Digiqole ad

Ingeso 10 zikorwa n’abagabo zikabangamira abagore babo

Mu bisanzwe, ngo umugabo utagira amakosa ntawe ubaho! Aha rero ngo hari utugeso dutandukanye abagore baba batifuza kubona ku bagabo babo.

 

Kwita kuri mama wawe bikabije: ngo mu gihe umugabo ahora asa n’ufitiye nyina urukundo rudasanzwe amuhamagara amazina nka Cherie buri gihe, amuha imfunguzo z’inzu ye, ngo bibangamira umugore. Ngo ntabwo rero umugabo yacika kuri mama we ngo ariko na none agomba kwirinda kwereka inshuti ye amuha umwanya munini cyane.

Gukunda umupira w’amaguru bikabije: mu gihe harimo kuba umupira runaka w’ikipe ukunda ngo umugabo agasa n’utakiri mu isi imwe n’inshuti ye aho ngo aba yanagera ku rwego rwo kwambara imyenda iranga ikipe akunda bibangamira umukunzi we. Aha rero, abagore bagirwa inama yo kugira icyo bavuga kuri buri gikorwa kibaye mu mukino bityo ngo azabona ko ubangamiwe areke kujya arebera umupira aho uri.

Kutamuha agaciro: aha ngo nko mu gihe umugore arimo koga hanyuma umugabo we akamuza iruhande arimo nko guca inzara ngo bibangamira umugore kuko ngo hari ubwo bisaba ko umugabo areka urugi rwaho bakarabira rukinguye. Aha ngo ni byiza kumubwira ko ibyo akora atari byiza.

Kugona nijoro: aha ngo mu gihe umugabo agona mu ijoro bituma umugore we adasinzira ku buryo ashobora no kunanirwa gukora akazi ke ko ku manywa. Aha ngo ugomba kumupfuka izuru, ukirinda kumutegurira ikinyobwa gisembuye nijoro. Ibi rero ngo byakwanga ukamubwira ko agomba gufata icye cyumba. Uretse ko uyu mwanzuro ugoye ku bantu babana nk’umugore n’umugabo.

Imyambarire: mu gihe umugabo akunda kwambara imyenda ya kera, ngo bitera isoni umugore. Umugore rero akaba agirwa inama yo gufasha umugabo we kugura imyenda igezweho hanyuma ya yindi ishaje akayimucaho, aho ngo yahita ayiha umukozi wo mu rugo kugira ngo atazongera gutekereza kuyambara.

Kutishimira inshuti z’umugore: mu gihe umugabo aba adashobora gufata umwanya ngo abe yamenya inshuti z’umugore we ndetse abe yanazisohokana cyangwa se ngo azisure ajyanye n’umugore we yitwaje akazi n’ibindi akabwira umugore kujyayo yijyanye. Aha rero ngo umugore yamubwira ko atari byiza ko abantu bahora bamubona wenyine kuko ngo abantu bashobora gukeka ko nta mugabo agira, aha ngo azahita abyumva vuba.

Kutagira icyo yitaho: kuba umugabo yareka inkweto imyenda ye y’imbere ikandagara ngo umugore abe ari we gusa ubyitaho ngo biramubangamira. Aha rero ngo umugore yafata umwanzuro wo gukoresha umukozi mubi kugira ngo wa mugabo azajye agira isoni zo kubona uwo mukozi yamwandururira ibintu.

Kutishimira uko umugore wawe agutwara mu modoka: aha ngo mu gihe umugore agutwaye mu modoka ugatangira kumuha amasomo no kumunegura ngo bituma yumva yahita atwika uruhushya rwe rwo gutwara imodoka. Aha rero ngo ibyiza uramureka akaba ari we uzajya atwara buri gihe.

Kureba abandi bagore mu gihe murimo kugendana: mu gihe umugore arimo gutemberana n’umugabo we maze umugabo agatangira kugenda areba abandi bagore  ngo umugore abibona nk’umuriro watse hagati yabo. Ngo kugira ngo rero ugerageze kubimucaho, ugerageza kuzamura ikiganiro ku mukobwa ubona yitayeho cyangwa se nawe ukagenda ureba abandi bagabo.

Kudafasha umugore mu rugo: ngo mu gihe umugabo aba adashobora kugira akantu na gato afasha umugore we mu mirimo aba afite mu rugo akaba ari we ubyirukamo byose, ngo biramuvuna. Aha rero ngo ugerageza kumwumvisha ko akuvunisha ukamubwira ko ukeneye ko agufasha, bityo ngo ashobora kwisubiraho. Umuganga.com

0 Comment

  • ibyo ni byo pe!!! bigiye bimenyekana abantu bakabana birinda kubangamirana ingo zakomera kurenzaho.

  • bagabo namwe bahungu nimwigire hano

  • sha uyumuntu watanze izi ngeso azi ibintu rwose.kandi turagushimiye.

