Digiqole ad

Imyiteguro ya Miss na Master University

Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro cyabereye kuri CAMELLIA TEA HO– USE kuri uyu wa kane tariki 17/3/2011, iki kiganiro cyahuje abanyamakuru b’ibitangazanakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda ndetse na comite ishinzwe gutegura iki gikorwa iyi komite ikaba igizwe na bwana DIDIER RUTAYOMBA (Coordinateur) na NADEGE utoza imyiyereko abakobwa ndetse n’abahungu bazahatana kuri uyu wa gatandatu. Hakaba kandi hari na bwana MAKUZA LAURENT akaba ari Minister advisor muri MINISPOC.

Twabamenyesha kandi ko iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Miss Burundi 2011 KWIZERA ARIELLA ndetse na Miss Rwanda BAHATI GRACE.

Mu ijambo rye bwana Makuza Laurent yatangiye ashimira abanyamakuru bitabiriye ikiganiro aho yavuze ko irushanwa rizaba tariki 19/3/2011 rikabera muri Serena Hotel aho rizatangira guhera I saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itatu (18h30) z’umugoroba, rikaba rizitabirwa n’abakobwa umunani (8) ndetse n’abahungu umunani (8). Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzahagararirwa n’abahungu 2 ndetse n’abakobwa 2 mu irushanwa ryo gutora Miss &Mister East Africa.

Ku bijyanye n’ibihembo bizatangwa tariki 19/3/2011, yavuze ko aba mbere (umuhungu n’umukobwa ) bazahabwa ticket 2 z’indege Kigali-Brazzaville za Rwandair, Flat screen 2 na abonnement y’umwaka wose.

Abambere babiri bazahabwa laptop na cosmetics abahungu n’abakobwa, jus na chips, ikindi nuko Miss na Mister bazahabwa abonnemment y’imyaka 2 ya fitness, ikindi nuko abazitabira irushanwa bose bazahabwa amafaranga 50,000 y’impamba.

Twabibutsa ko abazitabira irushanwa ari abatsinze irushanwa ribanza ryari ryahuje abakobwa n’abahungu baturutse muri za kaminuza zitandukanye arizo: NUR, ISAE, SFB, KIE ,KHI, ULK, INILAK, KIST n’izindi itandukanye.

Aha kandi yibukije ko n’umunyamahanga wiga muri kaminuza zo mu Rwanda yari yemerewe kurushanwa kuko bitareba umunyarwanda gusa, akarusho kiri higanwa rero ni uko rizitabirwa n’abahungu benshi ndetse ngo n’amasura yabakobwa akaba ari mashya kuko ba Miss Campus bazaryitabira ngo ari bake. Ikindi nuko uzatsindira umwanya wa Miss EAC azitabira amarushanaw yo ku rwego rwa Afrika ndetse nayo ku rwego rw’isi azabera muri Mexico.

Miss Burundi mu ijambo rye yasabye abazahatana ikamba ko bakwikuramo ubwoba no gukora ubushakashatsi cyane (documentation) aho yavuze ko ubwiza bwonyine budahagije kugira ngo wegukane ikamba ati: “La beauté ne compte pas” umutoza wabazarushanwa we yavuze ko barimo kubakuramo ubwoba kugira ngo babashyire ku rwego rumwe nabo bazahatana mu irushanwa rya Miss EAC.

NYUZAHAYO Norbert
Umuseke.com

1 Comment

  • Mubyukuri mbona leta y’u rwanda ishyira amafaranga menshi mu itorero ry’i gihugu ariko wareba umusaruro ukawubura. igitekerezo:”mutoze intore ubundi mukurikirane uko bashyira mubikorwa ibyo mwabatoje kdi mubaha ubushobozi bwo gukora”

Comments are closed.

en_USEnglish