Digiqole ad

Impinduka ku bihembo bitegurwa na Thousand Hills Academy Award

Mu gihe hari hasanzwe hatoranywa umukinnyi, umu producer, umu cameraman wakinnye neza mu mwaka kurusha abandi agahembwa, ubu noneho si ko bikimeze kuko hazajya hahembwa batatu ba mbere.

Ahmed Harerimana umuvugizi wa Thousand Hills Academy Award
Ahmed Harerimana umuvugizi wa Thousand Hills Academy Award

Izi mpinduka benshi bagiye bavugaho amagambo atandukanye ko byaba bigiye gufasha abakinnyi ba sinema kurushaho gukina babikunze ndetse hakagira ni cyo bashobora kwigezaho mu buryo bw’imibereho.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Abayobozi ba Thousand Hills Academy Award bagize byinshi basobanura kuri uko guhindura ibihembo ku bakinnyi ba sinema ndetse n’abandi bagira uruhare mu gutuma ijya hanze.

Nsenga Tresor umuyobozi mukuru w’iryo huriro yagize ati :“Twasanze kujya duhemba umukinnyi umwe, Producer umwe, Cameraman umwe byaragiye bitera ikibazo. 

Bityo duhitamo ko hajya hahembwa abantu bagera kuri batatu muri buri cyiciro kizajya kiba kiri mu irushanwa bizatuma bakorana imbaraga nyinshi mu kazi ka bo ndetse no mu mikinire ya bo.

Avuga ko ari yo mpamvu abazajya baza mu myanya itatu ya mbere bazajya bahabwa igikombe ndetse n’ibahasha kugeza ubu bataratangaza ingano y’ikizajya kiba kirimo.

Harerimana Ahmed umuvugizi w’iri huriro yakomeje avuga ko gahunda bagiye gushyira mu bikorwa ari uko abo bakinnyi bazajya baba barabaye intashyikirwa batazajya bakora casting ‘ihitamo abakinnyi’ mu gihe bagiye gukina mu zindi filimi.

Biteganyijwe ko ibyo bihembo bizatangwa ku itariki ya 23 Gashyantare 2014 bikazabera kuri petit stade i Remera ahasanzwe habera ibirori bitandukanye bihuza bantu benshi.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish