Digiqole ad

India: Umwana w’amezi 8 arapima 17kg!…N’abaganga byabayoboye

 India: Umwana w’amezi 8 arapima 17kg!…N’abaganga byabayoboye

Ku mezi umunani gusa arapima 17kg

Mu gace ka Punjab ko mu gihugu cy’Ubuhindi (India) haravugwa umwana w’umukobwa witwa Chahat Kumar ufite umubyibuho ukabije, arapima ibilo 17.

Ku mezi umunani gusa arapima 17kg
Ku mezi umunani gusa arapima 17kg

Ababyeyi b’uyu mwana bitabaje abaganga ngo bababwire intandaro y’uyu mubyibuho ukabije w’uruhinja rwabo ngo bababwira ko batazi impamvu.

Ababyeyi b’uru ruhinja rupima 17kg bavuga ko umwana wabo afite ibibazo mu gusinzira no kwonka bikaba ari byo byatumye bitabaza abaganga

Mama w’uyu mwana, Reena Kumar na we nta bisobanuro atanga kuri uyu mubyibuho ukabije w’uruhinja rwe.

Ati “ Ibilo bye byari ibisanzwe akivuka, ariko nyuma y’amezi macye yatangiye kubyibuha mu buryo bukabije.”

Papa w’uyu mwana we avuga ko ubwo bamugezaga ku bitalo abaganga bagerageje kumufata ibizamini by’amaraso ariko ntibishoboke kubera ko uruhu rwe rukomeye bigatuma urushinge rutabasha kwinjira.

Umwe mu baganga bakiriye uyu mwana avuga ko yavukanye ikibazo. Ati “ Ibilo bye biriyongera ku buryo bukabije, hakenewe ingamba zo kubigenzura, agomba kurya bicye kuko arya nk’umwana w’imyaka 10.”

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bajye bamugaburira imitobe y’indimu mbisi gusa gusa, ubundi bamuhate inkoni buri gitondo na buri joro, kandi ajye aryama hasi kuri sima (bamurinde imbeho n’imibu gusa, kugirango atarwara umusonga na Malaria); ibyo byombi nibimara amezi 4 babyubahiriza batyo, umwana azasubira ku murongo w’indinganire!

    • sha bgenge uri umuti wamenyo kbs!!!

  • Ntabwo uri bwenge ahubwo uri bujiji kbs.

  • Mana we mbega umuti wamwica aho kumukiza pee.

  • ARIKO DISI NTIMUGASEKE MUBIKOMEYE UBUZE NO KUVUGA NGO NIBA BAAGANGANGA BYABANANIYE BATABAZE UWITEKA NONE NGO INKONI MUGITONDO NANIMUGOROBA.UTUMYE NSEKA KANDI G– USEKA UBUPFU NI AMAKOSA

Comments are closed.

en_USEnglish