Digiqole ad

Ubutabazi nyuma y’umutingito

Japan: Mu gihugu cy’ubuyapani,ku nshuro yambere indege zigera kuri enye za gisirikare kuri uyu wa kane mu gitondo zabyutse zisuka amazi kubimashini byafashwe n’inkongi y’umuriro, ubwo umutingito ukaze uherutse kwibasiraga iki gihugu hari muri uku kwezi kwa gatatu.

Ikinyamakuru Liberation cyatangaje iyi nkuru kivugako nyuma yaho irisanganya ribereye muri iki gihugu, ambasade zose z’ibihugu zahise zisaba abanyagihugu bazo guhunga aka gaceka ka Fukushima, berekeza mu mu majyepfo mu gaceka Osaka katigeze kagira icyo kaba cyangwa bakava muri iki gihugu.

Mugihe kandi ibihugu by’amahanga bikomeje guterwa ubwoba n’uburyo umutingito wangije igihugu cy’ubuyapani, abaturage b’iki gihugu bo ubungo barumiwe ahubwo ngo bakaba bategereje amabwiriza ya guverinoma yabo.

Muri iyi minsi ubukonje bukabije bukaba ngo bubangamiye cyane ubuzima ndetse n’umurimo by’abaturage basaga ibihumbi 500. Kugeza ubu abashinzwe iby’ubutabazi bagera ku bihumbi 80 bakaba baherejwe mu majyaruguru y’uburasirazuba,mu bikorwa by’ubutabazi.

Nyuma y’umutingito ndetse na Tsunami, ibura rya essence n’ibiribwa bitandukanye bikaba bikomeje gutera inkeke mu majyaruguruy’ikigihugu, aho n’ibiciro by’ingendo nabyo byazamutse.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish