Digiqole ad

Ingabo ziyobowe n’Umutanzaniya zizatinyuka kurasa FDLR?

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete aherutse gusaba u Rwanda kujya mu biganiro na FDLR. Brig Gen James Mwakibolwa uyoboye umutwe udasanzwe w’ingabo zigiye guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho FDLR ifite ibirindiro ni Umutanzaniya. Ikirimo kwibazwa na benshi ni iki “Ese FDLR izaraswa n’uyu mutwe udasanzwe uyobowe n’uyu mutanzaniya?”

Abasirikare basaga ijana nibo bamaze kugera muri Congo. Aha Brig Gen James Mwakibolwa (uwa mbere uhereye ibumoso) yarimo kwakira bamwe muribo. Photo MONUSCO.
Abasirikare basaga ijana nibo bamaze kugera muri Congo. Aha Brig Gen James Mwakibolwa (uwa mbere uhereye ibumoso) yarimo kwakira bamwe muribo. Photo MONUSCO.

Kugeza ubu igisubizo ni Yego. Umuvugizi w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo MONUSCO yatangaje ko uyu mutwe udasanzwe uri kujya muri DRC, uzahangana n’imitwe yose yitwaje intwaro harimo na FDLR nubwo yasabiwe na Perezida Kikwete kujya mu biganiro n’u Rwanda.

Thierry Vircoulon ukorerera umuryango witwa International Crisis Group mu Karere k’Ibiyaga bigari yatangarije Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko ari ibyo kwibazwa na buri wese uko bigomba kugenda mu gihe Perezida wa Tanzaniya ashyigikiye ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda na FDLR.

Ibi ngo ni mugihe uzayobora izi ngabo zishinzwe guhashya iyo mitwe ari n’umunyatanzaniya ndetse na batayo eshatu (battalions) ziri guturuka muri Tanzaniya.

Vircoulon ati “Ibyavuzwe na Kikwete birasa nk’aho byifuzwa ko inshingano z’uyu mutwe udasanzwe zizagira aho zigarukira ndetse inama zabaye mu cyumweru gishije zigaga uburyo uyu mutwe wagabanyirizwa inshingano.”

Umuvugizi wa MONUSCO, Manodge Mounoubai abajijwe niba ibyavuzwe na Kikwete bitazatuma abasirikare bazaturuka mu gihugu cya Tanzaniya batazaseta ibirenge mu kurwanya FDLR,  yavuze ko nta kabuza mubo bazarwanya na FDLR irimo kuko nawo ari umwe mu mitwe yitwaje intwaro ukorerera muri Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Yagize ati “Inshingano y’umutwe udasanzwe irasobanutse, ni uguhashya imitwe yose yitwaje intwaro izaba iri mu gace uyu mutwe uzakoreramo. Muri ako gace ntiharimo umutwe wa M23 gusa ahubwo harimo na FDLR kandi bazarwanya abo bose bateza abaturage umutekano muke.”

Uyu mutwe udasanzwe w’ingabo za Loni ugiye kurwanya abitwaje intwaro bakorera mu Burasirazuba bwa Congo uzagahagera mu kwezi kwa karindwi nk’uko byatangajwe na Hervé Ladsous ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi muri Loni.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • yeah! nabo nibagende bafate kuriyo zahabu bubake Tanzania!!

    ibyo nibibazo politique!! ntimukajye muryanisha abaturage!! umugabo ajye ayora zahabu nyinshi! ariko abaturage mubareke!

  • tureeke amarangamutima kuko fdlr ni abanyarwanda nabwo ari abanyamahanga.igikwwiye nuko abakozeibyaha babarimobahanwa abere bagatahuka.ntekereza ko kuuba rwarakabije yarabaye umwere wenda nabandi bazaba abere.gusa akarimbere karahinda.

  • Kurasa FDLR bazayirasa kuko niyo mabwiriza bafite.

