Dream Boyz na Urban Boyz gufatanya n’abandi bibaha amahirwe muri PGGSS
Ibi byagaragaye ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 9 Nyakanga 2011, aho aba bahanzi bakurikiranye no mu guhamagarwa kw’abagomba kuguma muri Guma Guma Superstar, kubera ahanini indirimbo zabo MPAMIRIZA UKURI (Dream Boyz) na INDAHIRO (Urban Boyz)
Mumarushanwa ya PRIMUS GUMAGUMA SUPER STAR Live yabanje abenshi bari bemeje ko izi groupes zititwaye neza, gusa byaje kugaragara ko aba bahanzi bafite abakunzi benshi, biza no gutuma Mani Martin na Faysal bavamo nyamara abenshi baremezaga ko Faycal na Mani Martin bafite ubushobozi bwa live music dore ko bari bitwaye neza muri live ya mbere.
Ariya ma Groupe yabonye inyungu mu gufatanya kuko ubu URBAN BOYZ na RIDERMAN basubiye gukorana indirimbo yageze hanze kuri uyu wa gatandatu ushize naho DREAM BOYZ na JAY POLLY nabo bakaba bari bushyire indirimbo yabo nshya uyu munsi (kuwa mbere), Ibi ngo bituma bakomeza ubufatanye ndetse no gukomeza hamwe abakunzi babo muri iki gihe babakenye cyane cya Guma Guma Superstar.
Muzogeye Plaisir
Umuseke.com
4 Comments
Jay polly yambaye neza byahatari!! Big up kuri D.B!
BIG U8P U.B ILOVE U SO MUCH I’M ON YOU
jay poll pissi mani ndakwemera kandi uzagitwara kandi ndagusengera bigup
nibyiza courrage mais if yo kwiyubaha
Comments are closed.