Digiqole ad

Imyanzuro y’aba Djs yafatiwe KINA Music ntivugwaho rumwe n’abahanzi

Nyuma y’aho hashize iminsi havugwa ubwumvikane bucye hagati ya KINA Music ndetse n’aba Djs bagera kuri 15 bo mu Rwanda aho bavuze ko nta ndirimbo nimwe yakorewe muri iyo studio bazongera gukina, King James umwe mu bahanzi wahakoreye indirimbo nyinshi ngo ntacyo yarenzaho ku myanzuro izafatwa hagati ya Djs na KINA Music.

King James na Dj Pius
King James na Dj Pius

Mu kiganiro na UM– USEKE, King James umwe mu bahanzi bakoreye muri KINA Music igihe kitari gito ndetse wanakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane zirimo: Yebabawe, Ndakwizera, Buhorobuho ndetse n’izindi yagize ati “Njye nta kintu mfite natangaza, gusa ubwo hagati ya KINA Music ndetse n’aba Djs ibyo bazumvikana nzakira ibyo ntakundi”.

Dj Pius umwe mu batumye iki kibazo kina gera aho kigeze bitewe n’uko atagaragaye mu ndirimbo “Kanda amazi”, byanatumye Clement avuga ko nta ruhare aba Djs bagize kugira ngo imenyekane cyane yagize ati “Twe nka Djs nta kibazo twakabaye tugirana n’abahanzi bakoreye muri KINA Music, ariko na none nta kundi twabigenza kuko izindi ndirimbo bakoreye ahandi zo tuzazikina, iyo tutazakina n’indirimbo yumvikanamo ijambo ‘KINA Music’.

Yakomeje avuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nyakanga 2013 aribwo bazicara bakareba icyakorwa ku bahanzi bakoreye ibihangano byabo muri KINA Music mbere y’uko iki kibazo kivuka.

Twabibutsa ko uretse King James hari n’abandi bahanzi bagiye bakorera indirimbo muri Kina Music kandi zigakundwa nka Danny Nanone, Derek n’abandi ariko ubu basa n’abatakibarizwa muri Kina Music, bikaba rero bo bishobora kubabangamira mu gihe ibihangano byabo bihagaritswe gukinwa mu tubyiniro.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • uyumutipe King James mukundirako agiramagambo macye ubwo baba bamubajije bagirango bunve akamuvamo ariko akabananira sha uri umuntu wumugabo rata ntugaterane amagambo, ibikorwa byawe biravuga kuruta amagambo courage Dear, igikuru nuko indirimbo zawe zizwi kandi zikunzwe

  • CNLG cg RGB babe hafi. ibi bintu ni ibyo kwitonderwa. aya macakubiri yabyara ikintu mutatekerezaga

    • bagerageze gukenura icyo kibazo hakiri kare

  • muri mukubite ahahurira abenshi mu bazikunda,twe tuzakomeza tuziyumvire,abajya muri za boite ntibarenga 1000 mu cyumweru kandi mu tubari dusanzwe tujyamo 15000 muri buri week end,nibumvikane nta gukabya mu magambo,ibibazo twarangje muri uru Rwanda nibyo byinsshi binakomeye,Dj Bissosso nabe mukuru ave ku izima,isi ni zunguruka…..

  • kingjames ndagufana kabisah ugaragara nkinyangamugayo

  • Bisoso ni umuhanga ariko niba atangiye kuzana za gatanya mu bantu PGGSS izamusezerere. Nibatamusezerera Leta izabakoreho inyigo uwo izasangamo urunturuntu izamuhe akanyafu. Twari dufite amahoro nibadufashe kuyabungabunga. Nta byacitse ngo Kanda amazi.

  • AbaDJs nimudacuranga indirimbo dukunda se, mugahombya ububari cg boites mukoreramo?
    Mujye mutekereza neza ku myanzuro mufata; kuko hari abashobora kuzirukanwa muri mwe!
    Iyo mucuranga Kanda amazi n’imitobe se ubundi twe tugahitamo iyo dukuda itunyuze?
    Pius na Bisoso barabashuka kuko mucurangira abaturage ntago mwicurangira.

  • Kutazikina muri Boite se ni ukuzivana kuri Radio cg TV!!???? ugereranye abantu bumva Radio kumusi uko bangana nabajya Boitte se mu kwezi maze murebe ukuntu muri kwibeshya cyane!!!!! abaswa gusa!!!! ubundi se kumugani wa Clement niki mwakoze kugirango imenyekane?? muyicuraze mu tubyiniro cg mutayicuranze ukeka byabuza abantu kuyimenya bayumvise kuri Radio dore ko itanasiba kunyura kuri amwe muma Radio yacu!!? uziko wagirango utwo tubyiniro ni utwanyu cg baso!!!???? Puuuuuuuuuuuuuuu muvane amacakubiri aho kdi nimutayahavana Leta yacu ntizabyemera ko mwasubiza abanyarwanda mubihe bibi banyuzemo by’amacakubiri ndetse byateye na Genocide

  • sha nimushaka muzireke kuzicuranga nubundi
    nayumviye kuri Radios.sha njyewe ndi Clement sinanabinginga ,ahubwo mwakamwishyuye kubera muzicuranga .

  • Aba djs b’abaswa gusa! kuri google se ntituzireba ababa hanze benshi siho tuzikura? mureke amatiku

Comments are closed.

en_USEnglish