    • abazi Bibliya niba mwibuka hari umugabo bahaye ibiguzi ngo ajye kuvuma abayisirayeli maze agezeyo ahubwo abasabira umugisha ibi rero nabyo birajya gusa nabyo!!!!

  • Ngewe nisabire peresida Kagame Na banyarwanda, icyo nzi nuko kikwete yavuze ko agiye gufasha Interahamwe ngo zikayogoza urwanda , ngo Kubera peresida Kagame arakunzwe cyane nibihigu byibihanganjye ngo kandi urwanda rukaba rumaze gutera kmbere, ngo kubwiyo mpanvu…ngo yaganiriye na Kabira…Kabira amubwira ko nibafatanya…bazamara ubwoko Tutsi harimo abanyecongo babatutsi…nabandi bacongomani babahutu bavukiye iwabo muri kivu, Rero kubwiyo mpanvu..Kagame nasabe Ethiopia na Israel umusada kuko interahamwe zigiye gukora indi Genocide..ya Kabiri nibatitabara, Kandi museveni, Kenyatta nawe babimufashemo, M23 nimuyitererana Urwanda Ruraba amatongo, Ikindi Mushikiwabo nukuva hasi agasura America, akavugana nayo..mKuko Kikwete arashaka kuduteza indi Genocide…Byaravuzwe none bigiye kumugaragaro..so Abatutsi namwe murekeraho kumarana kuko aabanzi banyu ntibakirinterahamwe gusa ahubwo harimo nabaturanyi bagiye kuzibateza…So Makenga unvira amabwiriza meza displine yose , strategies zose..muzivuna umwanzi muzamutsinda….Tubafatiye iryibudyo

    • Karuhinda amakuru?

      Ni uburenganzira bwawe kugira igitekerezo. Ariko urakabije. Narinziko ibyo abanyarwanda babirenze. Mbega Ethipia na Israel byo bihuriyehe n abasigaye? Biragaragara ko ugifite imyumvire mu moko n’inkomoko zayo kdi ko ubyemera. Ntawabura abo yihuza nabo ariko ndumva bitari ngombwa kuko ibyo urimo uvuga si ukuri. Ahubwo abantu nibatuze bakore iby iterambere baharanira kubana neza na bagenzi babo aho gutangira kurebera mu ntambara na ninde uzagoboka aba ,…

      Imana iguhindure imyumvire,

      Amen.

    • wowe bita karuhinda,ibyo uvuze aribyo duhuza,umwanzi w,urwanda arimo arapanga kwiyegeranya,kandi koko si interahamwe gusa nkuko ubivuga, biragaragara ko n,umua turanyi afite umugambi mubi, bitewe n,ishyari bafitiye nyakubahwa president wacu , kuko arimo aresa imihigo,bityo rero abasize bamaze abantu birimo gutanguranwa kugirango urwanda rudakomeza gukomera no kubona nk,intwari muri byose no kwihesha agaciro bityo bakazabura aho bamenera batekereza kwongera kugaruka kumara abantu.icyitonderwa n,iki ,,abatutsi bareke gusubiranamo,kuko niyo twaro yambere umwanzi azitwaza,iyo numvishe abatusi bakomeye bagiye bahunga ,nk,umunyarwanda birambabaza cyane, kuko aka kanya ntibakagombye kwibagirwa aho bavuye nibyo bavuyemo,ngo bihe rubanda,aka kageni.kuko batisubiyeho bishobora kubagiraho ingaruka, kandi n,urugambwo kurwanya umwanzi,rwagorana,bitewe n,amabanga aba amaze gusohoka,mwokabyara mwe,mwogaheka mwe, ni mwibuke, nicyo ibuka ibereyeho, mwerekurangazwa n,ibyisi, ninda nini, kukomushobora kubigwiza, ariko ntimubyisanzuremo nkuko mubyifuza, mushyiri imbere kwihesha agaciro, mwanga gusubiranamo,ako niko gaciro,niyo ntwaro yambere ikomeye mufite,ibindi byose,n,ibyisi.kandi ibintu biza,byitwa ibintu iyo ubifitiye umutekano,,murakoze

