Digiqole ad

Ese uru rubanza ruzaba intandaro?

Ese urubanza rwa Victoire Ingabire rushobora gutuma imfashanyo zihagarara ?

Mugihe habura iminsi mike ngo Victoire Ingabire agezwe imbere y’ubutabera, imwe mu miryango ishinzwe kuvugira abaturage ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda irateranira kuri ambasade y’u Rwanda mu Bubirigi kubwo kwamagana kugezwa imbere y’ubutabera k’uyu mukuru wa FDU inkingi.

Victoire Ingabire
Victoire Ingabire

Iyi miryango, mu rugendo yateguye gukora kuri uyu wa kabiri rwo kugaragaza ko ashyigikiye Victoire Ingabire, yemeza ko uyu mugore ufuganywe n’abandi banyepoliti batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, afungiwe impamvu za politike,aho binashoboka ko ibyaha aregwa bimuhamye, yakatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose.

Mu rugendo, iyi miryango n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera kuri ambasade y’u Rwanda i Bruxelles mu Bubirigi, afite icyizere ko ibihugu by’i Burayi bishobora gukuraho inkunga biha guverinoma y’u Rwanda kubwo guharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Ubundi kandi imfashanyo itangwa n’ububirigi, bisaba ko igihugu iyihaye kiba cyubahiriza uburenganzira bwa muntu hamwe n’amahame ya demokarasi. Mu masezera u Rwanda rufitanye n’ububirigi, kuva 2011 kugeza 2014 y’imfashnyo ingana na miliyoni 160 z’amayero zishobora guhagarara, nk’uko inteko nshingamategeko y’ububirigi yabigeje ku buyobozi bw’iki gihugu.

Olivier CHASTEL, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububirigi avuga ko mu myaka ibiri miliyoni zigera kuri 40 z’amayero zishobora gukurirwaho u Rwanda niba rutubahirije imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu, aho ateganya kugera i Kigali tariki ya 18 uku kwezi kubwo kuganira n’u Rwanda ibyerekeranye amasezerano mashya ku mfashanyo.

Victoire Ingabire yagarutse mu Rwanda muri Mutarama 2009 avuye mu Buhorandi, ubwo yari aje kwandikisha ishyaka rye no kwiyamamaza mu matora ya perezida yabaye umwaka ushize.Yaje kwangirwa ashinjwa  ko akorana n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Thomas Ngenzi
Umuseke.com

9 Comments

  • Ibi nibisanzwe ko rugigana yinjira mu miyoborere yabanyafrica uzarebe igihe cyose ibizungu bihora bikorana n’abatavuga rumwe na za leta ziyobora muri iki gihe africa ex: Libya, Rwanda ,Ouganda,… N’ahandi tube maso birakomeye ni ibigome cyane(ibizungu)

  • ibi bizungu muzabireke, kuko bibi bishaka gukomeza kuyobora africa? bisigaye byivanga ahantu hose ex libya, nahandi?none mwe mwabonye ahantu onu ifasha inyeshyamba? ndavuga libya? icyo nasaba africa muri rusange mwange agasuzuguro kabarugigana , nibashaka bazakupe ayo franga yabo

  • mbona ko ubutabera bwo mu rwanda bwigenga ku bwibyo rero bukwiye guca ururbanza rwa victoire butagendeye ku mpamvu za politiki ndetse n’imvashanyo yaza ziri inyuma haramutse hari izihari, kandi rwose nkaba mbona ntawe bikwoiye kuraza inshinge, kuko ubutabera burigenga bihagije, kandi bufitiwe icyizere.

  • Justin ntago abazungu aribo bizana…nitwe tubakenera mu iterambere tukabazana ngo batere inkunga ibitekerezo n’imishinga yacu!ubwo ni turyana nkabanyarwanda ntibizababuza guhengamira iyo bashaka!!!kuri njye ntacyo nabagerekaho nsimbutse uruhare rwacu. naho Byiza we, u RWANDA n’igihug gitera imbere ariko nacyo gifite ubusembwa bugomba gukorwaho. ku mpamvu zinyuranye UBUTABERA buracyafite ibibazo byinshi kandi bizakomeza kutubangamira mu iterambere!urugero…GEN Nkunda ubarizwa kubutaka bwacu, ukurikirana ibye? ubutabera bwacu se bumumariye iki ko amategeko y’iki gihugu asobanutse? njye nemera ko hari ntambwe yatewe mu iterambere muri ursange ariko nemeza ko UBUTABERA bukiri ingoyi yabamwe n’igikoresho cya politike!aka nigakosorwe nako.

  • unva wangu justice ni formalite,Karisa araheze,Mushaidi,uwo nakundaga Ntaganda,ishaka rye bariha imburamukoro y’umukoro y’umugore,Victoire,n’abandi n’aho Kayumba adacomoka haa!bazaga he twe dufite iturufu y’igengas mwana!ntimukadikineho,tuzaja tuyibagerekaho muheremo.Mwese mwitegure Moreno Okampo!arabetegereje wangu

  • Justin ibibazo nitwe tubyitera maze abatuyobora bagashaka abo babyegekaho!!None se ni abazungu batubwiriza kuniga demokarasi!!Birababaje iyo utanga ingero ugashyiramo na Libya!!None se umutegetsi urimbura imbaga ye imbabazi wamugirira ni izihe!!Iyo utaretse ngo abantu bisanzure byose biba bishoboka ndetse ni nabyo bikururura intambara mu banyagihugu!!Nta mpamvu zo kwikanyiza erega kuko igihugu burya ari umurage rusange wabakivukamo.Naho abo bazungu umenye ko bataduteye inkunga utari no kubasha kwandika iyi msg!!Ujya wibuka ariko aho zimbabwe yari igeze kandi yari mu bihugu byiza muri Afrique!!None se nayo ni abazungu!!

  • Romeo sinemeranya nawe ubwo ushyigike abarwanya kadhafi koko ahubwo se uburyo Otan yitwara mukibazo cya libya byo urabishyigikiye? Ndumiwe kweli umutegetsi urimbura abaturage nibo birimbura bamuburanye iki hari igihugu uzi cyo muri afrique cyari gifite abaturage babayeho neza nka libya cyimbwire aho umuturage ahembwa buri kwezi 300 euros aho ubizi nihe uretse kwa kadhafi niki atabakoreye kugeza aho abamurwanya bavuze ngo ntacyo ataduhaye ariko ntitumushaka ubwo kuri wowe demokarasi nukuyobora igihe gito cg? Unyoboye nkabona byose niyo wasazira kubutegetsi ntacyo byantwara. Ibindi wavuze turi kumwe ariko kuri kadhafi ntitwemeranya namba.

  • ubundi hari uyobewe yuko ingabire azira porotike yuko ibyo bamurega aribihimbano erega kagame aramutinya kubera ubwenge uwu mutegarugori afite.

  • imana niyo mugenga wabyose/

Comments are closed.

en_USEnglish