Digiqole ad

Ingabo za OTAN zarashwe na police

Afghanistan : Ingabo za OTAN zarashwe na police y’Afghanistan

Inkuru itangazwa na BBC ivugako abasirikare babiri ba OTAN barashwe n’umugabo wambaye imyenda yaba police ba AFGHANISTANI bo muri province ya FARYAB .

OTAN irimo gukora iperereza kuri icyo gikorwa cy’uwo mwicanyi kandi binavurwako yahise ahunga ibyuma bipima abitwaje intwaro. Iri yicwa ryaba basirikare niryo rikozwe mu minsi ya vuba mu gihe iri heruka ryari ryabaye mu kwezi ku Ugushingo umwaka ushize rigahitana abasirikare batandatu baba nyamerika.

Ibirero birimo kugirwaho impaka nyinshi bibaza niba uyu mwicanyi ari umu police koko wa Afghanistan cyangwa ari umwiyahuzi (umucengezi) wari wambaye imyenda ya aba polisi.

Binavugwa kandi ko ibi byanabaye mu murwa mukuru w’intara MAYMANA. Ubwo abasirikare bari bagiye mu nama ku biro bya polisi, umugabo wari kuri watch tower abareba neza uko binjira yaba yarabarasheho hanyuma ahita ahunga.

Inkuru yu umunyamakuru wa BBC Paul Wood uri I Kabul avugako uku kuraswa ayo masasu ashobora kuba yaravaga kunzu yegeranye n’ ibirindiro bya polisi noneho umu police wari uhari agahita ahunga.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe ibintu bitameze neza muri Afghanistani kubera itwikwa rya korowani n’umunyamerika mu kwezi gushize. Kuwa gatanu kandi abantu 14 barimo umukozi wa LONI barishwe ahitwa Mazar-e Sharif hamwe muduce twahawe abanyafoganisitani muri gahunda yo gusubiza uduce tumwe na tumwe ingabo za Afghanistan .

Ntagimba Oscar
Umuseke.com

1 Comment

  • umuseke bravo kubera amakuru meza yanyu

Comments are closed.

en_USEnglish