Digiqole ad

Impunzi zirakangurirwa gutaha

General Gatsinzi Marcel Minisitiri ufite mu nshingano ze gucyura impunzi, mu ruzinduko aherutsemo kugirira muri Malawi yabonanye n’impunzi zigera ku bihumbi 2000 z’abanyarwanda azishishikariza gutaha.

Izi mpunzi zikaba nyinshi muri zo zimaze igihe gisaga ku myaka 16 muri Malawi, kubijyanye n’impamvu zidataha, zikaba zarabwiwe na Marcel Gatsinzi ko ibyo bumva byibihuha ko ugeze mu Rwanda bamufunga ari ababivuga kubera inyungu zabo, kugirango bakomeze babone ubwihisho bikinze ku bandi bitewe n’amahano basize bakoze mu Rwanda.

Aba banyarwanda bari muri Malawi bakaba ahanini bagizwe n’igice kinini cy’abakiri bato, bakaba barasabwe gutaha amaboko yabo bakayaha igihugu cyababyaye. Izi mpunzi nazo zikaba benshi muri bo baramaze kumva ubuhamya bwatanzwe nabari baje mu nama y’umushyikirano, baturutse hanze bemezako ibiri mu Rwanda bitandukanye nibivugwa kuri za Internet, nabadashaka ko igihugu gisubira aho cyahoze mu myaka 16 ishize.

Umuseke.com

en_USEnglish