Digiqole ad

Ingabo za Sudani y’epfo zambutse umupaka wa Uganda ho ibilometero 9

 Ingabo za Sudani y’epfo zambutse umupaka wa Uganda ho ibilometero  9

Ingabo za Sudani y’epfo zambutse zijya Uganda ku birometero icyenda

Amakuru atangwa n’igisirikare cya Uganda yemeje ko hari abasirikare ba Sudani y’epfo bagera kuri 300  bambutse umupaka ahantu hareshya na kilometero icyenda bagana muri Uganda hafi y’umugezi wa Limu bahashinga idarapo. Ibi byatumye abaturage bagera kuri  400  batuye mu gace ka Lamwo bahunga ingo zabo batinya ko havuka intambara hagati y’ibihugu byombi,.

Ingabo za Sudani y'epfo zambutse zijya Uganda ku birometero icyenda
Ingabo za Sudani y’epfo zambutse zijya Uganda ku birometero icyenda

Aba baturage bahunze ubu ngo babayeho nabi kuko nta mazi meza bafite, nta mafunguro ndetse n’imyenda bajyanye yamaze kwandura kuburyo bakeneye indi yo guhinduranya.

Bamwe bagiye gucumbika mu batuye aho abandi babayeho badafite aho kurambika umusaya.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda(UPDF), Umutwe wa 5 , Lt George Musinguzi yemeje aya makuru agira ati: “Twatewe n’ingabo za Sudani y’epfo,  ubu  zinjiye ku butaka bwacu ku bilometero icyenda.

Yongeyeho ko abagore n’abana babayeho nabi aho bahungiye mu gace ka Ngomoromo.

Ingabo za Sudani y’epfo zemeza ko kariya gace ari ak’igihugu cyabo bityo ko nta mategeko mpuzamahanga cyangwa ubushotoranyi zakoze. Kugeza ubu zemeza ko zifte gahunda yo gukomeza kwinjira muri Uganda ku bilometero 14.

Lt Musinguzi  we yemeza ko abasirikare ba Sudani y’epfo  binjiye muri Uganda bar hagati ya 200 na 300.
Ati:“ Ubwo ingabo zacu zageragezaga kubabaza impamvu binjira ku butaka butari ubwabo, abasirikare ba Sudani y’epfo babasabye kubavira mu nzira kandi bakava muri ako gace  vuba na bwangu.”

Kuri uyu wa kabiri, Lt Musinguzi yavuze ko niba ingabo za Sudani y’epfo zitavuye muri kariya gace , ingabo za Uganda zizazigabaho ibitero kandi ngo zamaze kwitegura urugamba nk’uko Daily monitor yabyanditse.

Ibihugu by’Africa bikunda kugirana ubushyamirane buturutse k’ukuntu imipaka iteye bitewe n’ukuntu abakoloni bayikase bityo igihugu kimwe kigashinja ikindi kuvogera ubutaka bwacyo.

Ibi kandi byagiye bitera intambara urugero ruzwi cyane rukaba ari intambara hagati ya Nigeria na Cameroun bapfa ikirwa cya Bakassi, aya makimbirane akaba yaratangiye muri 1981 kugeza muri 2002 ubwo Urukiko mpuzamahanga rwemezaga ko Bakassi ari iya Cameroun.

Nubwo Sudani y’epfo yambutse igana muri Uganda, isanzwe ifite ibibazo bya Politiki bishingiye ku makimbirane hagati ya Perezida Salva Kirr n’uwahoze  ari Visi Perezida we ndetse bafatanyije mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Sudani y’epfo ariwe Riek Machar.

Aya makimbirane yavuyemo n’intambara yahitanye benshi, abandi barahunga.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Njye ndabona igisirikare cya Uganda cyagize uburangare ni gute igisirikare kirinze igihugu bacinjirana bakagera mubirometero 7 batabatangiriye badahunze kandi bafite intwaro bitemewe kiretse niba koko ubwo butaka ari ubwa Sudan naho niba atari ubwayo uganda yaba yarangaye kandi na Sudan yaba iri kubara nabi gushotorana gandi izi neza ko isanganwe ibibazo bya politiki naho uganda ntibona ko mu RWANDA abo muri Congo bafatwa bataragera mu kirometero 1 gusa nti byoroshe EAC hagiye kuvuka intambara nyinshi

  • babanze barebe neza ko ntaho bihuriye nuko Uganda YOHEREJE Ingabo zayo muri Sudani y’Epfo kubera uriya mutekano muke uharangwa. verify before to say much and to do something to Southern Sudan Forces. ni politiki

  • Wabona utambikanye nyiri umutwe munini ntarengwe n’umujugujugu! Nzaba nzibabwira ndahababereye

  • ntibibaho kuvogerwa kuriya niba koko ubutaka ari ubwubuganda bakaba bataharinda ntibanahakurikirane ubwo ndumva rwose igisirikare cya uganda kinaniwe nahandi bazahafata mushiduke hari ibendera rya sudani yepfo.

  • RDF nitabare UPDF dore ko benshi banaziranye kuba bararwaniye hamwe ndetse baranarwanye hagati yabo.Ndumva uwayobora uwo mutwe ari Gen.Nyamvumba.

  • Harya ngo train (gari ya moshi) niho muzayibanza?

  • Munyihanganire mbarogoye.
    Ubushize niba mwibuka neza STATIMES yongereye amafaranga yifatabuguzi buavuga ko bashaka gukemura BURUNDU ibibazo by’amashusho aza nabi cg se nta naze ahubwo hakaza NO SIGNAL.Ariko ikibabaje nuko kuva bakongera amafaranga yifata buguzi, ahubwo ariho birushaho gucika no kugaragara nabi. Dukore iki?

Comments are closed.

en_USEnglish