India: Umugore yabyaye umwana umeze nk’ikimanuka abanza kwanga kumwonsa
Mu gihugu cy’Ubuhindi, umubyeyi wo mu gace ka Kadamgachi muri Kathihar yabyaye umwana w’umuhungu ufite agatwe gato n’amaso manini abanza kwanga kumwonsa avuga ko ari ikimanuka (alien).
Khalida Begum w’imyaka 35 yabyaye uyu mwana atagejeje igihe cyo kuvuka, avuga ko yakubiswe n’inkuba ubwo yakubitaga amaso uru ruhinja rwe.
Uyu mubyeyi usanzwe afite abana bane avuga ko atari kubona umutima wo konsa uru ruhinja yari amaze kugeza ku Isi, gusa nyuma yaje kumwonsa.
Ati “ Ibice bimwe bye ntibyigeze bikura, nkikubita amaso uru ruhinja naguye mu kantu kuko nabonaga ari nk’ikimanuka (alien). Sinigeze ntekereza ko nabyara umuhungu umeze nk’ikimanuka.”
Abaganga bahise bakorera ibizamini uru ruhinja bavuga ko yarwaye indwara idakunze kubaho yitwa harlequin ichthyosis.
Abaturage bo muri aka gace uyu mubyeyi atuyemo bakoraniye mu rugo rw’uyu mubyeyi, bakaba bavuga ko uyu mwana ari imana ya Hindu isanzwe izwi ko ari inkende.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Uyu munyamakuru arabeshya cyane iyi nkuru si yo. None se ruriya ruhinja ubona rungana n’umugabo w’igikwerere wavuga ute ko rutari rugejeje igihe cyo kuvuka rute? Uru si uruhinja rwavutse vuba aha ahubwo ni umuntu mukuru bamwerekanye amaze igihe ariho wenda iyi nkuru ikaba aribwo ikimenyekana kuri uyu wayanditse
Ngiyo science rero ibyo bibaho
Reka basha aha ho ntago mbyemeye!reba ukuntu rwicaye,niho rukivuka?uru ruginga niba rutari rugejeje igihe koko nkuko babivuga,ni ikimanuka koko.
Comments are closed.