Digiqole ad

Imyanya 17 y'Akazi muri NISR, Kigali, Rwanda – NTARENGWA: 25/04/2014

Imyanya 17 y’AKAZI muri NISR, Kigali, Rwanda – NTARENGWA: 25/04/2014

Ikigo cy’lgihugu cy’lbarurishamibare mu Rwanda (NISR) gifatanyije n’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ishami rya Laboratory barashaka gutanga akazi k’igihe gito abantu 17 bize ibya “Laboratory” bazakora ibarura rya gatanu ku mibereho rusange y’abaturage n’ubuzima (RDHS-V) rizakorerwa mu turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’amezi atandatu.

Abo bakozi bazaba bashinzwe:

Gusuzuma Malariya,
gufata amaraso azasuzumwamo SIDA,
gupima ubwinshi bw’amaraso
gufata “Anthropometric measurements”
etc.
Gahunda y’iri barura izaba iteye itya:

(i) Mu kwezi kwa Gicurasi hazakorwa ibarura ry’igerageza “Pre-test”;

(ii) Mu kwezi kwa nyakanga hazakorwa amahugurwa kubazaba hatoranyijwe;

(iii) Mu kwezi kwa Kanama 2014 hazakorwa umurimo w’ibarura nyirizina mungo zatoranyijwe mu gihugu cyose.

Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje:

Kuba ari umunyarwanda
Kuba afite nibura impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2) mu bya “Laboratory/laboratoire”;
Kuba afite uburambe mubijyanye na laboratory/ Laboratoire
Kuba yarakoze amabarura mungo ku mibereho y’abaturage n’ubuzima mu bihe bitandukanye amara nibura amezi ane;
Kuba yiteguye gukora nibura amezi arindwi (7) uhereye muri Kanama 2014
Kuba yiteguye gukora nibura amezi umunani (8) uhereye muri Gicurasi 2014 niba ubaye umwe mubazakora ibarura ry’lgerageza (Pre-Test)
Kuba afite ubuzima bwiza ndetse n’ingufu z’umubiri bibasha gutuma akora neza akazi asabwa kandi ashobora gukorera mu Rwanda hose;
Kuba azi neza ururimi rw’lkinyarwanda; kumenya Icyongereza n’Igifaransa ni akarusho;
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
Kuba yiteguye kuboneka mu gihe cy’itangizwa ry’lbikorwa bijyanye n’iri barura.
Kuba ntakandi kazi afite kamubuza kuzuza inshingano ze
Ibyangombwa bikenewe mu gusaba akazi:

Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru w’lkigo cy’lgihugu cy’lbarurishamibare mu Rwanda;
Fotokopi y’impamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi y’amashuri yize;
Umwirondoro urambuye ugaragaza uburambe mu kazi kerekeranye n’ibarura ku mibereho n’ubuzima ;
Kuba afite icyemezo kigaragaza ko yakoze ama barura yo muri ubwo bwoko;
Fotokopi y’indangamuntu.
NB:

Abakozi bazakora k’umwanya w’ ibarura ry’igerageza ndetse no ku mwanya wo ku mirimo wo gukusanya amakuru mu ngo ku bijyanye n’Imibereho rusange n’ubuzima bw’abana n’abagore, bazatoranywa hakurikijwe amanota bazagira nyuma y’Ikizamini cy’injonjora.
Uzagaragaramo afite akazi cyangwa inshingano murundi rwego rwa Leta, urwego rw’abikorera cyangwa se an umunyeshuri, azasezererwa nta nteguza.
Abifuza gusaba aka kazi basabwe kugeza mu bunyamabanga rusange bw’Ikigo cy’Igihugu cylbarurishamibare mu Rwanda dosiye zisaba akazi bitarenze taliki ya 25/04/2014 saa kumi “16h00”.

 

Odette MBABAZI

Umuyobozi Mukuru w’Ungirije

Ikigo cylgihugu gishinzwe lbarurishamibare

en_USEnglish