Digiqole ad

Imyaka 10 irashize bakorera Imana

CEP NUR Irizihiza isabukuru y´imyaka 10 imaze ikorera Imana

CEP UNR (Communauté des Etudiants Pentecôtistes à l’Université Nationale du Rwanda) ni umuryango w´abanyeshuri b´abapentikoti bo muri Kaminuza nkuru y´ u Rwanda aho washinzwe ku itariki ya 21 werurwe 2001 ukaba uteganya kwizihiza isabukuru y´imyaka icumi izaba imaze ikorera Imana muri kaminuza nkuru y´u Rwanda ku itariki ya 19 kamena 2011.

Imyaka icumi irashize CEP ikorera muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda.
Imyaka icumi irashize CEP ikorera muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda.

Nkuko tubikesh umuyobozi wa CEP, Gahonzire Yves aratangaza ko bahisemo gushyira iriya sabukuru ku itariki ya 19 kubera ko ariho babonye bizahura na gahunda za CEP dore ko abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko. Yagize ati ” nibyo koko twahisemo kuyishyira mu gihe gikwiye tuzuzuzwa umwuka wera dore ko tuzaba tuvuye muri pentecoste kandi abanyeshuri nta bibazo by´ibizami bazaba bafite” yongeyeho kandi ko kuva ari umuryango ushingiye ku mwuka wera bagombaga kuyishyira ahantu hegereye dore ko bazaba banarebera hamwe aho bageze mu by´umwuka wera nk´intego y´umuryango CEP.

Ibinyujije mu makorari ayigize ariyo Chorale Alliance iherutse gutangiza igikorwa cyo gukora Video harimo Chorale Vumilia ,Chorale Elayo ndetse na Chorale Enihakole yifashishije kandi ama komisiyo yayo usanga CEP ikora ibikorwa byinshi harimo nko gutegura ibitaramo bifasha benshi, Gusana imitima(Healing)  ndetse no kugemurira abarwayi baba babuze ababagemurira kwa muganga (Affaires Sociales).

Twabibutsa kandi ko CEP UNR yashoboye kugera kuri byinshi harimo nko kuba ifite ishuri ryigisha ivugabutumwa ariryo Centre de Formation Missionnaires de Najaute (CFMN) kuba barashoboye gusura imfubyi zibana za Matyazo na Tumba ndetse bakanubakira inzu umukene utishoboye wo murenge wa Mbazi aho ni mu karere ka Huye banasuye kandi Impunzi z´abanyarwanda bavuye mu gihugu cy´abaturanyi aho banabagegejeho imfashanyo bari babageneye.

Jean D´ Amour NTIRENGANYA

Umuseke.com

1 Comment

  • Njye nkunda abantu b’urubyiruko bakunda gusenga, bakabikora babikunze kandi batishushanya, abo bose Imana izabimbere.

    Ibaze sha nk’abana bo muri UNR Vraiment bazi ubwenge mu byisi ariko bahisemo no gukorera Imana, sha baba baberewe kandi pe nimuyikorere izabahemba.
    Sibyo??? nTIMUZABIRAMBIRWE nibibananira nabyo nzabyitorera ariko ibyiza ni ugufatanya

    Thanks

Comments are closed.

en_USEnglish