Digiqole ad

Imyambarire y’abakobwa: ‘Kwica umuco, gucumuza abagabo,’…Bo babivugaho iki?

 Imyambarire y’abakobwa: ‘Kwica umuco, gucumuza abagabo,’…Bo babivugaho iki?

Umuhanzi Sacha akunze gusohoka yambaye atya

Amajipo (jupe) magufi bakunze kwita ‘impenure’; amapantalo abahambiriye rimwe na rimwe kola (Colant) zigaragaza imiterere y’igice cyo hasi. Ni imwe mu myambarire igezweho mu rubyiruko rw’abakobwa. Abo hambere babibona ntibabura kubashinja kwangiza umuco wo kwambara bakikwiza, abandi bakabashinja gucumuza igitsinagabo kubera iyi myambaro izamura inyumvanshaka z’abasore/abagabo.

Umuhanzi Sacha akunze gusohoka yambaye atya
Umuhanzi Sacha akunze gusohoka yambaye atya. Photo/Internet

Bamwe mu bakobwa bakunze kwambara iyi myambaro barimo abazwi nk’abahanzi na bo ubwabo ntibabivugaho rumwe  gusa benshi muri bo bemeza ko ari uburenganzira bwabo.

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah akunze kugarukwaho cyane kubera imyambarire ye yiganjemo cyane iyambarwa n’ibyamamare bikomeye ku isi.

Mu birori byiswe ‘Entertainment Industry Night’ Asinah yinjiye ahari habereye ibirori bamwe bahita bamurangarira kubera ikanzu y’umukara ndende  ibonerana cyane ku buryo yagaragazaga imyenda y’imbere yari yambariyeho.

Aganira na kimwe mu binyamaku bikorera mu Rwanda, uyu muhanzikazi yavuze ko yahisemo kwitabira ibirori yambaye muri ubwo buryo kuko yabonye ari umudeli ujyanye n’ahantu igikorwa cyabereye ku mazi.

Bamwe mu bakobwa bagenzi be na bo batangaje ko iyi myenda idakwiye Umunyarwandakazi.

Kutavuga rumwe ku myambarire y’abakobwa si ibya none, bamwe bavuga ko ari uburenganzira bwabo guhitamo icyo Bambara.

Gusa bamwe mu bakuze bavuga ko imyambarire igaragaza bimwe mu bice by’umubiri by’ibanga by’umukobwa idakwiye umwari w’umunyarwandakazi.

Abagabo na bo bakavuga ko iyi myambarire ibacumuza kuko izamura ubushake bwo bwo kwifuza kuryamana n’abayambaye.

 

Abakobwa bo bisobanura bate?

Giramata Christelle utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko imyenda myinshi bambara ari iyo baba babonanye ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga .

Ati ” Imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu, zitanga amakuru uko tubyifuza, ku giti cyanjye mbere yo kujya mu isoko mbanza guca kuri instagram nkareba uko abandi bambaye nanjye nkabona kujya guhaha, birashoboka ko ntabona imyenda ihuye neza niyo nabonanye umuntu ariko ndagerageza nkashaka ijya kumera kimwe.”

Uyu munyarwandakazi we yemeza ko imyambarire ari yo igena icyubahiro cy’umukobwa.

Ati ” Burya umukobwa wiyubashye umumenyera ku bintu bitandukanye ariko cyane n’imyenda igarukamo, ni ingenzi cyane guhitamo imyenda ijyanye n’ibihe turimo, burya uzanarebe umukobwa wambaye neza akunze guhabwa service ahantu henshi kuko baba babona asobanutse bityo bigatuma bamwitaho.”

Uwineza Belise avuga ko n’ubwo ari byiza kwambara ibigezweho ariko na none ngo ni ingenzi cyane gushishoza.

Ati ” Nemera ko buri muntu agira ibyo akunda, si ngombwa ko umuntu yambara umwenda mugufi mu ruhame cyane cyane iyo uwo mwenda mubo ubangamiye nawe arimo.

Urugero nk’uwambara umwenda mugufi ukabona ntabasha gutambuka cyangwa se kwicara akaba adashobora gutakaza ikintu mu ntoki ngo yuname agitore cyangwa se akagenda amanura ngo byiyongere uburebure.”

Uyu munyarwandakazi avuga ko hari imyenda nk’iyi igezweho kandi idashobora kugira uwo ibangamira yaba uyambaye cyangwa abamubona.

