Digiqole ad

INAMA MPUZAMAHANGA K’UBWOROZI

Kuri uyu wa 15 Gashyantare, i Kigali hateraniye inama yateguwe n’ umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’amatungo. Iyo nama ihuje intumwa zaturutse mu  bihugu  45 bya Afrika, n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikaba iri kwiga uburyo butandukanye bwateza imbere ubworozi ku mugabane wa Afrika.

Muri iyi nama hazigirwamo uburyo harwanywa indwara z’amatungo kugira ngo Afrika yihaze ku bikomoka ku matungo, inacuruze amatungo n’ibiyakomoka ho, kuko ubu ari bumwe mu buryo bwo kurwanya ubukene.
Ibi bizanafasha Afrika kugera mu mwaka wa 2015 ku ntego z’ ikinyagihumbi, nk’uko byemejwe n’umuryango w’ abibumbye.

Ikindi cyavuzwe n’uko indwara ya muryamo y’inka itakivugwa ku mugabane w’Afrika kuko yabonewe igisubizo. Havuzwe kandi ko indwara z’inka zambukiranya imipaka nk’uburenge na ruhaha zigomba gufatirwa ingamba, ibihugu byose bikabigiramo uruhare.

Komisiyo ny’Afrika y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’amatungo igizwe n’ibihugu 52.

Umuseke.com

1 Comment

  • Mushikiwabo Louise ndamukunda cyane pe ni umwe mua baministre nemera kabisa azi ubwenge kdi ni umuntu w’igikundiro.
    Mumbabarire Gukunda Ministre si icyaha.

Comments are closed.

en_USEnglish