      • ariko ibi umuseke urabyubahiriza?Tanga igitekerezo cyawe udatukana, utamamaza, utavangura; unyuranije n’ibi ntago igitekerezo cyawe kijya ku mugaragaro. Ushaka kutwoherereza inkuru cyangwa Kwamamaza? Twandikire kuri Email: [email protected]. kuko aba ba Karuhinda ndetse n’abandi ntibyagahise

    • ufite amatiku akabije ibyo niwowe wabyumvishe wenyine ko ntacyo bari buguhe koko wakwiturije,ugasabira isi amahoro,ko twese ntawe uzatura imusozi wenda uzapfa ejo cg ejobundi ko ari buve atarara mu mubiri,ukazirikana abari guhura n’intambara nkiyo twanyuzemo gutuza,Uwiteka aguhumure.

  • Mana nziza urinde u Rwanda gusubira mu ntambara.

    • u Rwanda rugomba kwitegura kubaho nka Israel kuko agati kateretswe n’imana ntigahungabanwa n’umuyaga.
      Mu burasira zuba Tanzania , mu Burengera zuba Congo , ubwo turagoswe ariko tugomba kubaho.
      Dusenge kandi twirinde tuzabaho nk’abayahudi kuko ubwinshi sibwo butwari.
      Nonese Israel ntihanganye hafi imyaka ijana na syrie , Egypt , Jordanie n’ibindi bihugu byose by’abarabu bitunze petrol na Gaz bitagiringano, imana niyo nkuru tuzabaho kandi tuzatsinda .

      • Murakagira inkuru! ese burya Ethiopia na Israel bifite aho bihuriye n’amateka y’u Rwanda? Noneho burya twaba tutazi ko hari abanyarwanda bafite inkomoko muri Israel.
        Murajye muduhishurira kuri ako kabanga di!

  • A very good question

  • Ese abari muri FDLR kurubu badataha bikanga iki ko mu rwanda ari amahoro?
    erega ntakuntu waba ntamaraso y’inzira karengane wamenye ntakindi cyaha ushinzwa ngo ugume mwishyamba

    1. ntawakwimye uburenganzira kubyawe n’abawe
    2. ufite abawe baba mugihugu
    3. ntawagusenyeye

    watashye ugafatanya n’abandi kubaka u rwa babyaye.

    • Ayo mahoro uvuga koko arahari kuko n’ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi yahisemo kwivaniramo ake karenge izuba riva

  • Iyo politike ya Kikwete ko mbona arurusoda, ubwose ukukwifuza ibiganiro ku rwanda na FDL nyuma akanohereza ingabo zo kuyirasa bisobanuyiki? izingabo zigiye kurugamba zitwaje ubwoba bwa president wabo. FDL nababwir’iki, nimuberekeko murinkoramaraso, gusa muzunamurwe nokumva amahanga yitabaje u rwanda, icyo gihe muzamanike amaboko, mutahe abakoze ibyaha bahanwe abere baryoherwe n’ibyiza byu rwanda.

  • mbega uru jijo,ubuse nkabene bariya bo koko aha nzaba ndora yibera mu rwagasabo!!!Kikwete????????

  • Reka turebe icyo ingabo za Tanzania zizakora gusa biragaragarako mubo bazarwanya FDLR itarimo kuko niba president wabo ayishyigikiye yumva ko yakwicarana nu Rwanda kumeza nuko yumvako bafite ukuri twe nk’abanyarwanda amarembo arafunguye kumunyarwanda wese wifuza gutahuka yaba ntacyo abazwa mubishe abanyarwanda tugafatanya kubaka igihugu uwakoze amakosa agashyikirizwa ubutabera naho gushyikirana na FDLR byo ntibishoboka rwose president Kikwete waribeshye gusa twe turi murugamba rw’iterambere wabashyigikira wagira nibibeshya bakaza kumipaka yacu aho duhana imbibi na Congo ndetse naho duhana imbibi na Tanzania buri munyarwanda wese ukunda urwanda yiteguye kurwana iyo ntambara muge mureka gukina kumaraso y’abanyarwanda yamenetse ntibizongera kubaho.