Uwimana Chantal ni umubyeyi utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko hari abakobwa batajya bemera kugirwa inama n’ababyeyi babo.

Avuga ko hari igihe habaho ubushyamirane hagati y’ababyeyi n’abakobwa buzamuwe n’imyenda baba bifuza kwambara, akagira inama abakobwa kumvira iby’ababyeyi babo.

Mugenzi we Umuhoza Natalie nawe yemeza ko abakobwa b’ubu bakwiye kumva inama z’abo bakomokaho kugira ngo bakomeze gusigasira umuco.

Gusa avuga ko hakwiye ubwumvikanye ku buryo ababyeyi na bo bakwiye kumva abakobwa babo kuko baba bagomba kugendana n’ibigezweho.

Ati ” Ndabizi neza ko igihe abyeyi bacu bari mu myaka nk’iyacu nabo barwanaga intambara nk’iyo turwana ubu, biranashoboka ko icyo gihe bumvaga bameze nk’uko ubu natwe tumeze ariko ubu noneho babaye ababyeyi. niyo mpamvu mbasaba kujya babumva rimwe na rimwe.”

Bamwe babashinja kuzamura inyumvanshaka z'abagabo
Bamwe babashinja kuzamura inyumvanshaka z’abagabo

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ngewe ndabashyigikiye, kuko byaranfashije cyane mumubereho yange. Kera iyo nabonaga umukobwa cy umugore wambaye impenure, cyangwa mbonye igitsina cye, nararwara cyane, kwihangana bikananira, nkarara ntasinziye, umushyukwe ari wose. Byajyaga kunvamo nenda gupfa. Ubu rero kubera kubona kenshi ibitsina by’abagore n’abakobwa, bambaye utwo dukanzo tugufi,amapantalon agaragaza imyanya ndanga gitsina yabo, amabere ari hanze; singishyukwa na gato. Ubu iyo mbonye amabere y’umugore, igitsina n’ikibuno cye, dore ko mbibona kenshi karenze agacyenewe kandi bitangora kubibona kuko barabyerekana bose babireba, ntakintu na kimwe bintera.

    Nge sinunva abagabo bigusha kuko tubibona buri munsi kandi ahantu hose. Twagombye kuba twarabimenyereye. Ubunge iyo mbibonye bisa nkaho mbonye: amatwi, amaguru, cyangwa amazuru. Ntakiyunviro cyo kubishaka namba namba nkigira. Byabaye nk’ibindi bintu byose bisanzwe mbona burimunsi.

    Gusa kandi nfite ubwoba kuko ntekereza ko nibikomeza gutya nzaba ikiremba. Ntamatsiko nfite n’amake yo kubona ibitsina kuko narabirambiwe ahubwo kandi ubwo wunva sindaryamana narimwe n’umukobwa.

    Abakobwa n’abagore batagira icyo bahisha, baranfashije kuko iyo ngumana umushyukwe nagiraga kera, ubu mba nfunze kuko narabibona ngata umutwe. None ubu kubibona ninko kubona iby’itungo nk’ihene n’inka. Ntakintu na kimwe bimbwira.

    Bravo les filles. Vous m’avez aidées.

    • Ushaka kumenya ukuri azegere bariya bakobwa bicuruza ababaze impamvu nabo bahitamo kwambara mwene iriya myenda, bazabikubwira ntacyo basize inyuma ndabyizeye!

  • Ibintu byose biterwa na biterwa????
    Niba ugiye koga ntuzambara ijipo noooo
    Niba ugiye muri marriage uri nkumi ntuzambara
    Umushanana sumunsi wumuco ngo nshananire
    Igihugu or umuco wanjye
    Ariko ku muco no mu bindi bihugu wambara gakondo yawe
    Niba ngiye muri party yurungano ngomba kugenda mbyamvariye
    Ubwo rero abanengs imyambaro sindi kumwe nabo
    Gusa ntuzajye muri sport wambaye jeans
    Or ujye gusura ingahe wambaye bucikopa
    Cyangwa ujye gusura nyogokuru wawe wamvaye bikini
    Aho ho muzabyenga iminyagara????????????????
    Mwongereko abana benshi batavukira mu Rwanda
    Abandi nabo baba biviriye mu bukonje aribwo
    Biboneye vitamin D muti nashyiremo budingi
    Or igitenge
    Isi ifite iterambere ryiza ryinshi
    Mureke inkumi na abasore bahitemo
    Ibyiza birimo
    Ntacyo bintwaye pe
    Abo Bagabo binubira mini
    Nibo bazihoramo
    Naho uzibona buri sogonda arabimenyera
    Sindabona uwafashe undi ku burayi
    Kandi nibo bambara izirenze
    Muryoherwe nibihe kuko niko amahyambere ameze
    Nimvanjye ziraza gushira dusigare twirira salade gusa
    Kuko hose iterambere tugomba kwinjiramo

    Mbifurije ibihe byiza bana burwanda twese ????

