Imyaka ibiri adashyira hanze indirimbo byari nk’isomo – Alpha
Hari hashize imyaka ibiri Alpha Rwirangira adashyira hanze indirimbo nshya cyangwa se ngo habe hari iyo yaririmbyemo y’abandi. Ibyo byose avuga ko byari nko gushaka kumenya neza icyo gukora umuziki bisaba.
Si ugupfa kuririmba gusa. Ahubwo umuziki uri mu masomo aherutse kubonera impamyabumenyi muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye na Music and Business Management.
Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Katarina’ muri 2014. Icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko abanza gukurikirana amasomo akabona kugaruka mu muziki nk’akazi gashobora kumutunga.
Alpha yabwiye Umuseke ko indirimbo nshya yashyize hanze yise ‘Yamungu’, ari indirimbo igiye gukurikirwa n’izindi nyinshi. Ndetse ko abantu bibazaga ko yaba yararetse umuziki aribwo bagiye kubona ibikorwa bye.
Ati “Iyi myaka yari ishize ntakora indirimbo cyangwa se ngo ngire iyo numvikanamo, byari isomo narimo niga ubu nsa naho narangije. Icyo ngiye gukora ni uguha abantu ibyo banyifuzaho”.
Alpha Rwirangira wo mu muziki, akirangiza amashuri yisumbuye muri 2009, yagize amahirwe yo gutoranywa mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa ryari rikunzwe cyane mu Karere ryaberaga muri Kenya ryitwa Tusker Project Fame.
Ku nshuro ya gatatu iryo rushanwa ryari ribaye, Alpha yaje kuryegukana icyo gihe akaba yari ahanganye n’Umunyakenya witwa Ng’ang’a LiTo.
Nyuma muri 2011 iryo rushanwa ryaje gutegura iry’abahanzi bose bagiye baryegukana baryita ‘Tusker All Star’, naryo araryegukana.
Yakomeje gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa, izo harimo ‘Amashimwe, Birakaze, Mwami, African Swagger, n’izindi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW