Digiqole ad

Kuki abantu bikora mu zuru?

Nubwo abantu benshi bakunda kwikora mu mazuru baba bimyira cyangwa byarababayeho akamenyero, ngo bigira ingaruka mbi, umunyamakuru wa siyansi kuri BBC avuga ko kwikora mu mazuru abahanga babyita “rhinotillexomania” kandi bigira ingaruka mbi ku buzima.

Hari ababikora bihanagura hari n'ababikora nk'akamenyero
Hari ababikora bihanagura hari n’ababikora nk’akamenyero. James Lebron yafotowe nawe yimyiza urutoki

Muri 1995 nibwo abahanga bo muri USA bitwa Thompson na Jefferson batangiye kwiga impamvu zishingiye ku mitekerereze cyangwa ku miterere y’umubiri zituma abantu bakunda kwikora mu mazuru.

Igitera abantu kwikora mu mazuru:

-Akamenyero ko mu bwana

Abaganga bo mu Buhinde  bitwa Chittaranjan Andrade na  BS Srihari  bakora mu Kigo cyitwa National Institute of Mental Health and Neurosciences i Bangalore mu Buhinde, bemeza ko kwikora  mu mazuru bikorwa n’abantu batangiye kubikora bakiri abana, bakabikurana.

Icyatangaje aba bashakashatsi ni uko mu bana bakoreyeho ubushakashatsi bagera kuri 200, abenshi bavuze ko babikora byibura inshuro 20 ku munsi kandi ngo babiterwa n’uko baba bashaka gusukura amazuru yabo bayakuramo ibimyira byumye cyangwa ivumbi.

Ibyo abashakashatsi bagezeho byerekanye ko kwikora ku mazuru biba ku  bantu b’ingeri zose ariko ko bitangira mu bwana.

Abahungu ariko ngo nibo benshi bagira aka kamenyero kurusha bashiki babo.

-Ingaruka mbi zo kwikora mu mazuru

1.Bishobora gutuma udutsi duto tw’amazuru ducika ukava imyuna:

N’ubwo abana bagira aka kamenyero kandi ntibigire icyo bibatwara, ku rundi ruhande kwikora mu mazuru kenshi bishora kuyangiza.

Uko ugenda ukora mu mazuru yawe niko imikaya n’imitsi birifasha kandi birigaburira bigenda bihura n’ikibazo kubera kubera kuyakurura.

Bishobora gutuma akanyama kagabanya izuru ry’uburyo n’iry’ibumoso gakweduka cyane se  kakaba kacika.

Bishobora kandi gutuma utwoya tubamo imbere dushinzwe kubuza imyanda kwinjira dupfuka bityo umuntu agahura  n’ikibazo cy’imyanda myinshi yinjiramo.

2.Bishobora gutuma unuka mu mazuru:

Kwikora mu mazuru kenshi na kenshi bishobora gutera umuntu kunuka mu mazuru kubera ko intoki aba yinjijemo akenshi ziba zanduye.

Abagabo bazi uko babigenza iyo bari kwihagarika. Iyo rero barangije kwihagarika hanyuma bakikora mu mazuru biha urwaho za microbes  kwinjira mu mazuru kandi zikaba zanaboneraho zikamanuka mu muhogo zijya mu yindi myanya y’umubiri.

3.Hari n’abantu bitera iseseme:

Nubwo inaha mu Rwanda usanga abantu bikora mu mazuru ariko abenshi bakabona ari ibisanzwe, hari aho wabikora iseseme ikabica.

Hari n’ababona ko kwikora mu mazuru ari umwanda kandi bidakwiriye.

Abo byabayeho akamenyero usanga babikorera aho bari hose, haba mu nama, imbere y’abanyeshuri, mu nsengero n’ahandi.

Kwikora mu mazuru hari bamwe byakukiyemo kuburyo byikora ariko abahanga bamwe na bamwe bemeza ko iyo bimaze igihe bihinduka indwara.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Bullshit!

  • kwikora mu zuru ni bibi cyane, ntibyiyubashye, inshuti zanjye zari zifite akamenyero ko kubikora ngenda nzibicaho n ubwo bibagora kubireka

  • Burya si byiza kwikora mu izuru kuko haba huzuyemo mikorobi. Bityo ukagenda uzikwirakwiza mu gihe usuhuza abandi ubakora mu ntoki

  • Ibaze umuntu amaze kwishima munnyo ubundi akikora mu mazuru!

  • I’ve read several good stuff here. Certainly worth bookmarking for revisiting. I wonder how much effort you put to create such a great informative web site.

  • Hari ikindi batavuze nabonye, kwikora mu zuru ushaka gukuramo ibimyira byumye, bikomoka ku burwayi bwa Amibe yageze mu mutwe kuko niyo ituma ibimyira byuma mu gihe gito kuburyo utabasha kubyipfuna ngo bisohoke ahubwo bigasaba ko wifashisha urutoki kubikurura ngo bivemo. Amibe yageze mu mutwe ituma uyirwaye ashongonoka ibimyira bimwe bihera mu gihanga, agahora yikonkomora ngo acire kandi biba byumye bifashe kuburyo bimugora kubikurura n’umwuka. ibyanyuze mu mazuru rero akenshi nabyo byumiramo.
    Abenshi ibyo bibabaho iyo bafite crise y’Amibe, si ubushake rero cyangwa akamenyero kuko iyo nta crisis bafite nta kibazobagira. Jye nemera cyokora ko bitera isesemi abo muri kumwe iyo bikorwa muruhame, ikindi byangiza izuru kuko gukwega ikimyira cyumye bisaba imbaraga rimwe na rimwe hagacika udusebe, abandi bapfura ubwoya buba mu mazuru kandi bufite akamaro mu mihumekere y’umuntu. uwabishobora yakegera abagangaga bagasuzuma ikibitera bakamuha imiti.

Comments are closed.

en_USEnglish