Digiqole ad

Imyanya 40 ku Karere ka Nyanza, Rwanda – NTARENGWA: 08/04/2014

Imyanya 40 ku Karere ka Nyanza, Rwanda – NTARENGWA: 08/04/2014

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buramenyesha abantu boss babyifuza ko Akarere gashaka gutanga akazi k’abakozi 40 bazakorera Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano “DASSO”.

Ibisabwa kuri iyo myanya ni ibi bikurikira:

Kuba ari umunyarwanda;
Kuba abishaka;
Kuba afite nibura imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko cyangwa kuba atarengeje imyaka 45 y’amavuko ku muntu ufite uburambe mu gucunga umutekano nibura bw’imyaka itanu (5);
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
Kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu (6) gusubiza hejuru;
Kuba atarirukanywe burundu ku kazi ko mu butegetsi bwa Leta;
Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri nibura atandatu (6) yisumbuye cyangwa nibura atatu yisumbuye n’uburambe bw’imyaka nibura itanu (5) mu gucunga umutekano;
Ku mwanya umwe w’Umuhuzabikorwa wa DASSO, agomba kuba afire impamyabumenyi ya A0 mu ishami iryo ari ryo ryose;
Kuba afite ubuzima bwiza n’intege zibashije imirimo ya DASSO
Uburyo bwo gusaba akazi:

Kuzuza ifishi isaba akazi iboneka ku rubuga nva interineti rwaa Komisiyo y’abakozi ba Leta no mu Bunyamabanga Rusange bw’Akarere ka Nyanza. Iyi fishi igomba guherekezwa na fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu. Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze mu Bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Nyanza bitarenze tariki ya 8/04/2014 saa kumi n’imwe z’amanywa (17H00)

Ikizamini cyanditse kizakorwa tariki ya 11/04/2014.

Bikorewe i Nyanza, kuwa 31/03/2014

 

MURENZI Abdallah

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

 

en_USEnglish