Imyemerere gakondo hari abo ituma bahungabanya umutekano w’abaturanyi
Mu gihe kingana n’amezi abiri, uwitwa MUSONERA Shadalack, utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, aterwa amabuye n’abantu bataramenyekana, guhera kuri uyu wa gatatu inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zatangiye gukurikirana urugomo akorerwa. Icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ukekwa gukora uru rugomo rwo gutera amabuye, abiterwa no kubahiriza imyemerere ye ya gakondo.
Uru rugomo rwo gutera amabuye mu rugo rwa MUSONERA utuye mu kagari ka Kavumu ahitwa i Mugandamure rwatangiye mu kwezi kwa munani, nyuma yuko umwe mu baturanyi be nawe wayaterwaga guhera mu kwezi kwa Kabiri bamuretse.
MUSONERA Shadalack avugana n’UM– USEKE.COM ari iwe mu rugo yavuze ko yatangaje ko nta mpamvu yaba azi ituma bamukorera urugomo rwo kumutera amabuye. MUSONERA yemeza ko abanye neza n’abaturanyi be bose. Kuko bamwe muri bo babashije kumwihanganisha mu gihe cyose gishize.
Bamwe mu baturanyi be bavuga ko babona amabuye, ariko ntibamenye aho atururuka cyangwa ngo babone uyatera. Aba baturage kandi bavuga ko nta mpamvu ihari yatuma umuturanyi wabo yibasirwa, kuko ntawe bafitanye amakimbirane.
Gusa uwitwa MUKARUKUNDO Sifa, avuga ko hari uwo abayobozi bigeze gufatana indobo yuzuye amabuye, akanafungwa ijoro rimwe bwacya akarekurwa. Bakaba ari we baba bakeka ko atera amabuye umuturanyi we.
MURENZI Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza, atangaza ko iki kibazo bari gukurikirana ngo gicyemuke kiri hagati y’ingo eshatu. Ebyiri zikaba zishinja rumwe uru rugomo rwo gutera amabuye ngo bitewe no kubahiriza imyemerere yagakondo ikunze kuranga abakuze.
Ati:″hari umukecuru bavuga ko ayatera kubera kubahiriza imwe mu mihango ya gakondo, imutegeka gukora urugomo nk’urwo n’ubwo tutabyemera kandi nta gihamya tubifitiye.
Hagati aho bamwe mu baturanyi ba MUSONERA bakaba bakomeje kwitaba inzego z’umutekano, ndetse hakaba hari n’abandi babaye bacumbikiwe na polisi kubera gukekwaho gukora uru rugomo rwo gutera amabuye.
Thomas NGENZI.
UM– USEKE.COM
5 Comments
NI AKUMIRO
birakomeye ariko imana iramureba
abo ni abadayimoni bamukoresha uzabirukane mu izina lya yesu ntibizasubira.
ahubwo uwo muntu najye kuraguza cg aterekere ni ibyiwabo wsanga bimushaka, ntawamenya
Ndi umukristu ndi uwa YEZU ibyo ntibindeba na gato !
Comments are closed.