  • izina niryamuntu koko,karuhinda we,urahindakoko wagiye ureka amaranga mutima,ukavuga ibyubaka?gikwete yigeze avuga izina interahamwe cg avugako kagame akuzwe?knd mukunda gukabya,ko numva atabaza utatewe?watewe byagenda guta? unkibukije mu 1996 niho abantu iyo mumahanga bumvagako urwanda rwabonye amahoro nabo bati,tuge kureba benewacu basiye,akigera ikanombe,akahasanga umwana umaze gutanga itsinzi yibereye kumwe nafande runaka,ati yewewewe nuuuyu nimumufate weeeeeee,yambaye ishati yapapa knd nintayo bamwicanye,,ubwo icyakurikiraga nuguhita bajya kumuha isambu,(kumwica)wakurikirana ibyuwapfuye ugasanga numuntu wagiye kwiga nko 1877,aribwo bwambere yaragarutse murwanda!!akaba azize amaranga mutima nkaya karuhinda.ubwumvikane nubwambere…urugo,igihugu,ubuvandimwe,ubucuti,urukundo,imibanire,ect….ntabwumvikane.namahoro nashobora kuboneka niyo mpamvu kikwete asaba ubwumvikane.kugirango afurica ibeho amahoro.

    • Umunyarwanda aravuga no rutiyabandi rutakwibagiwe, wowe ushyigiye amagambo Kikwete yavuze yogushyikirana na FDL, unteye ubwoba pe, abantu banyoye amaraso yabantu barenga million nigihugu bahungiyemo bakagitera umovumo aba president babili inzogera ikirenga, ubwose ibyifuzo byawe na kikwete Imana yabyemera, FDL nitahuke kuneza bace Mutobo aho bagera bakahasanga, ABAPASIRIRI, ABAPADIRI NA BASHEHI babaza bakanza kubakubita ibyuhagizo umuvumo ugasubira kubasigaye muri Congo.

  • ndaryame ntacyo nunvise!!

  • Mureke gikwete akomeze ashyigkire bariya bicanyi nawe bizamugeraho kuko niba yemera ko bariya ari abantu bo gushyikirana nabandi sinamurenganya kuko niko atekereza mais azabona ko tanzaniya kuba ifite umutekano ARI UKO BAZI KUVUGA NEZA HARYA NGO UWENDEWE N’IMANA AGIRA NGO ARUSHA ABANDI INDENDE? azarebe ubu aho kongo igeze kubera bari bicanyi? azabaze Mobutu ubu aho ari? nawe nakomeze yifatanye nabicanyi azabonaa ko yibeshye ageze mwurimbi.

  • Mureke gikwete akomeze ashyigkire bariya bicanyi nawe bizamugeraho kuko niba yemera ko bariya ari abantu bo gushyikirana nabandi sinamurenganya kuko niko atekereza mais azabona ko tanzaniya kuba ifite umutekano ATARI UKO BAZI KUVUGA NEZA HARYA NGO UWENDEWE N’IMANA AGIRA NGO ARUSHA ABANDI INDENDE? azarebe ubu aho kongo igeze kubera bari bicanyi? azabaze Mobutu ubu aho ari? nawe nakomeze yifatanye nabicanyi azabonaa ko yibeshye ageze mwurimbi.

  • Yewe iyo mitwe yose yitegur
    e kuraswa nabi cyane ntunvis
    e ko na drones zageze somewhere.turambiwe impag
    arara mukarere kacu.

  • Ariko yavuze ko DRC ikwiye kugirana imishyikirano na M23, Uganda ikayigirana n’abayirwanya ndetse n’u Rwanda na FDLR, !!

