Ingabo zarasiwe i Darfur zahawe icyubahiro mbere yo gutaha
Kuri uyu wa kane i Darfur ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Africa y’Unze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Soudan y’Amajepfo zahaye icyubahiro bagenzi babo bishwe kuwa mbere batezwe n’abantu bataramenyekana.
Ni mu muhango wabereye ku kicaro cy’izingabo za UNAMID kiri ahitwa El Fasher, Darfur imbere y’abagaba bakuru b’izi ngabo, mbere gato y’uko imirambo y’aba basirikare babiri b’abanyarwanda n’umupolisi umwe wo muri Senegal ijyanwa muri Khartoum, yitegura kujyanwa mu bihugu byayo.
Umugaba mukuru wa UNAMID, Lt. Gen. Patrick Nyamvumba, yasabye izindi ngabo ayoboye kudacibwa integer n’ibikorwa nka biriya, no kugira umurava mu murimo bashinzwe yo kugarura amahoro bagenzi babo bishwe bariho bakora nkuko tubikesha Newtimes.
Izi ngabo zikaba zarishwe n’abantubbitwaje intwaro bazigabyeho igitero ahitwa Zam Zam, hafi y’inkambi y’abahunze imirwano bari bacungiye umutekano.
Abayobozi b’ingabo za UNAMID bamaganye ibi bikorwa byo kwica ingabo ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano, ndetse ko ababikoze bakwiye gushakishwa bagahanwa.
Imibiri y’izi ngabo zishwe kuri uyu wambere ikaba izagera mu Rwanda mu minsi iri imbere ariko itaramenyeshwa. Aba basirikare babiri b’u Rwanda bishwe amazina yabo akaba ataratangazwa
U Rwanda rufite ingabo 3200 muri Soudan y’Amajyepfo mugace ka Darfur
UM– USEKE.COM
18 Comments
ko mutatwiye amazina yizo nkotanyi
Nawe uraje! Ziriya se kandi ni inkotany ko ari ingabo z’u Rwanda? RDF, nguko uko muzaduteza amahanga! Abahoze mu nkotanyi ntibarara uburinzi muri INTERSEC genda wibateza urubwa.
Imana ibakire mu bayo kandi abasigaye nabo ikomeze ibagende imbere ubu n’iteka ryose
Imana ibahe iruhuko ridashira, kandi izabahembere ibyiza bakoze mukubungabunga amahoro ku isi!!
amaraso y’aba basore ni igitambo cy’amahoro abanyadarfour bakeneye,kandi ikimenyimenyi ni uko arimo kugenda agerwaho.
Ni uko atari wowe waguyeyo cg uwawe! Amaraso wabona uyamenera igihugu cyawe ntiwabona amenekera inyuma y’igihugu iwawe amahoro ahinda!!!
KURAHOHO AMATIKU.
INTORE Y’INTWARI YITANGIRA BOSE KANDI HOSE. SINGOMBWA IGIHUGU CYAWE GUSA.
KUGIRANGO UGERE KU CYUSHAKA KANDI GIHESHA ISHEMA IGIHUGU CYAWE WITANGA HOSE.
SO PLEASE BE INFORMED
Our purpose is clear and we still strong.
maskini izi ngabo IMANA izakire mu bwami bwayo amen. rip bambeee. ariko se commandingi offica uri hariya n,umucapakazi so azi icyo gukora kuko ntabwo nkab,abanyarwanda tuzemera ko abana bacu bakomeza gushyirira ishyanga. nihanganishije kandi imiryango yizi ntwali muri ibibihe bikomeye. IMANA ikomeze ibahe umutima wo kwihangana amen
Uwiteka abane n’imryango yabo basirikare.
imana ibakire muntore zayo
Imana yakire izo ngabo mu mahoro yayo, ariko na UN izihutishe udufaranga babaha iyo icyo kibazo kibaye, ba nyiri izo ngabo nabo bazabe abagabo izo cash ntibazazirwaniremo kuko ndabizi ubu batangiye kuyagabana batarayabona, bamwe ahubwo bashobora no guhakana ko bari bafite abagore kandi bari babafite, murabe abagabo nti muzatatire amaraso y’izo ngabo zipfiriye ishema ry’uRwanda.
Imana ibahe iruhuko ridashira.
Gusa twasabaga ko nibagera ino iwacu, tuzabanza guhabwa iminota itatu saa sita z’amanywa yo kubunamira,
MURAKOZE
Ariko sha iyo bahinduye izina bikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko wowe jusijusi usigara inyuma ntacyo wamenye, inkotanyi se ziracabaho hari izi gihugu, ko utavuze EXFAR se ukavuga inktanyi kandi zaravanze. uri umuntu ufite ibindi mu mutwe
haranira gukora ibyiza kuko ntamategeko abihana kandi umenyeko gukora neza byigisha benshi .bikaguhesha ishema aho uri hose ndetse n’ igihugu cyakubyaye .
imana ibahe umugisha.
Mwangabomwe, mwitabye Rurema, ni mugenda muri INTWARI. Tuzahora tubibuka nubwo bataratubwira amazina yanyu.
Ntimucike intege haracyari ibyiringiro.