Indirimbo iruhura ubwonko kurusha izindi ku isi nzima
Ikigo cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’imitekerereze Mindlab International, cyashyize ahagaragara indirimbo 10 ziruhura ubwonko kurusha izindi ku isi dutuyeho. Ku mwanya wa mbere rero ntihagaragaye ho indirimbo zimenyerewe cyane nka “Someone Like You” ya Adele, cyangwa “Watermark” ya Enya, ahubwo iyaciye agahigo ni indirimbo yitwa “Weightless“.
Abantu benshi bava kukazi bananiwe, bagahitamo gukora douche cyangwa bakajya kuryama. Nyamara abahanga bo muri mindlab bo siko babibona. Nkuko Dr David Lewis-Hodgson akomeza abitangaza, ngo ku ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera kuri 40, bwerekanye ko umuti wambere wo kuruhura ubwonko ari ukunva umuziki.
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko umuziki winjira mu bwonko, ugakora cyane ku duce tw’ubwonko dushinzwe kunva amajwi, ndetse bikanagera ku tundi duce dukora ku maranga mutima y’umuntu, bityo bikaba byatuma ushobora guhinduka ukava mu bihe wari urimo ukajya mu bindi, byiza cyangwa bibi, bitewe n’ubwoko bwa muzika wumva.
Kugira ngo haboneke indirimbo iruhura ubwonko kurusha izindi, abahanga bo muri mindlab international bahisemo itsinda ry’indirimbo, bazumvisha abantu batandukanye, kugira ngo bahitemo izabaruhuye kurisha izindi. Muri izo ndirimbo tubonamo nka “Someone Like You” ya Adele, “Watermark” ya Enya, “Strawberry Swing” ya Coldplay na “Weightless”, ya Marconi Union, yaje no guca agahigo mu ndirimbo zaruhuye ubwonko bw’abantu kurusha izindi.
Indirimbo 10 zabaye izambere:
1. Marconi Union – “Weightless”
2. Airstream – “Electra”
3. DJ Shah – “Mellomaniac (Chill Out Mix)”
4. Enya – “Watermark”
5. Coldplay – “Strawberry Swing”
6. Barcelona – “Please Don’t Go”
7. All Saints – “Pure Shores”
8. Adele – “Someone Like You”
9. Mozart – “Canzonetta Sull’aria”
10. Café Del Mar – “We Can Fly”
Kurikira indirimbo Weightless uruhure ubwonko bwawe
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
7 Comments
NAMWE MURATUBESHYA!INDIRIMBO ITAGIRA IJAMBO NA RIMWE!
iyi nta ndirimbo iyirimo
Ariko abazungu baratwifatiye barakavunumuheto ngo ubushakashatsi ku bantu 40 noneho hagire uwumva AMPORA KU MUTIMA ya Samputu niyumva hari aho ihuriye n’iyi ambwire cg indirimbo ubanza ari iya Mike na Liza niba nibeshye kuko najyaga nyumva Emma Claudine ayishyizeho narya nkumva ni sawa ndanayifite nuko ntazi Title yayo sye we aka ni agasuzuguro bajye bavuga ko ari iwabo apana ku isi hose niba mushaka mumbwire mbashyirire ku murongo 10 ndetse 9 zaza ari inyarwanda niba ari iziruhura mushaka nako ngizi ushaka azumve cg ashireho urutonde rwe
Ampora ku mutima Samputu
Iyizire(??? title ) Liza na Mike
Inzozi :Kayirebwa
Narashize :King James
Ijwi rinyongorera :Richard nick Ngendahayo
Inanga Simon Kabera
Umutoni : Kagambage
Narumuvandimwe : Kamaliza
Mbwira: Miss Jojo
ndagukunda byahebuje : Miss channel
Etc…..
abaruhuka muryoherwe abandi munyunganire
n’izabazungu simbi ariko iyo uruhutse wumva umuziki w’iwanyu ntako bisa ni nayo mpamvu batita kubyacu nge rero ni uko mbibona.
Amahoro
biterwa n’icyakuruhije,ubu se waba uvuye guhinga ukambwira ko indirimbo ariyo ikuvanamo amavunane?
abazungu batwifatiye ku gahanga none bunvise indirimbo zo mu bihugu bingahe kugira ngo bavuge gutya.ubushakashatsi buragwira
sam uri umuntu wumugabo!!abo baginga babazungu bazageza he kwikunda no kumva ko ibyabo gusa aribyo byagira isoko??
njye reka mbahe urutonde runduhura kurusha izindi kwisi yose;
1.sofia by eric senderi
2.no money no love by vidi frank udafite inote reka gutereta
3.abasore bo mumugi nimuze tujye kurambagiza mucyaro by eric senderi
4.gura igodora rya rwanda foam nuko ntibuka uwayihanze.
5.baramujyanye by doctor cloude
6.siri rate by minani rwema nuko nawe yaciyeho imana imuhe iruhuko ridashira yari umuhatari.
7.inyoni yaridunze by mc monday ni umugabo cyane azi music.
8.burira bugacya bukongera bugacya bose baireba by theo bose babirea azi muzike nagende ni umuhatari pe!
9.igikosi kosi by rafiki coga style umwana wumunyarwada wunva uryamye ukavuga uti mama wararaye!
10.twitabire gutanga amaraso by eric senderi umwami wa………mu rwanda!
n.b:niba hari uwabona urutonde rurenze kuri uru nkoze arushyireho.
Comments are closed.