  • hmmm! babarasa batabarasa ibyo nibibareba! twebwe icyo tureba n’uwuzaza atumbera igihugu cyacu.. baca umugani ngo ushaka urupfu asoma igwe! ayo mayeri cg ikindi cyose cyaba kibyihishe inyuma ntacyo bitubwiye, ntamutima turwaye. duhora twambaye kandi twiteguye… (hiyo nikawayida ya haduyi, ana sahau mbiyo kabisa!)

  • barabeshya baragaragara mumwanya ushyigikira abichanyi nta tera kabiri jye na mugira inama yo kwisubiraho agasaba imbabazi cyangwa agasaba kwimura urukiko mpuzamahanga TPIR

  • Iyo mushyize KIKWETE mu majwi hari n’ubwo mwirengegiza byinshi. Harya buriya ngo mubanye neza na UGANDA? M– USEVENI mumuzi agace sha!!Hari n’ubwo nawe yaba nawe ari mu bihishe inyuma ya biriya byose kugira ngo agushemo KAGAME, muri politiki nta nshuti ibaho.

    Ninde wiyibagije AKANYARO ndetse n’IJIGA ry’u RWANDA igihe ingabo z’INKOTANYI zarasaga ABAGANDA i KISANGANI? Wibwira ko M– USEVENI yabyibagiwe se? Buretse uzaba umbwira, gusa njye ndabona u RWANDA rugoswe impande zose ntaho rusigaye.KIKWETE ibyo yavuze ni long term project yamaze gutegurwa kera, naho abibwira ngo RDF ni abarwanyi, harwana POLITIKI sha ibindi ni amagambo.

    Naho kumenya niba TANZANIA izarasa FDLR muri Congo, tugomba mbere na mbere kumenya ese ni mu zihe circumstances uriya mutwe wa UN uzarwana? M23 niyo ihora isunikwa n’ABAGOME bashaka kurimbura IMPUNZI z’ABAHUTU (harimo na FDLR)ziriyo no usenya CONGO no kwigarurira KIVU zombi, igihe cyose rero M23 iziha kugaba igitero aho ariho hose nta kabuza UN Intervention Brigade izaba ibibona ikoresheje DRONES, hanyuma ibarase inabasabe kurambika intwaro. Birazwi ko bazahungira mu RWANDA. FDLR irinze impunzi zikomeza kwicwa na ba RAIA MUTOMBOKI bahabwa intwaro n’abashaka kurimbura izo mpunzi, ntabwo FDLR iri mu mirwano hariya muri CONGO. Ibyo ndumva bisobanutse neza.

  • Agombe abarase natabikora azatahe..cyangwa amanike amaboko..

  • Azibeshye se azubare abihanirwe..FDLR ntabwo ari abantu bo kugirira impuhwe..!

  • Kamikamuntu we?wowe n’abagushyigikiye muratwika u Rwanda aho kurwubaka!kuki urata ko uri umututsi ubona byaguhesha ibiryo uramutse ugiye kuburara?kandi ni gutya genocide yaje!”ngo murabona bariya biteguye kutugirira nabi,reka tubatange”,turi bamwe!

  • Banyarwanda,turabeshyanya ngo twariyunze,ngo twabaye umwe,none akantu gato karakomye duhita twiyambura ikoti ry’ubunyarwanda dusigarana amashati y’ubututsi n’ubuhutu?nta kigenda!

  • Kandi burya iyo umuntu agushotoye kenshi wicecekeye aba agucagingamo imbaraga zizamuritura mwitondere urda rwacu tuzi agahinda twatewe n’abanyamuvumo(fdlr)

  • TANZANIYA nayo nijyende yisarurire ka zahabu nkuko n’abandi basarura naho kurasa se uretse na tanzaniya ni uwuhe musirikare ugera kongo akarwana akiza igihugu ko bose barwana bacukura!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Kikwete yavuze ibyo yatekereje neza kandi azi icyo abivuguye.iriya ni Diplomacie ariho akorera FDLR mu buryo buziguye.Abakora analyses politiques barabizi ariko kandi nibaashaka ko uRwanda rushyikirana na FDLr nahite asezerera ruriya rukiko rwa TPIR ruhite ruva mu gihugu cye rwo gucira abo avugira imanza kuko yumva ko bo bakwiye imishyikirano.ni uburenganzira ko uvuga icyo ashaka aliko atekereze no kungaruka bishobora guteza kuvuga biriya imbere y’isi yose.mu Kinyarwanda baravuga ngo umugabo asiga!……Nyerere nawe yasize….!

