Digiqole ad

Imyanya 35 y'akazi mu Akarere ka Kamonyi, Rwanda – DEADLINE: 27/03/2014

Imyanya 35 y’AKAZI ku Akarere ka Kamonyi, Rwanda – DEADLINE: 27/03/2014

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buramenyesha abanyarwanda babyifuza ko hari imyanya y’akazi ipiganirwa ikurikira :

1. Ushinzwe imisoro n’ibaruramari ku Mirenge (Revenue and Accounting officer at sector level) (8)

  • A0 in Public Finance, Accounting, Management ;
  • kugira certificat ya ACCA ni akarusho

2. Ushinzwe imiturire n’Imicungire y’Ubutaka mu Murenge (Land managment Infrastructures & Rural Settlement at sector level) (12)

  • A0 in Civil Engineering, Public works, and Urban Planning, Rural Development, geography & information system & Remote sensing, Rural Engineering .

3. Ushinzwe kwakira abagana Umurenge (Secretary & Customer Care at sector level) (6)

  • A2 in Secretariat , Social Sciences, Informatique, Accounting and related field

4. Ushinzwe Iterambere mu Kagali (Social Economic Developpment Officer at Cell level) (4)

  • A2 in Agronomy, Veterinary, Social sciences and related field

5. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‘Akagari (Executive Secretary of cell) (1)

  • A2 in Law, Administration, Social Science and related field

6. Abashinzwe amashyamba mu Mirenge (Forest extension workers) – Contractual staff at sector level (2)

  • A2 in Forestry, Agriculture

7. Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge(Education Officer) (1)

  • A0 Education

8. Umukozi Ushinzwe Ubworozi mu murenge (in Charge of Livestock) Contractual staff at Sector level (1)

  • A2 Veternary

Uko Baka Akazi

Dosiye isaba akazi igizwe n’ifishi isabirwaho akazi yujujwe neza iherekejwe na fotokopi ya Diplome na kopi y‘irangamuntu igomba kuba yagejejwe mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Kamonyi bitarenze kuwa kane taliki 27/03/2014 saa kumi n’imwe (17h00’).

Urutonde rw’ abazaba bujuje ibisabwa bemerewe gukora ibizamini ruzamanikwa ku biro by’Akarere no ku rubuga rw’Akarere www.kamonyi.gov.rw kuwa 31/03/2014. Ikizamini cyanditse giteganyijwe kuwa kane taliki ya 03/04/2014 saa tatu za mugitondo (9h00’) ku biro by’Akarere ka KAMONYI.

en_USEnglish