Digiqole ad

Inganda nyarwanda ntiziragira ubushobozi bwo gukora imyenda n’inkweto byahangana ku isoko – PM Murekezi

 Inganda nyarwanda ntiziragira ubushobozi bwo gukora imyenda n’inkweto byahangana ku isoko – PM Murekezi

Mu kiganiro yahaye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko nubwo Leta yashyizeho ingamba nyinshi zigamije kongerera ubushobozi inganda zikora imyenda, impu n’ibizikomokaho, ngo ziracyafite ubushobozi bucye ku buryo zidashobora no guhaza isoko ry’u Rwanda ku myenda n’inkweto kandi bifite ireme.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ku nganda.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ku nganda.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yavuze ko u Rwanda rushaka gushyira imbaraga mu kuzamura inganda zitunganya imyenda, impu n’ibizikomokaho, ngo ari uko byagaragaye ko inganda z’imyenda zigira uruhare rukomeye mu majyambere y’ibihugu kandi bikazamura iterambere ry’inganda.

Mu Rwanda urwego rw’inganda zikora imyenda, impu n’ibizikomokaho rugizwe n’inganda nini ariko nkeya cyane, n’abadozi bakora ku giti cyabo, cyangwa mu Makoperative.

Uruganda nyarwanda UTEXRWA rwatangiye gukora mu 1984, nirwo rwonyine rukora ibitambara bidodwamo imyenda, gusa ibitambaro rukora ntibihaza isoko ry’imbere mu gihugu, bigatuma ibitambaro bikoreshwa cyane mu Rwanda biva mu Bushinwa, ubuhindi, Uganda, Kenya, n’ahandi nk’uko Murekezi yabivuze.

Inganda ebyiri gusa zikora imyenda ziri mu Rwanda, zunganirwa n’abadozi bikorera ku giti cyabo n’abari mu mashyirahamwe y’abanyabukorikori n’abadozi.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ikibazo cy’imyenda ya Caguwa, ngo kibangamira imikorere y’inganda z’imbere mu gihugu.

Yagize ati “Kugeza ubu imyenda n’inkweto byinshi bicuruzwa mu Rwanda bitumizwa mu bindi bihugu, kandi ibyinshi muri ibyo biza ari caguwa…Kuva mu 2010-2015, imyenda n’inkweto bishya n’ibyambawe bitumizwa mu bindi bihugu byagiye byiyongera kandi amafaranga abitangwaho arushaho kwiyongera ku buryo ubona ko umuvuduko ukabije.

Mu 2010, ibyatumijwe hanze byatwaye Amadolari Miliyoni 50, harimo 10 za Caguwa. Mu 2015, ibyatumijwe hanze byatwaye Amadolari Miliyoni 124, harimo Miliyoni 28 za caguwa.”

Murekezi yavuze ko uretse ibibazo by’isuku nkeya ivugwa kuri Caguwa, ngo inatuma inganda zo mu Rwanda zidatera imbere.

Ati “Aya mafaranga yose atangwa kugira ngo dutumize caguwa hanze, igice kinini gishobora gushorwa mu gukora imyenda n’inkweto, bikozwe n’abikorera kuko n’ubundi nibo babitumiza iyo myenda, kandi imyenda n’inkweto bikozwe mu Rwanda bigacuruzwa na babandi bari basanzwe bacuruza caguwa,…kuko n’ubundi bafite ubunararibonye mu gucuruza imyenda n’inkweto.”

Depite Barikana Eugene akurikirana imiterere y'urwego rw'inganda mu Rwanda.
Depite Barikana Eugene akurikirana imiterere y’urwego rw’inganda mu Rwanda.

Imbogamizi ngo ni nyinshi

.Kuba Leta idashobora kubonera rimwe amafaranga menshi akenewe muri iri shoramari;
.Inganda zitaragira ubushobozi bwo guhaza byibura n’isoko ry’imbere mu gihugu;
.Igiciro cy’ibikoresho by’ibanze bitumizwa mu mahanga bikaza bihenze;
.Kutagira ubumenyi n’ikoranabuhanga bihagije ku badozi bigatuma badashobora kudoda imyenda myiza kd myinshi yahangana ku isoko;
.Amashanyarazi adahagije, acikagurika kandi ahenda;
.Ubushobozi bucye mu micungire n’imikorere y’inganda cyatumye inganda zigera kuri 39 zihagarika imirimo;
.Ubushobozi bucye mu gucunga inganda no gushakira amasoko ya bicye baba bakoze;
.Ibikoresho bikoreshwa mu gupfunyika bihenze bigatuma igiciro cy’igicuruzwa kizamuka;

Ibi byose ariko ngo Leta yabifatiye ingamba zirimo, ko yo ubwayo igiye kwinijira muri ubu bucuruzi no gukomeza gufatanya n’abikorera.