  • Nta gikuba cyacitse, hacumura nubundi uwagombaga gucumura.Nonese niba dufite abakobwa beza tubapfukirane tubambike ibishura nkomuri Arabiya sawudite? Oya..

  • Very very simple; Muzagere ahaba abakobwa bicuruza, muzarebe imyambarire yabo, muzababaze igituma ariko bambara, igisubizo twese tuzaba tukibonye.

  • Bajye bambara bikwize bareke gukomeza kujya berekana ubusa bwabo,ntabwo bibahesha icyubahiro rwose,ariko ubundi buriya baba bagamije iki koko?
    Akheeee ,asyiiiii biteye icyo ni iki rwose.

  • disi abantu mudasenga murambabaza ibyo byose dukurikije ibyo uwatureme avuga mwarahabye ryose ,ntimuziko imibiri yanyu ari insengero zamwuka wi Imana ,, kdi ntimurabanyu ngo mwigenge ! Imana idutegeka kwikwiza bavandi kdi utsemba urusengero nawe izamutsemba .so mureke twikosore murakoze !

    • @ dakota. Reka kwihisha inyuma y’amasengesho ntaho bihuriye no kwambara. Ariko abantu muzunva ryari icyo Imana iricyo kweri??

      Muri abaturage mumutwe. Imana muyishyira mubintu byose, wagirango ntabwenge igira.

      Kuriwowe kuba umubiri w’umuntu ari urusengero rw’Imana, no kuba umuntu atambaye imyenda imupfutse ubona bihuriyehe??

      Ikindi urusengero rw’Imana urwunva ute??

      Ndabinginze mureke imyemerere ishingiye kunyungu no kudasobanukirwa.

      • ESE ABAKURAMBERE BAMBARAGA GUTE ? ABAZUNGU BATARAZA.

  • Mureke tugirire amatsiko ibiyateye naho ibitsina n’amabere byanamye hanze ntibikadutere ikibazo kuko amatungo nayo ni gutyo abigenza kdi ntacyo bidutwaye(tubifate nk’ibisanzwe).Njye sinshobora guterwa ikibazo n’igitsina kiri Ku karubanda ahubwo uwo muntu mubonamo ko ari byo yahisemo kdi afite impamvu yabihisemo that others don’t know!

  • Kevin reka kwikoma dakota kuko uko niko ijambo ry’imana rivuga kdi ni ukuri!!!! nzi neza ko nubwo wivugisha utyo ubonye mushiki wae abyambaye mu nzira bitakunezeza.
    mujye mureka tuvuge imbwa mu mazina, ntago bikwiye rwose kuko kwambara neza ntago ari ukubunuza simvuze ngo bambare imishanana ark nanone ntibakibagirwe kwambara!!!!

  • Ubundise Muba murebiki umuntu ashishikazwa nibimufitiye akamaro So abo bitwara umwanya nimburamikoro kuko ntiwaba ufite ibyurimo ngo urareba abambaye impenure.

  • ingaruka ziri ku bagabo kuko babaye ibiremba. ujya ku mugore ugatangira kwibaza abo wabonye; nabo wabajyaho bikanga.
    ingaruka zirahidukira zikajya ku bagore kuko nabo turabapfubya hakabaho intonganya zitarangira muri societe yisi yose.

  • reka tubwizanye ukuri iyo umukobwa cyangwa umugore yiyambitse ubusa ntakindi kintu kiba kimurimo ataruburayi nubusambanyi igihe rero muzabona umukobwa yambaye ubusa mujye mumenya icyo agamije

  • rata abagore n’abakobwa mumeze gutyo muzakomeze mwibere nka nyogokuru Dellila,n’ubundi uwabahana yaba ata umwanya kuko muri mu mission y’uwabatumye(satani)ikizabibereka n’uko n’uwagira gute mutabireka,n’uwabaha 1,000,000,000 $ ntimabireka mutabanje koreka benshi

  • OOOH BARADUCUMUZA RWOSEPE NONEHO MUMASHURI TUMEREWE NABI…….

Comments are closed.

en_USEnglish