Digiqole ad

Inama y’abatavuga rumwe na Kaddafi

Libya – Abatavuga rumwe na Kaddafi batangaje ko bateganya amatora anyuze mu mucyo igihe Kaddafi azaba avuye ku butegetsi.

Nkuko tubikesha urubuga rwa internet 20minutes.fr, inama nkuru y’ubuyobozi bw’abarwanya Kaddafi yatangaje ko yiteguye gutegura amatora anyuze mu mucyo igihe Kadhafi azaba avuye ku butegetsi.

Mu itangazo ryavugiwe i Londres, aho abahagarariye iyi nama y’abatavuga rumwe na Kaddafi kuri uyu wa kabiri bari bitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku buryo hakemurwa ikibazo cya politiki muri Libya, abatavuga rumwe na Kadhafi bavuze ko bashaka Leta nshya, yigenga, kandi ishyize hamwe.

Nkuko uru rubuga rukomeza rubitangaza kandi nuko kuri uyu wa mbere ingabo z’abanyamerika zarashe amato atatu arwanira mu mazi y’ingabo za Kaddafi, ubwo aya mato yashakaga kurasa abaturage bakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi ku cyambu cya Misrata.

Twabibutsa ko iki gikorwa cyo kurasa aya mato cyakozwe n’ingabo z’abanyamerika zirwanira mu mazi zifatanyije n’izirwanira mu kirere aho barashe inzu yarimo aya mato ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi bya Kaddafi maze bagatwika ibyo bikoresho byose byari muri iyo nzu.

NYUZAHAYO Norbert
Umuseke.com

en_USEnglish