuko napafanye nawe nkazukana nawe.

4. Abantu benshi bari mu ngaruka z’ingeso banze kurimbura, Abrahamu yasambanye rimwe n’ incoreke, none kubw’iyo mpamvu Abisirayeri bahora barwana n’ Abarabu hashize imyaka myinshi.  Ushobora gukora icyaha ukaba uzaniye ingaruka famille yose ikazabaho nabi kandi ari wowe wayizaniye ibibazo bitewe n’ ingeso zawe wanze kurimbura. Abisirayeli n’ abarabu bapfa ko bamwe ari ab’isezerano abandi ari ab’inshoreke.

-Akenshi hari igihe twitiranya ibigeragezo n’ ingaruka z’ imiterere yacu abantu baguhagurukira kubera za ngeso zawe utararimbura, ukavuga ko bakwanga, ko bakuvuga kandi ari wowe nyirabayazana.

-wakwibaza uti mbese: Ibigeragezo ndimo biva kuri Satani, n’ Imana yemeye ko bimbaho cyagwa biva kumiterere yanjye mibi?

-Yesu aragukunda kandi aragutegereje kugira ngo aguhindure ube icyaremwe gishya kandi humura bibe intego ya buri munsi uzagera kuri byinshi. Tuva mu bwiza tukajya mu bundi amen!

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa byumwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa wasura www.agakiza.org

Pastor  Désiré HABYARIMANA

7 Comments

  • Imana ibahe umugisha ni ukuri kuba mwemera ko n’ijambo ryayo rica ku rubuga rwanyu. Ibagurire imbago pe!

    • Murakoze cyane Elisee kubaha Imana nibwo bwenge.

  • for sure i am appreciate you so much!
    nfashijwe kunva neza ko ibyo tujya tunyuramo kenshi aritwe tuba twabyugururiye.
    ndimukibazo kinkomereye ariko ndashima Imana kuko mbashije gusoma ibi.
    hari icyo binyiishije kandi ngiye gutangira kwitoza kurimbura kamere yanjye.
    thnx!

  • MURAKOZE NSHIMISHISWENUBURYO MUTUGIRIY,INAMA .MAZE IMANA INJ,IBAHA IRINDIJAMBORYOKWIGISHA

  • Imana ishimwe kuko itigeze itureka,reka twige kumvira Imana kuruta ibitambo dukureho byose byadutanya ni Mana.Imana ihe imbaraga umuntu wese ugize umuhati wo gutangira kurimbura kamere.

  • Yesu aguhe umugisha kandi ujye utwoherereza ijambo ry’Imana kdi mubyukuri ndize kandi ndafashijwe mbonye ko ibigeragezo umuntu agomba kubihisha amaso nubwo bitajya bikunda koroha nukujya unsengera. Yesu abarinde

  • Don’t jocke with sin! Uzi ko icyaha gishobora guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwawe bidasubirwaho?

Comments are closed.

en_USEnglish