  • Igisubizo birumvikana ni hoya rwose. Ariko ntago ateze gufata inyanzuro mibi kuko nti turi insina ngufi

  • Wowe wiyise mweusi Dinausore,ndakumenyesha yuko Urwanda turimo ubu rutandukanye cyane nurwo warusanzwe uzi cyera.Ayo matiku yawe yo gutekerereza abakuru bibihugu byo mukarere uyarekere aho. IBYO UVUGA KURI NYAKUBAHWA PRESIDENT M– USEVENI BYABEREYE IKISANGANI NIWE WABIGUTUMYE,ESE KIKWETE WE IBYO UVUGA NIWE WABIGUTUMYE.WIGIZE UMUVUGIZI WA FDRL ,URIGARAGAJE.REKERAHO INGENGASI,VA IKUZIMU JYA UBUNTU.NINDE UYOBEWE KO FDRL ZAKOZE AMAHANO MU RWANDA NDETSE ZIKABA ZIGIKOMEJE NO MURI DRC NUBWO HARIMO ABAYOBOZI MURI CYO GIHUGU BABASHYIGIKIRA KUBWINZUNGU ZABO ? MUHINDUKE NAHO UBUNDI IBYO NTACYO BIZAKUGEZAHO PLEASE NABO MUSANGIYE IBITEKEREZO???

  • reka twogupfa ubusa ahubwo ahubwo twese nkabitsamuye twamagane icyagirira nabi abanyarwanda

  • MURAHO BAVANDI?Mu byukuri iyo duhanganire kuri uru rubuga bimwe mubitekerezo birahita ibindi bigacibwamo kabiri,bityo bikerekana aho urubuga ruhagaze,gusa ntibibuza ko abatekereza babona,kandi bakabona ibib bikorerwa abantu,nonese iyo muvuga ngo fpr ni abere,mubiherahe?Maze n’abayibayemo ntibabyemeza none mwe mutazi gahunda yayo mukavuga?Ngaho muzabibara mubibonye,reka mbareke,Nyamwasa uramuzi??Reka nceceke kuko buriya Tanzaniya yabivuze idahubutse,ahubwo yubure kujya hamwe,dufatane urunana,ngo abahutu,ngo abatutsi,ibyo bije gute?NISAMYE NASANDAYE,ARIKO NISUBIYEHO.
    Ndifuzako abavuga ibintu bitazatwubakira igihugu,tutabumva na gato,ariko tunabwira abanyarwanda gusangira ducye bafite ntibumveko kwica fdrl,nubwo batabishobora,hari amahoro byazana mu Rwanda,ahubwo mukore cyane kuko intambara y’inzara,tutazayikuramo twese kandi,kuko ntuzizere ko ufite umutekano inzara ivuza ubuhuha mu banyagihugu,ndaguhakaniye mba ndoga Rwanyonga,,,,,,,,,,muzitegure ahubwo intambara y’abakene n’abakire,,iyo yo ni rurangiza,kandi nta moko bitareba,,,agatinze kazaza,kikwete we nimumureke buriya yatumwe,,,,,,,tubane neza,niwo murage mbasabiye,sinon turashira.nyamwanga kumva,,,,,,,,,,,,,,,

  • Tanzania ni kalibu Congo nimutahakura iyo zahabu mudushinza muzahakura imbwa yiruka .muzashake aho munyuza izo Maiti zanyu nkuko mwagiyeyo mwihishe .

  • Harakabaho amahoro mu rwatubaye

Comments are closed.

en_USEnglish