India: I Bangalore bibutse Abatutsi
I Bangalore mu Buhinde bibutse Abatutsi bazize jenoside
Mu majyepfo y’ igihugu cy’u Buhinde mu mujyi wa Bangalore hakozwe urugendo n’ijoro ryo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo uru rugendo rwarangiye ahagana mu ma saa kumi kwisaha yo mu Buhinde, aho abarurimo bagenze mu mujyi wa Bangarole mu gihe kigera ku minota 20, nyuma hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Jain University.
Photo: Amb. Nkurunziza Williams na Dr Jain Chenraj hagati mu rugendo (Photo Umuseke.com)?????Uru rugendo ndetse n’umuhango wa nyuma yarwo byari byitabiriwe n’abahinde batari bake barimo n’umukuru wa Jain University DrJain Chenraj, unaheruka mu Rwanda mu kwezi gushize, ndetse n’abanyarwanda benshi baba muri uyu mujyi wa Bangarole biganjemo abanyeshuri.
Bwana NKURUNZIZA Williams ambassaderi w’u Rwanda mu Buhinde, mu nzu mberabyombi ya Jain University, yavuze ku magambo yo kwibuka, gufatana mu mugongo, gukomeza gukundana no kwiyubaka.
Nyuma hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka ku rubuga rwa Jain University. Hatangiwe ubuhamya ndetse hanarebwa Film zijyanye na Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Murasira H / Bangalore, India
Umuseke.com
1 Comment
uru nu urugero rwiza abandi bagakwiye kugenderaho kugirango genocide ntizongere kubaho ukundi turashimira cyane perezida kagame
uburyo akomeje kutuyobora
Comments are closed.