Digiqole ad

Infantino uyobora FIFA aje mu Rwanda, muri gahunda azanasura Urwibutso

 Infantino uyobora FIFA aje mu Rwanda, muri gahunda azanasura Urwibutso

Gianni Infantino azafata igihe cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Umuyobozi mushya w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Infantino agiye kuza mu Rwanda aje gushyira ibuye ry’ifatizo kuri hotel ya FERWAFA. Mu masaha azamara mu Rwanda afitemo gahunda zitandukanye harimo no gusura urwibutso rwa Jenoside.

Gianni Infantino azafata igihe cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi
Gianni Infantino azafata igihe cyo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Uyu muyobozi azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 saa 15h. Muri gahunda azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

Nyuma azitabira umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hotel ya FERWAFA. Azaba ari kumwe na perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule umuhango uzitabirwa n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

‘FERWAFA Village Hotel’ imirimo yo kuyubaka izamara amezi 18 ndetse n’akayabo ka miliyari 3,8 Rwf. 65% by’aya azatangwa na FERWAFA ku nkunga ya FIFA. 35% azatangwa na Leta y’u Rwanda.

Iyi Hotel iri muri gahunda za FIFA zo gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kugira ibikorwaremezo byo guteza imbere imikino kandi bizatanga inyungu z’igihe kirekire.

Iyi hotel niyuzura izagabanya ibyo minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaga kw’ikipe y’igihugu mu bijyanye naho kuba mu gihe cy’umwiherero ndetse n’ibyo yatangaga ku makipe y’ibihugu yazaga gukinira imikino yayo mu Rwanda mu bijyanye naho kuba.

Callixte Nduwayo

UM– USEKE

 

1 Comment

  • Mwakosora ku nteruro ya mbere hari ikosa! Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish