Digiqole ad

Imyuka mibi mu kirere cy’ubuyapani

Ubuyapani – Ibintu bikomeje kumera nabi mu Buyapani nyuma yaho uruganda rutunganya ingufu za kirimbuzi (nuclear power) ruherereye ahitwa FUKUSHIMA rugiriyeimpanuka yatajwe n’umutingito.

Ibigega by’uru ruganda byangiritse bikaba bitangiye kohereza imyuka ihumanya mu kirere. Tubibutse ko izo ngufu za nucleaire zinifashwa mu gukora intwaro za kirimbuzi. Umwuka uturuka muri izo ngufu ukaba ugira ingaruka mbi cyane ku buzima harimo no gutera indwara ya cancer.

Iyi mpanuka y’uruganda rwo muri ubu bwoko iheruka kubaho muri Pologne ahitwa Tchernobyl mu 1986 hakaba harapfuye abantu babarirwa mu 40,000 ndetse hakagaragara abantu bagera ku 100 000 baharwariye cancer.

Ministre w’intebe w’ubuyapani Naoto Kan yavuze ko aribyo byago bikomeye bya 2 nyuma y’ibyababayeho mu ntambara ya 2 y’isi, ubwo baterwaga igisasu cya kirimbuzi i Nagasaki na Yeroshima.

Uwo mwuka mubi watangiye kujya mu kirere ariko ku kigero kidahambaye, kubera iyo mpamvu guverinoma ikaba yatangiye kwimura abantu baturiye ako gace, nukuvuga abatuye kugeza kuri km 10 uturutse aho urwo ruganda ruherereye.

Crismexes
Umuseke.com

 

 

1 Comment

  • Imana ikomeze kubaba hafi

Comments are closed.

en_USEnglish