Digiqole ad

Imyanya 102 y'AKAZI mu Ikigo cy'lgihugu cy'lbarurishamibare mu Rwanda, Kigali, Rwanda – NTARENGWA: 04/04/2014

Imyanya 102 y’AKAZI mu Ikigo cy’lgihugu cy’lbarurishamibare mu Rwanda, Kigali, Rwanda – NTARENGWA: 04/04/2014

Ikigo cy’lgihugu cy’lbarurishamibare mu Rwanda kirashaka gutanga akazi k’igihe gito ko gukora ibarura rya gatanu ku mibereho rusange y’abaturage n’ubuzima (RDHS-V) rizakorerwa mu turere twose tw’lgihugu mu gihe cy’amezi atandatu guhera mu kwezi kwa Gicurasi (abazakora ibarura ry’igerageza) na Kanama 2014 kubazakora umurimo wo gukusanya amakuru (Enumerators).

Abakozi bazakenerwa muri iryo barura bazakora k’uburyo bukurikira:

i. Abakozi 34 bazakora ibarura ry’igerageza “Pre-test” guhera itariki ya 15/5/2014; nyuma bakazatorwamo abazashingwa ubugenzuzi bw’intonde z’ibibazwa “Controller” n’abayobozi b’amakipe yose azaba akora iryo barura ku mibereho n’ubuzima (Team Leaders);

ii. Abakozi 68 bazakora umurimo wo gukusanya amakuru mu ngo ku bijyanye n’Imibereho rusange n’ubuzima bw’abana n’abagore,

Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje:

Kuba ari Umunyarwanda;
Kuba afite nibura impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2) mu by’ubuvuzi (nursing);
Kuba yarakoze nibura amabarura mungo ku mibereho y’abaturage n’ubuzima (RDHS) mu bihe bitandukanye amara nibura amezi ane;
Kuba yiteguye gukora nibura amezi arindwi (7) uhereye muri Nyakanga 2014 (enumerators)
Kuba yiteguye gukora nibura amezi umunani (8) uhereye muri Gicurasi 2014 niba ubaye umwe mubazakora ibarura ry’lgerageza (Pre-Test) aribo bazavanwamo abayobozi bamakipe (Team leaders & Team controllers)
Kuba afite ubuzima bwiza ndetse n’ingufu z’umubiri bibasha gutuma akora neza akazi asabwa kandi ashobora gukorera mu Rwanda hose;
Kuba azi neza ururimi rw’lkinyarwanda; kumenya Icyongereza n’Igifaransa ni akarusho;
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
Kuba yiteguye kuboneka mu gihe cy’itangizwa ry’Ibikorwa bijyanye n’iri barura.
Kuba ntakandi kazi afite kamubuza kuzuza inshingano ze
Ibyangombwa bikenewe mu gusaba akazi:

Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru w’lkigo cy’Igihugu cy’lbarurishamibare mu Rwanda;
Fotokopi y’impamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi y’amashuri yize;
Umwirondoro urambuye ugaragaza uburambe mu kazi kerekeranye n’ibarura ku mibereho n’ubuzima ;
Kuba afite icyemezo kigaragaza ko yakoze ibarura rya RDHS-IV;
Fotokopi y’indangamuntu.
NB:

Abakozi bazakora k’umwanya w’ ibarura ry’igerageza ndetse no ku mwanya wo ku mirimo wo gukusanya amakuru mu ngo ku bijyanye n’Imibereho rusange n’ubuzima bw’abana n’abagore, bazatoranywa hakurikljwe amanota bazagira nyuma ylkizamini cy’ijonjora.
Uzagaragaramo afite akazi cyangwa inshingano murundi rwego rwa Leta, urwego rw’ abikorera cyangwa se ari umunyeshuri, azasezererwa nta nteguza.
Abifuza gusaba aka kazi basabwe kugeza mu bunyamabanga rusange bw’lkigo cy’Igihugu cy’lbarurishamibare mu Rwanda dosiye zisaba akazi bitarenze taliki ya 4/04/2014 saa kumi n’igice “16h30”.

Bikorewe I Kigali ku wa 27/03/2014

Odette MBABAZI

Umuyobozi Mukuru wungirije

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda

 

en_USEnglish