Indiafrica mu guteza imbere urubyiruko
Bamwe mu bakozi b’ikigo Indiafrica cy’Abahinde bari kuzunguruka mu bigo by’ amashuri ya Kaminuza yose yo mu Rwanda, bakangurira abanyeshuri uburyo bavumbura impano bifitemo bityo bakazibyaza umusarurbihangira imirimo. Ku munsi w’ejo batangiriye muri Kaminuza y’Abadivantisite y’i Mudende.
Iki gikorwa cyatangiriye muri Kaminuza y’Abadivantiste y’i Mudende, kiri gukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Ku bufatanye bw’ibi bigo byombi hateguwe igikorwa cyiswe Entrepreneurship Caravan cyatumiwemo ibigo bizobereye mu bikorwa byo guhanga umurimo kugira ngo bafatanye kubikangurira urubyiruko rukiri mu mashuri ya Kaminuza mbere y’uko rusoza amasomonyarwo ngo rujye ku isoko ry’umurimo.
Sudhir John Horo uhagarariye Indiafrica muri iki gikorwa, yaganiriye na UM– USEKE adutangariza inkomoko y’iki gikorwa ari ubutumire bahawe na RDB kugira ngo bayifashe kubiba umuco wa guhanga imirimo binyuze mu kumenya impano ya buri wese.
Yagize ati: “Twatumiwe na RDB muri iki gikorwa cya Entrepreneurship Caravan, kizabera mu ma Kaminuza yose yo mu Rwanda kugira ngo abanyeshuri tubashyiremo ko bashobora gutungwa n’impano zabo, aho gutegereza akazi buri gihe kuri Leta’’.
Yakomeje avuga ko umubare munini w’urubyiruko rurangiza amashuri ntirubashe kubona akazi ka Leta, rushobora gutungwa n’ impano zitandukanye rufite binyuze mu gutegura imishinga igaterwa inkunga, gukora ubucuruzi bw’ibihangano harimo kuririmba, kubyina indirimbo gakondo ndetse n’iza ruzungu, ubukorikori butandukanye, gufotora n’ibindi bishobora kwinjiza amafaranga.
Yagize ati:’’ Indiafrica yateguye amarushanwa ku mpano zitandukanye zirimo gukora imishinga y’indashyikirwa bise Business Venture, hakabamo gufotora amafoto meza kandi afite igisobanuro cyimbitse Photography,n’ibindi’’.
Abagize Indiaafrica barakangurira urubyiruko kuzitabira ayo marushanwa bakagaragaza impano zabo kuko hari amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo by’ingenzi bishobora gutuma ubuzima buba byiza binyuze kuri icyo gihembo
Kwitabira aya marushannwa bikaba bisaba kujya ku rubuga rwa Interineti rwa Indiafrica rwitwa www.indiafrica.in, ukiyandikisha ku cyiciro ushaka kurushanwamo cyangwa se washaka ukarushannwa muri ibi byiciro uko ari bitatu byavuzwe haruguru.
Sudhir John Horo avuga ko abashaka kurushanwa bagomba kuba barangije kwiyandikisha bitarenze tariki ya 15 Mata, 2014.
Yagize ati “Kuri iyi tariki niho kwiyandikiza bizarangira, hagatangira guhitamo abatsinze.’’
Aya marushanwa akaba ateganywa kuzasorewza mu gihugu cya Ghana mu Kwezi kwa Kamena tariki 10, aho uwa mbere azegukana amadolari y’Amerika ibihumbi 13, ($13,000) azamufasha kuba yakwitangirira umushinga we ku giti cye ukazamuteza imbere adasabirije cyangwa se adateze akaboko kuri Leta.
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
iyo gahunda ni nziza cyane usanga urubyiruko iyo rukiri ruto aribwo rukunze kumara umwanya warwo mu bintu bijyanye n’impano zitandukanye ariko iyo bageze muri kaminiza rwibanda ku masomo gusa ntirutekereze ko ahubwo cyari igihe cyo kuyibyaza umusaruro none ndabona iyo gahunda izagabanura ubushomeri mugihe urubyiruko ruyishyize mu bikorwa ntirutekereze gusa ko umuntu ashobora kubona akazi aruko yadepoje ahantu.
Comments are closed.