Digiqole ad

Imyanya 180 y'Akazi ku Karere ka Gasabo, Kigali, Rwanda – NTARENGWA: 28/03/2014

Imyanya 180 y’AKAZI ku Karere ka Gasabo, Kigali, Rwanda – NTARENGWA: 28/03/2014

Akarere ka Gasabo karamenyesha abantu bose ko gafite imyanya y’akazi ijana na mirongo inani (180), y’abazaba bagize DASSO (District Administrative Security Support Organ). Abo bakozi bari mu nzego zikurikira:

I. Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere (1)

Ibisabwa by’umwihariko kuri uwo mwanya ni ibi bikurikira:

  • Kuba afite impamyabumenyi y’lcyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) cyangwa iri mu rwego rumwe nayo.
  • Ashobora kandi kuba afite impamyabumenyi y’Amashuri atandatu (6) Yisumbuye (A2) n’Uburambe nibura bw’imyaka itanu (5) mu bijyanye n’Umutekano mu Gihugu.

II. Umwanya w’abagize DASSO bato (179)

Ibisabwa by’umwihariko kuri uwo mwanya ni ibi bikurikira:

  • Kuba afite impamyabumenyi y’Amashuri atandatu (6) Yisumbuye (A2). Icyakora uwarangije  amashuri atatu yisimbuye kandi afite ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’umutekano ashobora kwinjizwa muri DASSO.

Ibisabwa bya rusange kuri iyi myanya yose yavuzwe haruguru:

  • Kuba ari Umunyarwanda;
  • Kuba abishaka;
  • Kuba afite imyaka y’amavuko itari munsi ya 18 kandi atarengeje 35. Ku bantu baffle ubumenyi bwihariye iyi myaka ishobora kongerwa n’urwego rutanga akazi iyo bikenewe;
  • Kuba ari indaeyemwa mu mico no mu myifatire, afite ieyemezo gituruka ku Kagari kibigaragaza;
  • Kuba atarigeze afungwa igihe kirenze amezi atandatu;
  • Kuba afite impamyabumenyi isabwa ku mwanya asabaho akazi;
  • Kuba afite amagara mazina n’intege zibashije imirimo ya DASSO bigaragazwa n’inyandiko za muganga wemewe na Leta;
  • Kuba atarigeze yirukanwa burundu .ku kazi cyangwa nta mpaka ku murimo uwo ariwo wose wa Leta;
  • Kuba yatsinze ibizamini byo kwinjizwa eyangwa afite ieyemezo cyihariye kigaragaza ko yakoze neza imirimo ijya gusa nk’iya DASSO mu Rwanda;

Abifuza gupiganira iyi myanya buzuza ifishi isaba akazi iboneka ku rubuga rwa « Internet » rwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta: www.psc.gov.rw
Iyo imaze kuzuzwa ishyirwa mu Bunyamabanga Rusange bw’Umurenge wo mu Karere ka Gasabo ubegereye. Ifishi isaba akazi iherekezwa na fotokopi y’impamyabushobozi isabwa na fotokopi y’indangamuntu bitariho umukono wa Noteri. Inyandiko zigaragaza uburambe mu kazi n’Ubumenyi bwihariye zigomba komekwaho. Kwakira amadosiye y’abakandida bizarangira ku wa gatanu taliki ya28/03/2014 i saa cyenda z’amanywa zuzuye (15h00′).
Bikorewe Gasabo, ku wa 18/03/2014


NDIZEYE K. Willy

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo 

0 Comment

  • hahaha ukuntu narintangiye kurisoma nshishikaye aweeee

    • yewe si wowe wenyine na njye niko bingendeye.

Comments are closed.

en_USEnglish