Digiqole ad

Indi Kompanyi ya USA yahawe isoko ryo kubyaza Gaz Methane 50MW

 Indi Kompanyi ya USA yahawe isoko ryo kubyaza Gaz Methane 50MW

Mu ijoro ryakeye hasinywe amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiter y’ibikorwa remezo na Kompanyi y’Abanyamerika ya Symbion Power yo kubyaza Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu Megawatts 50 z’amashanyarazi bazajya bagurisha ikigo cya REG ku giciro gito. Ni muri gahunda yo kongera amashanyarazi mu gihugu no kugabanya igiciro cyayo.

Nyuma ya ContourGlobal nayo y'Abanyamerika ubu na Symbion Power yahawe aka kazi ko kubyaza Gas Methane amashanyarazi
Nyuma ya ContourGlobal nayo y’Abanyamerika ubu na Symbion Power yahawe aka kazi ko kubyaza Gas Methane amashanyarazi.  Photo/xprize.org

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda itanga miliyari 30 z’amanyarwanda mu gufasha abaturage kwishyura ikiguzi cy’amashanyarazi buri mwaka.
Aya masezerano y’imyaka 25 yasinywe ngo azagabanya iki giciro Leta yatangaga ifasha abanyarwanda kubona amashanyarazi.

Symbion Power y’abanyamerika yiyongereye kuri Kompanyi ya ContourGlobal y’abanyamerika nayo isanganywe iri soko ry’umushinga wa KivuWatt aho ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga wa KivuWatt kigomba gutanga 26MW naho ikiciro cya kabiri kigatanga 75MW.

James Musoni Minisitiri w’ibikorwa remezo yavuze ko iyi sosiyete ngo izajya igurisha amashanyarazi yavanye muri Gaz Methane ku giciro gito kitigeze kigurwaho amashanyatazi mu Rwanda bikazafasha kugabanya igiciro umunyarwanda yishyuraga amashanyarazi.

Musoni avuga ko ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato ritazajya ribaho kubera ihindagurika ry’ikirere nk’uko bigenda ku mashanyarazi atangwa n’amazi cyangwa ava ku mirasire y’izuba.

Minisitiri Musoni ati “Megawatts 50 bazaduha ziziyongera kuri 161MW dusanganywe mu Rwanda. Ni intambwe izaba ishimishije igana ku ntego twihaye yo kugeza kuri Megawat 563 mu mwaka wa 2018.”

Minisitiri Musoni (uri gusinya) na Paul Hinks wa Symbion Power utegereje gusinya, mu muhango wo gusinya aya masezerano mu ijoro ryakeye
Minisitiri Musoni (uri gusinya) na Paul Hinks wa Symbion Power utegereje gusinya, mu muhango wo gusinya aya masezerano mu ijoro ryakeye

Paul Hinks umuyobozi wa Symbion Power yavuze ko bafite ubushobozi n’ubushake bwo gufasha abanyarwanda kubona amashanyarazi kandi ko mu mezi 15 bagitangira bazahita batanga 14MW kandi bakoresheje amafaranga yabo badategereje ayo bazahabwa na Banki.

Hinks yavuze Megawatt 50 bazitanga zose mu gihe cy’amezi 36.

U Rwanda rusanzwe rukoresha 161MW gusa, izi zigera ku baturage bangana na 24% by’abanyarwanda bakora imirimo itandukanye. Mu 2018 intego ngo ni uko umuriro uzaba ufite abaturarwanda 70%.

Kuri iyi ntego bigaragara ko ari nini ugereranyije n’igihe gisigaye, ndetse bamwe bagiye bavuga ko ari ukwigerezaho, Minisitiri James Musoni avuga ko nta kabuza bizagerwaho.

Ati “Ntimukangwe n’uko tukiri kuri 24% kuko mu 2008 twari ku 8% gusa, twikubye inshuro enye mu myaka irindwi. Birashoboka cyane rero ko tuzikuba gatatu mu myaka itatu isigaye kuko dufite abafatanyibikorwa bafite ubushake kandi na Leta y’u Rwanda iki kibazo yakigize ikihutirwa.”

Jean Bosco Munyaneza Umuyozi wa REG izajya igurishwa aya mashanyarazi asinya kuri aya masezerano
Jean Bosco Munyaneza Umuyozi wa REG izajya igurishwa aya mashanyarazi asinya kuri aya masezerano

Photos/C.Nduwayo/Umuseke
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • MININFRA mukomereze aho, ndetse n’abandi bahabwe izindi concessions maze U Rwanda rwihaze mu mashanyarazi. Bityo, bizatwongerera umuvuduko mw’iterambere ry’Ubukungu tugana kuri V2020. Rwanda oyeee!

  • ibi ni sawa rwose ahubwo n’abandi bafatanyabikorwa nabo baze maze turebe ko imihigo twihaye izagerwaho muri 2017

  • N ubundi uwariye niwe urya nimubahe nabo birire.tuzacana udutadowa nitugira amahirwe tukabona ka peteroli.

    • Akumiro ibyuvuga ndabyemera.Bitewe nakazi nkora uriya mushinga nawukurikiye ugitangira.numuntu utazi gusoma no kwandika ntiyabura kubonako uriya mushinga niwuzura ndavuga NIWUZURA uzaba waratwaye arenga inshuro 2 cg eshatu yayo wagombaga gutwara ikibazo nukumenya: Ayo masoko uwo mushinga wizwe nande? Ese byanyuze mu mucyo?Ibyo nabyo biri muzasubirwamo.

  • U Rwanda ruzatagira kubona inyugu ziyi energy project ryari?

  • Ibi ni byiza.
    ARIKO SE Ni iki kiri gukorwa ngo amazi aboneke ku baturage koko? Nka Kigali umuntu amara ukwezi ataraca iryera amazi pe. Udufaranga twacu dushira tugura amazi bigatum n’igiciro cy’ ubuzima bwibanze gihenda muri rusange.

    Rwose mudukorere ubuvugizi. Nka Gatenga kuhaba ndabona ari nk’igihano.

    Njye mbona bibabaje ku gihugu gifite imigezi n’amasooko menshi nk’ u Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish