Digiqole ad

Imyanya y'Akazi ku Karere ka Gisagara, Rwanda – NTARENGWA: 27/03/2014

Imyanya y’AKAZI ku Karere ka Gisagara, Rwanda – NTARENGWA: 27/03/2014

Akarere ka Gisagara karifuza guha akazi abakozi ku rwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO). Kugira ngo umuntu yemererwe kujya muri DASSO, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari Umunyarwanda kandi abishaka;
  • Kuba agejeje nibura ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35). Ku bantu bafite ubumenyi bwihariye iyi myaka ishobora kongerwa n’urwego rutanga akazi iyo bikenewe;
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
  • Kuba atarigeze akatirwa igihano cy’igifungo ntakuka kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6);
  • kuba afite impamyabumenyi nibura y’amashuri atandatu yisumbuye. Icyakora uwarangije amashuri atatu yisumbuye kandi afite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’umutekano ashobora kwinjizwa muri DASSO;
  • Kuba afite amagara mazima n’intege zibashije imirimo ya DASSO bigaragazwa n’inyandiko za muganga wemewe na Leta;
  • Kuba atarigeze yirukanwa burundu ku kazi cyangwa ego asezererwe nta mpaka ku murimo uwo ariwo wose wa Leta;

Kugira ngo umuntu yemererwe kuba Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere agomba kuba afite nibura:

  • Impamyabumenyi ya kaminuza cyangwa iri mu rwego rumwe nayo;
  • Impamyabumenyi y’amashuri atandatu yisumbuye n’uburambe nibura bw’imyaka Itanu (5) mu bijyanye n’umutekano mu gihugu.

Uko Basaba Akazi

Dosiye isaba akazi igizwe n’ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, fotokopi y’impamyabumenyi, kopi y’indangamuntu, hamwe n’ifishi yuzuzwa n’usaba akazi iboneka ku rubuga rwa komisiyo y’abakozi arirwo www.psc.gov.rw, ndetse no ku biro by’Akarere ka Gisagara, igomba kuba yagejejwe ku Ubunyamabanga rusange bw’Akarere ka Gisagara bitarenze kuwa27/03/2014 saa kumi n’igice z’umugoroba.

Gisagara, kuwa 20/03/2014

MVUKIYEHE Innocent

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara

en_USEnglish