  • ibyo rwose nibyo ahubwo abagabo twisubireho

  • sha muzi ibintu pe!!! muzi ko mumvugiye ibintu!!! uzi yuko abagabo ari nkabana, badashobora gufasha abagore babo! ngaho kumesa imyenda yimbere, ngaho kumenya aho amasogisi yabo ari ukagirango murambarana pe, ikibabaje rero, nuko babaura nkayo masogisi ikosa rikaba iry’umugore!
    no no, husbands, shd also have yr responsibility in yr homes plz!!!!

  • ni byiza! gusa ikibazo ni uko nyinshi mu nama mbona bagira umugore mbona zirimo igisa nagahimano! nkibaza rero ko abaye ari umugabo udasobanutse(ugoranye) nkabo njya mbona byatera amakimbirane!
    simpakanye ko umugore ya challenginga umugabo gusa byose agomba kubikora mu rukundo, kwihangana no guca bugufi kuko ni qualites zumugore wumutima, cyane ko abagabo aho bava bakagera bakunda guhabwa agaciro no kubahwa!!

  • Abantu bigire aha kuko urugo ni ishuri.

  • NIBYIZA KO UMUGORE N’UMUGABO BAFASHANYA,MURI BYOSE.

  • uzi ubyuka akubaza ngo ko amasogisi yanjye atameshe ukagira ngo yacitse amaboko cg wavuye iwanyu uje kuba umuja!!!cg mudafite umukozi wiriwe mu kazi ko mu rugo ari kwirebera films wajya kuruhuka ngo banza unterere imyenda nkaho we abyikoreye akagufasha yaba akoze icyaha!!Abagabo b’ubu baragoye

    • Jeanne sinzi niba uri umukobwa cg umugore, gusa n’utiga guca bugufi uzagorwa cyane n’urugo. wikwirirwa wibaza byinshi ahubwo umenye rwose kdi unazirikane ko umugabo akubera imfura iyo umwubashye. nukomezanya iri tiku no kutaganduka, ni ukuri iyi si izakubera gehinomu. murakoze.

  • ibibawo biri ;ubantu nuko umugore abyuka akagirango uburiganire abagabo bavutse babuzi nicyo kirimukwicya beshi umugabo yogeje amasahani umugore aryamye umugore nukuyamuha igihe cyose ahubwo amategeko nareganure abagabo

  • AHAAAAAAA.Sha mugumuye abagore kabisa.Ariko jye sinumva icyo murwana nacyo.Izi services umugore azikoze murukundo atumva ko ari umuja byamutwara iki.Ikibazo niyo we atangiye gutangira gushyiraho arguments yibaza ibibazo byinshi,ati kuki umugabo atabyikorera?sinaje kuba umuyaya hano.Ibibazo dufite muri societe nyarwanda ni uguhinduka kw’abagore bajyana n’imyumvire itabahesha agaciro ngo ni uburinganire da,nyamara ni uko nabonye n’abazungu batabyishimira iyo abanye n’umwirabura utarandura ibyiwamo ahita asanga yari nk’imfungwa.Banyarwanda banyarwandakazi tugume kumuco wacu umugabo abe umugabo umugore abe umugore otherwise muzazitwika kuko umuco mwiha si uwanyu.

  • koko abagabo bashobora kubangama ku bijyanye n’isuku arko nanone abagore bagire uruhare rwo kubigisha isuku.mugore ,ibuka kumesa amasogisi n amakariso by’abagabo banyu apana kwambara umwenda icyumweru cyose.nakubangamira jya umwereka urugero rwiza

  • Bagore,mumenye ko umugabo wawe aba ari nk’umwana wawe kdi w’imfura!Iyo ufite abana 2 ubara 3 na se arimo.Ugomba kwita k’umugabo wawe kabone n’iyo agira akavuyo ukamugaruza ineza ntucike intege kdi ukagerekaho no gusengera urugo rwawe kuko uri umwinginzi warwo!Ntiwinube ngo kuki ibi byose bikureba ni byiza umugabo agufashije ariko atanateye atyo ntuterere iyo kuko iyo ushaka climat nziza urayicreya(create)

  • bagabo mufashe korohereza abagore banyu namwe bagore mwubahe munihanganire ,munakunde abagabo banyu

  • Ubundi umugabo ni Umutware wurugo, umugore ni umufasha we.
    Iyo havuzwe uburinganire suko umugore angana numugabo, icyo bivuze nuko bombi buzuzanya mubuzima bwa buri munsi

  • ariko abagore twagorwa ye! ubwo se iyo kariso we ayimeshe yaba iki? ko ari na we uba yambaye. aski we

  • Gukundana ntibigra formule,kandi urugo rurimo urukundo ntawe usiganya undi;ibyo muvuga rero byose bibaho iyo shitani yarugendereye.Koko na Jeanne bo sinzi niba imyubakire yabo itazabagora niba ari kuriya batekereza!Uzafate umugore wawe nk’uko wamwifasheho bwa mbere ujya kumutereta.Maze nawe agufate nk’uko yasigaranye igitima kidiha arinako yicinya icyara,yari afite udusonisoni no kugutinyamo;ngaho muzabikore turebe ko urugo rwanyu rutaba ruzima!Naho ibyo kumeserana amakariso ntimuzamenya n’uwabikoze.

Comments are closed.

en_USEnglish