Digiqole ad

Inama 6 zatuma wirinda kanseri y’amabere

Ku bari cyangwa abategarugori, amabere ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize umubiri wabo, kandi ni n’ubuzima bw’abana bavuka ku babyeyi bombi. Niyo mpamvu rero ibyo bice bikwiye kubungabungwa byumwihariko. Hari rero zimwe munama zafasha kurinda amabere indwara.

Kanseri y'amabere
Kanseri y'amabere

1.      Kubona umwana mbere y’imyaka 30

Nibyiza ko abakobwa babanza gushaka uwo bazarushinga hakiri kare, ariko nanone umubonye ntatinde kubaka urugo. Gutwita ku mukobwa bituma uturemangingo tugize amabere dukura neza, bityo bikaturinda kwangirika. Gutwita kandi bigabanya igihe kinini cyo gufata za pilule kuko abakobwa bafata ibinini birinda gusama imyaka itanu mbere yo kubona umwana, baba bongera amahirwe menshi yo kurwara kansiri y’amabere.

2.      Kwirinda ibinyamavuta

Mu busahakashatsi bwakozwe n’ishuri ryo mu bufaransa rya Gustave-Roussy, bwerekanye ko abagore benshi bafite ibinure byinshi mumibiri yabo baba bafite amahirwe menshi yo kurwara kanseri y’amabere. Ibinyamavuta biba mu biribwa bitunganyizrizwa mu nganda nibyo bibi cyane ku buzima, bikaba bikwiye kwirindwa cyane.

3.      Kugabanya ibiro

Iyo abagore bageze mu zabukuru, bamaze guhagarika imbyaro, bakunda kugira ibiro byinshi, kandi bituma ibice bigize umubiri wabo byongera umubyimba, bityo hakabaho imikorere mibi y’uturemangingo, aribyo biganisha ku kurwara kanseri y’amabere.

4.      Konsa

Konsa biri mu bintu byinshi bituma abagore badafatwa na kanseri y’amabere, nkuko abahanga mu bijyanye n’ubuvuzi bwa kanseri babyemeza. Cyokora ngo biba byiza cyane kurushaho, iyo umugore yonkeje nibura amezi 6. Konsa bituma imisemburo myibarukiro iba ihagaze, bityo uturemangingo twatera kanseri ntidukorwe.

5.      Kwirinda ibiyobya bwenge

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru ryiga ku bijyanye n’indwara ya kanseri ryo muri Amerika, ku bagore 184000, basanze abanywa nibura ibirahure 2 by’inzoga ku munsi, bongera amahirwe yo kurwara kanseri ho 30%. Ubushakashatsi bwakozwe ku nzoga iao arizo zose, zinywebwa.

6.      Gukora siporo

Kuri raporo yashizwe hanze n’ubushakashatsi bw’abafaransa, ngo gukora urugendo nibura rw’amaguru iminota 30 buri munsi, gukora imirimo yo murugo, kuzamuka ingazi, cyangwa gukora indi mirimo y’igorora ngingo, nibura rimwe mu cyumweru, bigabanya ingaruka ho 40%. Ibi kandi bireba buri wese, yewe kabone naho yaba atabyibushye.

Umuseke.com

4 Comments

  • Nkunganiye ntago kanseri y’ibere ireba abagore gusa kuko n’abagabo bayirwara.

    • niba se n’abagabo bayirwara ubwo bo bagirwa izihe nama?nimwe n’izabagore se?ariko nanone ntibyashoboka kuko badatwita,kandi nta na pillule bafata.

  • abo nzi bayirwaye bose bari barashatse bakiri bato kandi baronkeje nta na pilule bigeze bafata kuko zitakoreshwaga mu gihe cyabo. Ahubwo mbona abashakashatsi rimwe na rimwe bivugira ibyo babonye bashingiye ku byifuzo byabo. None se nk’abagabo kuki bo batabagira inama kandi bayirwara?

  • uvuga ngo abagabo barwara canser y’amabere,aratubeshya rwose uwo si umuganga atubabarire

Comments are closed.

en_USEnglish