Imyaka, uburambe, n’ibikorwa nibyo bizaduha Guma Guma- Dream Boys
Nyuma y’igitaramo cya mbere giherutse kubera i Huye cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya karindwi, itsinda rya Dream Boys ngo igihe kirageze naryo rijye mu mazina yegukanye iryo rushanwa.
Platini na TMC bagize iryo tsinda, bavuga ko basanga bujuje ibikenewe byose ku muhanzi ukwiye kwegukana iri rushanwa.
Ibi ahanini babishingira ku kuba aribo bahanzi bari mu irushwa bamaze kurijyamo inshuro esheshatu mu nshuro indwi rimaze kuba no kuba aribo bafite album nyinshi mu bahanzi bahanganye.
Nemeye Platini yabwiye Umuseke ko nubwo ibyo byose bitarebwa cyane mu irushanwa ahubwo hibandwa cyane uko umuhanzi yarushije abandi, bibaha amahirwe.
Ati “Ibikorwa byacu n’uburambe byari bikwiye guhabwa agaciro izina ryacu naryo rikajya mu bahanzi begukanye iri rushanwa nubwo bidusaba kubiharanira”.
Mu mazina yandi bahanganye muri Guma Guma, avuga ko nta n’umwe babona ubateye igihunga. Keretse habayeho ugutungurana.
Mu bahanzi 10 barimo guhatanira iri rushanwa harimo Social Mula, Bulldogg, Oda Paccy, Danny Nanone, Dream Boys, Mico The Best, Queen Cha, Davis D, Christopher na Active.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Igikombe nicyanyu basaza, ntashiti mwaragikoreye pe
Comments are closed.