Anastase Murekezi kandi yavuze ko mu rwego rwo gufasha inganda gukora imyenda n’inkweto byinshi kandi bifite ireme rishobora guhangana ku isoko ry’u Rwanda n’icy’akarere, kandi Leta y’u Rwanda yiyemeje kuzamura  amahoro ya gasutamo ku myenda ya Caguwa itumizwa hanze ku buryo mu myaka itatu iri imbere izaba yaragabanyutse ku buryo bugaragara, kuvugurura amahoro ya gasutamo ku bikoresho bikoreshwa mu kudoda, gushyiraho amabwiriza agena imitangire y’amasoko ya Leta ku myenda, hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no gushishikariza Abanyarwanda gukoresha imyenda ikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Imyenda ikorerwa mu Rwanda ikaba imyenda yacu, dukunda, twambara, twamamaza kimwe n’ibindi bikorwa bikorerwa mu nganda n’ubukorikori byo mu Rwanda.”

Mu ngamba kandi ngo Leta igiye guhuza abadozi kugira ngo bagire imbaraga ndetse bongererwe amahugurwa; Ishyireho uruganda rw’ikitegererezo mu Mujyi wa Kigali; Ishyireho ahantu hagenewe inganda zikora ubudozi; Ishyireho ikigo cyigisha ubudozi.

Guverinoma ngo igiye kongera ubuso bwagenewe ubuhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja buve kuri Ha 950 zihari ubu, bugere kuri Ha 4000 mu 2018, bizatuma umusaruro w’indodo ugera kuri Toni 614, uvuye kuri Toni 10 gusa zo mu 2015, ibi bizinjiriza u Rwanda Miliyoni 7 n’ibihumbi 200 z’Amadolari ya Amerika; Leta ngo izafasha kandi uruganda rwa UTEXRWA kuzamura ubushobozi, n’izindi.

Kubijyanye no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, inyigo yakozwe na Guverinoma mu 2015 yagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 6, dufite ubushobozi bwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga ku kigero cya 18%, bingana na Miliyoni 450 z’amadolari yakoreshwaga mu gutumiza ibintu hanze.

Iki kiganiro cyibanze cyane ku ku nganda zikora imyenda, impu n’ibizikomokaho mu Rwanda n’ibikomeje gukorwa, cyasoje intumwa za rubanda zitanyuzwe na gahunda za Leta ku kugabanya imyenda n’inkweto bitumizwa mu mahanga byarambawe bizwi nka “Caguwa”, ndetse n’icyakorwa ngo inganda zo mu Rwanda zibashe guhangana ku isoko.

Depite Constance Rwaka Mukayuhi abaza ikibazo ku igenamigambi n'uburyo gahunda zo kurandura Caguwa ziteguye.
Depite Constance Rwaka Mukayuhi abaza ikibazo ku igenamigambi n’uburyo gahunda zo kurandura Caguwa ziteguye.

Inganda dufite mu Rwanda

Isuzuma rya guverinoma mu mwaka wa 2014 Inganda nini n’into, 919, 9% inganda nini, 10% inganda ziciriritse, 71% ni inganda ntoya, zirimo izitunganya amabuye y’agaciro, izitunganya umusaruro w’ibiribwa byoherezwa hanze, izitunganya ibiribwa, izitunganga ibinyobwa n’itabi, iz’imyenda n’izitunganya ibikomoka kumpu, izitunganya ibikomoka kubiti, izitunganya impapuro, inganda z’ibinyabutabire, inganda za coutchou na plastic, iz’ubucukuzi butari ubw’amabuye y’agaciro, n’izikora ibikoresho byo mu nzu n’iby’ubwubatsi.

Izitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zihariye 80% by’inganda zose ziri mu gihugu, inyinshi zitunganya ibigori, umuceri, amata n’ibiyakomokaho.

Kuva muri 2010-2015, iterambere ry’inganda ryazamutse ku kigereranyo rusange cya 7%, zitanga umusanzu ku musaruro rusange w’imbere mu gihugu wa 14%.

Imikorere y’inganda ugereranyije n’ubushobozi bwazo, ubushobozi bwazo bwavuye bwavuye ku kigero cya 50% muri 2014, ubu ni 54.1%, bitewe ahanini n’ubucye bw’ibikoresho by’ibanze cyane cyane mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, n’ubumenyi bucye.

Kuva muri 2011-2015, ishoramari ry’inganda ryakomeje kwiyongera, hiyandikishije Kompanyi nshya 262, muri izo Kompanyi 150 ni iz’Abanyarwanda, 88 ni iz’abanyamahanga, 24 zihuriweho n’Abanyarwanda n’abanyamahanga. Mu Kuboza 2015, Kompanyi 123 zari zatangiye gukora. Ziriya Kompanyi zose zashoye miliyoni 695 z’amadolari ya Amerika, rikazatanga akazi ku bantu 15 528.

Leta imaze gushyiraho ahantu hihariye inganda zikorera mu buryo bugezwe, guverinoma imaze gushyira mu turere icyenda, ahantu hagenewe inganda hunganira Kigali Economic Zone mu Karere ka Gasabo.

Imibare igaragaza ko hagati ya 2011-2014, imirimo mishya itari iy’ubuhinzi n’ubworozi yahanzwe mu Rwanda yari 146 000 ku mwaka, muriyo 27 000 yari iyo mu rwego rw’inganda.

Senateri Tito Rutaremara, na bagenzi be nabo bakurikirana Minisitiri w'Intebe asobanura uko inganda zihagaze mu Rwanda.
Senateri Tito Rutaremara, na bagenzi be nabo bakurikirana Minisitiri w’Intebe asobanura uko inganda zihagaze mu Rwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish